Programming Languages zikunzwe kandi zakoreshejwe cyane muri 2017.

... by kush in Web Dev Dev Ops 612

Mbere na mbere Programming languages ni indimi zifashishwa mu gukora amaporogaramu. Iyo porogaramu zikorwa, hifashishwa indimi zitandukanye, urugero ni nku'ko wavuga ko  mu gukora imyenda hakoreshwa imashini zitandukanye. Izo ndimi ziba zihariye kandi zinatandukanye gusa icyo zihuriraho ni uko zose zikora amaporogaramu.

Biragoye cyane kuba umuhanga(expert) muri buri rurimi(programming language) rukoreshwa muri programming kandi uko bwira nuko bucya hagenda havuka izindi ndimi nyinshi. Ushobora kwibaza kugiti cyawe  uti: ni izihe ndimi ziri kugoreshwa cyane muri iyi minsi? Nizihe ndimi aba programmers bari kwiga cyane muri iyi minsi? Cyangwa se ni izihe ndimi  ziri gukoreshwa cyane ku isoko ry'umurimo?

Mu gusubiza ibi bibazo twakoze icyegeranyo twifashishije zimwe mu mbuga aba programmers bakoresh nka  www.github.com (urubuga rufasha aba programmers gukora ama projects yabo bari ahantu hatandukanye ndetse n'ibindi byinshi), na www.stackoverflow.com (urubuga rukoreshwa naba programmers mukabaza ibibazo bijyanye na programming ndetse n'ibibazo bahura nabyo).

Pragramming languages zikoreshwa cyane

Mu kumenya indimi zikoreshwa cyane hano twifashishije urubuga rwa Github aho twarebye kuri github project pushes(uburyo bakoresha bashyira ama projects kuri github). Izo ni programming languages 20 zambere.


Kandi twongeye kureba indimi ziri active  kuri github (most active repository in github).


Pragramming languages zikenewe ku isoko

Kumenya programming language zikoreshwa cyane ni byiza, gusa niba uri umu programmer cyangwa umu developer mu yandi magambo birakwiye ko wamenya na programming languages zikenewe ku isoko ry'umurimo cyangwa abakoresha benshi bakeneye.  Twarebye muri programming languages 20 zambere zikoreshwa cyane dukuramo zimwe muri zo abakoresha baba bakeneye cyangwa se zikenewe ku isoko.



 

  • C programming language niyo ishakishwa cyane ikaba n'iya 2 kuri github commits(ni process yo kubika ibyahinduwe muri project).
  • JavaScript imaze igihe kirekire mu ruhando rwazo uhereye mumwaka 1995 nubwo atariyo ishaje cyane gusa ni programming language ikomeje gutera imbere no kwerekana ko mu myaka iri kuza izakomeza gukomera, nk'uko tubikesha www.fossbytes.com aho bavugako yiyongereyeho 97% mu mwaka wa 2016 aho bakanavuga ko ari"High level Dynamic" kandi muri iyi minsi ikaba iri guhabwa akabyiniro ka "language of the web".
  • Java programming language nirwo rwa 2 muzikoreshwa cyane ikaba iri munsi ho 1.1millions pushes kuri JavaScript kuri Github gusa tugendeye ku bundi bushakashatsi bwa Github (PYPL) JAVA niyo programming language ikunzwe n'abantu benshi  ku isi (most popular).
  • Python nayo ikaba iri kuri izo ntonde kandi tugendeye kuri Github PYPL Python niyo Programming language iri gukura cyane kuko mumyaka 5 ishize yiyongereyeho 7.6% ari nayo myaka PHP yatakaje 4.9%.
  • kandi birakwiye gushyira ijisho kuri R(Rust) na Go kuko zombi ni iza 4 mu gushakishwa cyane ndentse na 22 millions za github commits kandi tugendeye ku bushakashatsi bwa Stackoverflow, Go iri muri language zikunzwe n'aba developer kandi muri Amerika hakaba hari imyanya ibarirwa 1600 ihabwa aba developer ba Go.


Mugusoza niba uri umu programmer cyangwa umu developer ushaka kwiga programming language nshashya muri 2017 dore urutonde dukesha ubushakashasti  bwa Usersnaps.

  • JavaScript
  • Java
  • Python
  • Elixir
  • Rust
  • Go
  • TypeScript
  • PHP
  • Ruby on Rails
  • C#
  • Swift



Comments

... by big daddy

nice article

... by Kush

thx @big_daddy

... by

... by big daddy

ktimez ndabemera cyane

... by big daddy

mukomeze muduhe amakuru pe

... by big daddy

mukomeze muduhe amakuru pe

Write your comment

Nsanzumuhire Daniel

@kush
...

About me

I am 23 years old fullstack developer who always want to learn and jump on something new and have skills on nodeJS,PHP,JAVA and AngularJS,React for frontend Development.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017