Net Neutrality: Ikibazo Cyakaguhangayikishije Niba Ukoresha Murandasi

... by BahatiPhill in Tech News 427

Dukoresha murandasi buri munsi dusura imbuga zitandukanye, tureba Video kuri Youtube dusoma amakuru, twohererezanya ubutumwa (emails), n'ibindi bitandukanye, gusa ubu hakaba hari ikibazo gikomeye cyane abakoresha murandasi bafite ubu (Nubwo wenda wowe waba utarabimenya), ni ikibazo cy'itegeko rigiye gutorwa muri uku Kuboza rikuraho icyo bita Net Neutrality

Net Neutrality ni iki ?

Kugira ngo wumve net neutrality n'agaciro kayo bisaba ubusobanuro butagoye. Net Neutrality ni amategeko n'amahame ibigo bicuruza murandasi (internet), Internet Service Providers "ISP" (mu rwanda dufite MTN, Airtel, HSPA, Olleh, Tigo n'ibindi byinshi ), ayo mategeko ibi bigo niyo bigenderaho avuga ko internet traffics zose cyangwa data zose  zibacaho zigiye kunyura mu muyoboro wabo ngo zijye muri internet bazifata kimwe.

Urugero: niba uri gukoresha murandasi ugashaka gusura urubuga wenda rwa Ktimez.com bivuze ko niba waguze bundle za Airtel cyangwa za MTN, traffics zawe uri kohereza kugira ngo ugere ku rubuga rwa ktimez ahantu ruri kuri internet  izo traffic zigomba gufatwa kimwe na traffic zawe wohereza ushaka gusura wenda Youtube cyangwa Irembo cyangwa urundi rubuga urwari rwo rwose. 

Net Neutrality nivaho tuzaba duhombye iki?

Kuvaho kwa net neutrality bizatuma ibi bigo biducuruzaho internet biba bifite ubushobozi bukomeye cyane bwo kuba byagenga internet dukoresha, kubera ko bazaba bafite uburenganzira bwo kuba urubuga rumwe badashaka bashobora kurugendesha gake cyane kugira ngo abashaka kurujyaho baze kurambirwa maze ntibabe bakirusuye gusa sicyo ibi bigo bigamije.

Ikibazo gikomeye ahubwo kiri ku nkubiri izahita ivuka kuko ibigo bikomeye bifite amafranga menshi cyane bizagenda bijye byishyura aba ISP (Internet service providers) kugira ngo imbuga zabyo zijye ziba ziri mu muyoboro wihuta kurusha izindi (icyo bakunda kwita first lane)

Urugero: Dufate imbuga ebyiri hano mu rwanda zandika ku makuru asanzwe nkeka ko zinakomeye hano mu gihugu.  tuvuge Igihe n'Ukwezi. Tekereza wenda igihe kigiye muri MTN kikishyura amafaranga kugira ngo bagishyire muri first lane maze ukwezi bagukuremo, maze umuntu wese uzajya ashaka gusura urubuga rwa igihe ari gukoresha internet ya MTN abashe kurugeraho vuba nagerageza kujya ku kwezi bigende gake cyane kubera ko ukwezi kutari muri First Lane, ngaho noneho tekereza igihe kigiye kikabikora kuba ISP bose bakorera mu Rwanda wajya ujya gusura igihe bikirukanka cyane wasura ukwezi bikagenda gake cyane kuburyo wanarambirwa ukavaho bitarafunguka. (Urwo rwari urugero rworoshye nkeka ko ibyo ntawubifite muri gahunda) 

Urwo rwari urugero rwa hafi, tekereza noneho bino bi kompanyi bya rutura nka za Google, Faceook, Amazon na za Twitter n'amafaranga zifite zizengurutse ibihugu byose zishyura aba ISP bose amafaranga menshi cyane y'umurengera kugira ngo abe aribyo byonyine bishyirwa muri first lane, izindi mbuga zose zidafite ubwo bushobozi bwo kwishyura ayo mafranga bazishyire muri "slow lane"?


Agafoto gasobanura Fast lane na Slow Lane

Icyo nicyo kibazo gikomeye abantu bakoresha murandasi bafite gikomeye bagiye guhura nacyo mugiye ririya tegeko rizaramuka ritowe 

Gusa wigira impungenge ngo bigiye guhita bikorwa kuko aho byahereye ari muri USA aho ikigo bita  Federal Communications Commission (FCC) gishinzwe ibintu byose bijyanye n'itumanaho muri America kizabanza gutora iryo tegeko niba ryakwemezwa kw'itariki 14 Ukuboza k'uyu mwaka. Iri tegeko rikaba ryaratanzwe nuwo bita  Ajit Pai uheruka gushyirwaho na Pres. Trump akaba ari nawe muyobozi wa FCC akaba nanone anashyigikiwe naba ISP bo muri USA nka  AT&T, Comcast na Verizon kuko babyungukiramo, nubwo bitangiriye USA bivuze ko natwe inaha bishoboka cyane ko bizatugeraho. 

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

... by Bikomagu

Nice article

Write your comment

Bahati Philbert

@BahatiPhill
...

About me

Very interested in Cyber Security, Python is my favorite language, Net Neutrality is all we have to stand for!

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017