Shazam: Application wumvisha indirimbo ikakubwira izina ryayo na nyirayo ibikora ite?

... by origene in Tech News 453

Shazam ni application imaze iminsi itari mike ikunzwe n'abantu benshi kubera uburyo ikoramo, ku batazi Shazam cyangwa se batarayikoreshaho na rimwe twababwira ko ari application ifasha umuntu uyikoresheje kumenya izina ry'indirimbo ndetse na nyiri ndirimbo mugihe we ntabyo yarazi wenda k'ubwimpamvu runaka. Aha twavuga nka kumwe wumva indirimbo kuri radiyo ukayikunda ugashaka kumenya iyo ariyo ngo nawe ube wayishakira uyitunge ariko bikakubera insobe kubera ko utazi izina ry'iyo ndirimbo cyangwa se ngo nibura umenye izina rya nyirayo kugirango umenye aho uhera ushakishiriza, ibi bikaba kimwe n'uko waba utunze indirimbo ariko wenda yanditseho izina ritari iryayo nk'urugero ku ndirimbo zihererekanywa hakoreshejwe WhatsApp uba usanga amazina bwite y'indirimbo atabasha kugaragara. Aha rero niho kompanyi yitwa Shazam Entertainment Ltd. yafatiye iyambere igakora application bakayita Shazam ku girango ijye ifasha abayikoresha gukemura icyo kibazo twavuze haruguru.
Shazam ikoresha ubuhe buhanga mu kuvumbura izina ry'indirimbo?
Burya abahanga baba baturusha byinshi aho usanga bageze ku kintu utakiyumvisha kandi bakigusobanurira ukumva si ibintu bihambaye nk'uko wabitekerezaga. Mu byukuri uburyo Shazam ikorambo buroroshye kubushobanukirwa ariko ushatse kubwinjiramo cyane mu mizi byakubana agatereranzamba kuko bisaba ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga ndetse no mu mibare ihanitse.Mu by'ukuri Shazam ifite ububiko (database) bw'indirimbo ziri hagati ya miliyoni 8 na 11 zo hirya no hino kw'isi yose, aho buri ndirimbo ibikanwa umwihariko wayo n'amakuru yayo yibanze afatwa nka Audio Fingerprint ibi aribyo bita Spectrograms, bivuga ngo mu mikorere ya Shazam hakenerwa ibintu bitatu by'ingenzi aribyo, ububiko bw'indirimbo (audio database), umwihariko n'amakuru bya buri ndirimbo (audio fingerprint) hakaza noneho nagace gato wumvisha application kuguringo igushakire izina ry'indirimbo n'umuhanzi ariko twakwita nka "sample."
Wowe icyo ukora ni ugufata telephone yawe ukayegereza aho uri kumvira ya ndirimbo ushaka kumenya wafunguye shazam ugasa nk'ukora record nibura nk'amasegonda icumi, ubundi Shazam icyo ihita ikora ni ukohereza ka gace ifashe mu bubiko bw'indirimbo zayo igashakisha igereranya ako gace ifashe n'izisanzwe mu bubiko ubundi yakumva iyo bihuje igahita ikuzanira amakuru yerekeye iyo ndimbo arimo: izina ry'indirimbo, nyir'indirimbo ndetse na album iyo ndirimbo iriho igihe ayo makuru ya album nayo abonetse.
Ikindi twababwira ubu n'uko kuva ejo hashize taliki 11 Ukuboza 2017 Shazam ibarizwa mu maboko ya Apple Inc. aho yamaze kuyigura akayabo ka miliyoni 400 z'amadorari ya Amerika ($400M).
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

... by Gglad

Nice

Write your comment

Dusabe Origène

@origene
...

About me

I earned an advance A1 Diploma in Information Communication Technology from IPRC-KIGALI (KICUKIRO CAMPUS), I am mostly interested in technology and wise knowledge with both my heart and my soul.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017