Fungura Mudasobwa yawe Ukoresheje Telephone

Abenshi muri twe dufite mudasobwa murugo cyangwa Laptop zigendanwa arikouburyo abenshi dukoresha Dufungura mudasobwa zacu nuburyo bwogukoresha Username ndetse na Password.Ese wabifata ute nkubwiyeko hari ubundi buryo bufite umutekano uhambaye ushobora gukoresha ugaha mudasobwa yawe umutekano usesuye uwo mutekano wa mudasobwa yawe ushobora kuwugeraho wifashishije Telephone yawe.

Ubu buryo tugiye kureberahamwe buzagufasha kuba wafungura mudasobwa yawe wifashishije Telephone yawe yaba ikoresha Operating System ya Android cyangwa ikoresha IOs.

Aho ukoresha mudasobwa biba bitamusaba gushyiramo username ndetse na password muri mudasobwa ye kugira ngo abashe kuyifungura ahubwo hano icyo azaba asabwa nuko azaba afite telephone ye gusa akabasha gufungura mudasobwa ya muburyo bworoshye ntangorane.

Ushobora kuba aribwo bwambere ubonye ijambo Operating System bikagutera kwibaza uti ese rishatse kuvuga iki ??

Operating System ni Porogaramu yibanze igenzura buri kimwe gikorerwa muri mudasobwa si mudasobwa gusa kuberako ama telephone menshi dukoresha muri iki gihe nayo afite Operating System . Ntabwo tugiye kuvuga kuri Operating System uyu munsi Tuzayirebera hamwe ubutaha reka dukomeze .

Kugira tubashe gufungura mudasobwa yacu twifashishije Telephone hari ibyo dusabwa :

1.Porogaramu yitwa Rohos Logon Key ijya muri mudasobwa ndetse ikaba inafite version ya Telephone.

2.Mudasobwa

3.Telephone Android/IOS

4.Network

Ibyo tubonye haruguru nimba ubyujuje reka dutangire.

1.Manura Porogaramu Yitwa Rohos Logon Key

Mbere na mbere manza umanure porogaramu yitwa Rohos Logon Key uyishyire muri mudasobwa yawe ndetse no muri telephone yawe. Ushaka kuyimanura wakurikira iyi link ikurikira(https://www.rohos.com/download/)

.umaze kuyishyira muri mudasobwa yawe unayifunguye uzahita ubona ifoto isa niyi ikurikira

Urabona ahantu handitse setup authentication key ureba hasi ahanditse setup smartphone mumagambo y’ubururu uhakande numara kuha kanda haraza gufunguka window isa niyi ikurikira.

 

Bakikwereka iyi window imeze itya hita ushyiramo password ukoresha ufungura mudasobwa yawe.

nurangiza ufate telephone yawe ufungure ya porogaramu  washyizemo yitwa Rohos Logon Key ukande ahanditse Scan Rohos Logon QR Code.

Barahita bagusaba kumanura akandi ga porogaramu kitwa Barcode Scanner ukamanure nurangiza nikamara kugera muri telephone yawe ,wongere ufungure Rohos ukande ahanditse “Scan Rohos Logon QR Code.” Ubundi unyuze camera ya telephone yawe kuri ariya magambo asa umukara n’umweru .

Nubona telephone yawe itarimo kubasha gusoma ayo magambo asa numukara ari mu rukiramende kanda ahanditse open Large Qr Code mugamambo yubururu harahita hafunguka amagambo

manini wabasha gukorera scan nurangiza ushyireho camera ya telephone yawe ukoresheje ya porogaramu washyize muri telephone yawe nuranginza uhite usubira kuri mudasobwa yawe urahita ubona window ya Rohos yahindutse isa nkiyi foto ikurikira.

Kanda ahanditse ok umaze kuhakanda uraza kubona ifoto isa nkiyo twatangiriyeho.

Ubu nibwo buryo bwiza waskongera umutekano wa mudasobwa yawe ukoresheje Telephone yawe ngendanwa.

Wakunze ibyo twanditse wasangiza n’abandi …

Hari ikibazo cyanwa inyunganizi ufite wabitugezaho ubinyujije ahagenewe ibitekerezo .

 

 

2 thoughts on “Fungura Mudasobwa yawe Ukoresheje Telephone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *