Uko wakemura ikibazo cyo gusinzira kwa mudasobwa ntikanguke

... by losray in Troubleshooting How To 437

Hari ikibazo nahuye nacyo mu minsi ishize, nari natije umuntu mudasobwa yanjye HP 650, nimugoroba arampamagara ngo njye kureba nkemure ikibazo igize. Byangoye kwemera ko koko igize icyo kibazo gusa naje kubyemera nyuma ku mpamvu ndi buze kubabwira. Uwo muntu natije mudasobwa yambwiye ko yafunguye igitabo atangiye gusoma, ihita izima yongeye kuyatsa igaragaza ibimenyetso bikurikira:

Iyo wakandaga kuri button yo kuyatsa umuriro wajyagamo ku buryo n’ itara rya WIFI ryakaga umutuku, icyatumye ntizera ko ibyo yambwiraga ari ukuri ni uko screen yari umukara nta kimenyetso na kimwe igaragaza numvaga ko wenda yayituye hasi ikangirika imbere. Icyatumye mfa kubyemera ni uko nabonye indi myitwarire, aho na Caps lock yakaga ikajya ihita izima byisubiramo, nibwo naje gutekereza nti ari screen yangiritse caps lock ntiyakwitwara nk’uko iri kwitwara kandi n’itara rya WIFI ntiryakomeza kuba umutuku kuko narikanzeho ntiryahinduka. Reka turebe uburyo wakemura iki kibazo gifite ibi bimenyetso tumaze kuvuga.

Gukora Hard Reset ya mudasobwa yawe

Hard reset ni bwo buryo bubangutse kandi bworoshye hafi buri muntu wese yashobora. Ikindi ntabwo butuma hari documents zawe ubura. Dore uko bakora Hard Reset:

1. Kura kuri Mudasobwa ikintu cyose gicometseho

2. Comokora umugozi w’umuriro kuri mudasobwa yawe

3. Kuramo battery muri mudasobwa yawe

4. Hanyuma kanda button yo kwatsa mudasobwa yawe amasegonda 60(Hari aho bagusaba gukanda 15,30 gusa 60 niyo ikubiyemo byose) Kuri Laptops zifite battery itavamo ukanda button ariya masegonda gusa

5. Subizamo battery ubundi ucomeke umugozi w’umuriro ubundi waste, nibyanga utangire ubundi uze kubanza umugozi nta battery urebe.

Hard reset ikora iyo Computer yawe yagiye muri Sleep/Hibernate mode bikayinarira kubyuka. Hard reset niyanga gerageza ibi bikurikira:

BIOS(Basic Input Output System) reset

1. Kura kuri Mudasobwa ikintu cyose gicometseho

2. Comokora umugozi w’umuriro kuri mudasobwa yawe

3. kuramo battery muri mudasobwa yawe

4. Hanyuma kanda button yo kwatsa mudasobwa yawe amasegonda 60(Hari aho bagusaba gukanda 15,30 gusa 60 niyo ikubiyemo byose)

5. Ongera ucomeke mudasobwa yawe ubundi ukandire rimwe button iriho akadirishya n’inyuguti ya B ukibifashe ukande kuri button yo kwatsa uhite urekura. Nibyanga ugerageze ibindi bikurikira:  

Gukura RAM muri mudasobwa yawe hanyuma ukongera ukayisubizamo

RAM (Random Access Memory), ububiko bufasha mu gukora kwa buri Program kuko ariyo iba ifashe ama program yose ari gukora nayo ijya igira ikibazo cyo kuba static bitewe n’umuriro bisaba ko wayikuramo ukayikoza ku cyuma mu kuyikuramo umuriro ukongera ukayisubizamo.

Icyanyuma ari nacyo nakoresheje nkemura ikibazo ni iki:

Guhindura CMOS Battery

Iki ni cyo gisubizo cyanyuma nifashishije ndangiza ikibazo nari nahuye nacyo kitanyoroheye na gato. (Wasoma byinshi bijyanye na CMOS ukanze hano). Gusaza kw’iri buye nicyo cyari ikibazo.

Nyuma y’uko uhinduye iri buye hashobora kuza Errors zitandukanye gusa ntugire ubwoba ziroroshye kuzikemura. Ntabwo ndazivuga muri iyi nkuru ndazibategurira zizabageraho ubutaha. Gusa bikubayeho ntuzazuyaze  kutwandikira kuri Page yacu kuri Facebook ktimez.com.
Twanakugeraho aho ukorera niba ufite ibibazo bya mudasobwa.



Comments

... by

... by

... by madoudou

salut!!!!! maze gusoma uko machine yawe byagenze nanjye nsanze ari ngombwa ko nanjye mbabaza. machine yanjye irashaje ndabizi,ariko nagiye nyikoreshereza kuburyo nageregeje kuyitaho. yatangiye kujya yanga kwaka burundu,naho yakiye souri ntikore mbese ikaba yaka ariko ntacyo wayikoresha,ndayiformata ariko birakomeza,ubundi touche yo switch ntikora kuyatsa ni ikosi,keyboard ama touche mwnshi ntagikora.ese byaba biterwa ni iki?

Write your comment

Gihozo Raymond

@losray
...

About me

I m a technology follower and i spend a lot of times learning about it. I m also musician. Join me Sky is the limit

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017