Ni iki wakora kugira ngo telephone yawe yihute?

... by charles in Android How To 724

Niba hari igihe kigera telephone yawe ikagenda buhoro, ntibizongera ukundi mugihe uzakurikiza ibyo tugiye kubonera hamwe. Uyu munsi aho abantu barenga miliyari (billion) bakoresha telephone ngendanwa zizwi nka smartphone benshi muri bo bakunda guhura n’ikibazo cy'uko telephone zabo zigenda gahoro, tukaba tugiye kureba uko wakemura icyo kibazo mugihe waba uhuye nacyo. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye aho bishobora guterwa n’ingano ya memory, RAM ya telephone yawe cyangwa bigaterwa n'amavirus yaba yaratatse telephone yawe ndetse n'izindi mpamvu nyinshi zitandukanye.

 Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha kugira ngo telephone yawe ibashe kwihuta.

  • Genzura ububiko bwawe buzana na telephone (internal storage)

Ikintu gikomeye kuri telephone yawe ni ububiko buzana na telephone yawe, kuko nibwo bubiko (memory) telephone yawe ikoresha ibika ama application yose ushyira muri telephone yawe. Burigihe ni byiza kuba watunga telephone ifite internal storage nini kuko bituma telephone yawe yihuta kuko iyo ufite internal storage nto ugakenera gukoresha ama application menshi uzasanga ububiko butangiye kukubana buto bigatuma telephone yawe itinda.

  • Hanagura ibyo apps na system ziba zabitse (clear apps and system cache)

Burigihe iyo uri gukoresha application runaka cyangwa system ya telephone yo ubwayo hari ama file iba yagiye ibika, ibyo byose bikaba bibikwa kuri internal storage yawe. Mugihe izo file zimaze kuba nyinshi zishobora kunaniza telephone yawe ikaba yatangira kugenda gahoro, kugira ngo ibi ubyirinde nuko mugihe utangiye kubona telephone yawe igenda buhoro wagenda ugahanagura izo file ziba zibitse. Kubihanugura ujya muri settings-> storage-> cached data ukaba wabisiba unyuze muri ubwo buryo gusa ibi bikorwa kuri telephone zirimo operating system ya Android.

  • Shyira application ukenera muri telephone yawe gusa (install only the needed apps)

Gutunga ama application muri telephone yawe biroroshye ariko ntibivuze ko ugomba gutunga buri application ubonye yose kuko gutunga application nyinshi bitwara umwanya munini w’ububiko bwa telephone ndetse bikaba byananiza RAM ya telephone yawe, kandi ni nako zitwara umuriro mwinshi muri telephone yawe. Icyiza ni uko wazajya utunga application ukenera izo udakenera ukazikuramo kuko ibi bizafasha telephone yawe kwihuta.

  • Shyira operating system ya telephone yawe ku gihe (update your android to the latest version)

Buri gihe version ya Android operating system yisumbuyeho ku yo ukoresha hari ibyiza byinshi iba ifite irusha iri munsi yayo, muri ibyo irusha iyo ufite hashobora kuba harimo n'uko yo yihuta, ni byiza ko utunga version ya android ijyanye n’igihe kuko bishobora gufasha telephone yawe kwihuta.

  • Hagarika Auto Sync (Disable Auto Sync)

Niba ufite konti nyinshi z’ama application muri telephone yawe nka Whatsapp, Snapchat, Twitter, Gmail n'izindi nyinshi zitandukanye,  ibyiza nuko wahagarika Auto Sync muri telephone yawe uciye muri Setting-> Accounts & Sync-> Auto Sync ugakandaho ukayigira Off kuko iyi nayo ni imwe mu mpamvu ishobora gutera telephone yawe kugenda gahoro kandi ibi bikaba bimara umuriro wa telephone yawe

  • Funga ama application afunguye muri telephone yawe utari gukoresha

Nk'uko tubizi ko RAM (Random Access Memory) ari ububiko buba bubitse ibyo turi gukora ako kanya bivuze ko iyo ufunguye application RAM ihita iyibika kugeza igihe uyifungiye, ubwo iyo ufunguye ama apllication menshi kandi ukaba utari kuyakoresha binaniza RAM, telephone yawe ikaba yatangira kugenda gahoro, ibyiza ni uko wazajya ufunga application utari gukoresha kugira ngo telephone yawe yihute.

Ibyo ni bimwe mu byo wakora bigatuma telephone yawe yihuta.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero mu gihe wakunze ubumenyi ktimez ikugezaho umunsi ku munsi wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira udusobanuza iby'ikoranabuhanga runaka udasobanukiwe cyangwa uduha ubwunganizi kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".




Comments

Write your comment

Ndabaramiye Charle

@charles
...

About me

I undergraduated in IPRC Kigali in Information and Comminucation Technology(ICT), I am a highly motivated young man, completely invested in tech business.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017