Sobanukirwa icyo Google Weblight aricyo

... by losray in Tech News Android 548

Mu minsi ishize nasuye urubuga rumwe ndeba amakuru hanyuma nkiruriho naje gutungurwa ndebye kuri address bar (Ahaba handitse izina ry’urubuga na page uba uriho) mbona handitse Googleweblight aho kuba www.website.com nkora reload biranga bikomeza ari googleweblight. Wakwibaza uti se byari bigenze bite? Uti se ni ibiki nk’uko nanjye byangendekeye. Reka mbibasobanurire mbamare amatsiko.

Google weblight ni iki?

Google iradukunda cyane. Google imaze kubona ko hari abantu bakoresha android baba bafite internet igenda buhoro yashatse uburyo abantu batabona internet yihuta bajya basura imbuga byihuse. Googleweblight rero nicyo gisubizo cyo gusura imbuga byihuse ufite Internet itihuta. Googleweblight ni technology ifasha mu korohereza abantu bakoresha internet igenda gake, iyi technology iguha pages usuye byihuse ku muvuduko wikubye inshuro 4 umuvuduko wari gukoresha nta googleweblight. Iyi Technology kandi inakoresha Data nkeya cyane dore ko ibika 80% by’izo wari gukoresha. Iyi Technology ikora ku ma Android gusa.

Google weblight ikora ite?

Iyo usuye urubuga ufite connection igenda buhoro Google ihita ibibona igahindura webpages ikakwereka urubuga ikunyujije kuri server ya google weblight. Address yawe iba imeze gutya:

http://googleweblight.com/?lite_url=[urubuga_uri_gusura]

Ibi bikaba bituma urubuga rworoha kurugeraho dore ko iyi technology inagabanya ama ads (ama publicite aza kuri web) hakajya hagaragara ads zitarenze 3 kuri buri Page. Ndabizi abafite website mugeze aha mureba nabi ngo iyi technology irabahombya, gusa iyi technology yongera 50% ku mafaranga wari kwinjiza kuri iyo page.

Twese twifuza ko web yacu igaragara neza kandi tukabikora akenshi kandi tubikora tutitaye ku gihe izafata ifunguka bikaba byatuma itinda gufunguka, aha ushobora kugira ikibazo cy’uko googleweblight rimwe na rimwe itagaragaza amafoto cyangwa ngo igaragaze urubuga hari ibitagaragaramo. Ntabwo iyi Technology ari itegeko ufite ububasha bwo kuyanga. Nk’uko twabibabwiye google ihindura webpages. Kugira ngo uyibuze kubihindura(bireba abafite Web) ushyira muri HTTP Header”Control-control:no-transform” iyo google ibonye iyi Header ntabwo ihindura webpages. Aha ubwo wahitamo gutinza abagusura cyangwa kubereka bike ni amahitamo yawe.

Hari igitekerezo cyangwa ikibazo mwatwandikira kuri Page yacu ya facebook ktimez. Niba kandi wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi.



Comments

Write your comment

Gihozo Raymond

@losray
...

About me

I m a technology follower and i spend a lot of times learning about it. I m also musician. Join me Sky is the limit

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017