N'ibiki Nareba Mu gihe Ngiye Kugura Mudasobwa?

Ikibazo nkunda guhura nacyo ahantu henshi  cyane n’iki ngiki, hey nshaka kugura imashini (mudasobwa,  ni bake numvishe bakoresha ijambo mudasobwa) nagura imeze ite? Nagura ubuhe bwoko? Nagura ifite capacite(ubwo aba abuvuze Hard Disk) ingana ite?   N’ibindi nk’ibyo

icya mbere imashini nziza uyihabwa nuko ikofi yawe ingana! Uko ikofi yawe wajyanye kwisoko ibyibushye ni ko uratahana imashini nziza. Gusa ntibivuze ko utapfa gutanga amafranga yawe uko ubonye kose utabanje kureba ibyo ugura, amafranga arahenda

Ikindi nanone, uhitamo imashini bitewe nicyo ugiye kuyikoresha, ni ukuvuga ngo niba uri umu producer w’indirimbo ntago uzaba ibyifuzo byawe by’imashini bizaba bihuje n’umuntu ukeneye imashini yo kurebaho filims cyangwa uwandikaho documents z’akazi ngo atange rapport. bitewe n'icyo imashini yawe uzayimaza uhitamo imashini mu rugero runaka.

Nk’urugero abantu bakora ibintu bijyanye n’amashusho, aba Graphic Designer, aba Architectures, aba gamers bakina amagames asigaye asohoka ubu aremereye ndetse n’abandi bantu bose baba bakeneye gukora ibintu bisa nka simulation muri mudasobwa bakenera imashini zifite ingufu cyane.

Ibintu tuvuga hano wagenderaho uhitamo mudasobwa biragera kwi 9, ikibanza gifite priority cyane kurusha ikigikurikira, ubwo n’ukuvuga ngo ikiza hejuru nicyo wagakwiye kubanza urebaho mu gihe ugiye kugura imashini kurusha ikiza k'umwanya wa 5 cya uwa nyuma. Kandi urebye nka 3 cyangwa 4 bya mbere ubyitayeho birahagije ngo ube wagura mudasobwa nziza niyo ibindi by’inyuma yaba itabyujuje, gusa ibyujuje ikarushaho. Ikindi hano nta biciro turi buvugemo


PROCESSOR

Processor ni umutima wa computer (muri context ya Kinyarwanda nabonye abantu bakoresha umutima bashaka kuvuga ubwonko), yego Processor ni ubwonko bwa computer tubivuze neza. Uko ubwonko bukora vuba nibwo byitwa ko bukora neza, uko na processor ikora vuba bivuze ko ishobora gukora akazi kenshi vuba maze mudasobwa ikihuta. processor bazibarira ku muvuduko wayo babara muri Hertz, ni ukuvuga ngo processor ifite 4 GHz irihuta kurusha ifite 2 GHz hakiyongeraho ko noneho processor ubunbugu bazongereye ubyo bita ama cores, ushobora kuba ufite processor yiruka cyane ariko ifte core imwe ikarutwa nigenda muburyo bugereranyije ariko ifite cores eshatu, Core ni nkagaprocessor gato, iyo ufite mudasobwa ifite core nyinshi bivuze ko ufite uduprocessor twinshi twegeranyijwe hamwe muri processor imwe, maze tugakorana niyo twaba tudafite umuvuduko uhambaye iyo ari twinshi turuta ya processor yihuta cyane ariko ifite core imwe,

mu gihe rero uri kureba processor ntukarebe umuvuduko gusa ujye ureba na cores ifite. naho ngaho rero hazamo izo bita i3 , i5 na i7 , i3 ni processor iba ifite core ebyiri, akenshi uzumva bamwe bayitwa Dual core, i5 iba ifite core 4 bagakunda kuyita Quad Core, gutyo gutyo.    ku muntu ukoresha imashini bisanzwe navugaga i3 irahagije, bamwe bakora akazi kenshi batangira kureba i5 na i7 

hari izindi processors bita AMD gusa tugiye kuzivugaho ntitwazarangiza kuko processor kuyimenya ni nini cyane, nzakora indi nkuru isobanura processor yonyine kuva imuzi. tuzasobanura naza ARM processors zo muri telephone


RAM

Ram niyo ifasha processor ibyo iri gukora ikaba ibibitse umwanya muto mu gihe processor itararangiza kuko RAM ni memory,  bivuze ko ushobora kugira Processor yihuta ufite RAM ntoya nabwo ugasanga imashini yawe ntigenda kubera ko processor ibura ibyo ikora (batanga urugero rwa RAM na Processor bavuga ngo ni nko kugira umufundi wubaka amatafari 100 mu munota ariko umuyede we abasha kumuha itafari 1 mu munota, urumva ko umufundi aba iri gupfa ubusa, n’ubundi inzu yuzura itinze, ni nkuko kwa processor yihuta ariko ram ari ntoya). rero mu gihe ufite processor yihuta ugomba kumenya ko ukeneye na RAM nini

Niba nta bintu bihambaye uzakoresha imashini yawe, RAM ya 4GB irahagije (gusura internet, kureba film, gukina utu games tutaremereye, kwandika documents n'utundi tuntu tutagoye) niba uri umwe muri ba bantu navuze ruguru bakenera imashini z’akazi zihambaye 4GB ntizihagije, bo bahera  8GB kuzamuka


STORAGE (HARD DISK)

Hard disk yo ni ku giti cyawe, kuko hard disk ikoreshwa mu kubika ibintu byawe muri mudasobwa.  500GB zirahagije kuri mudasobwa yawe personal gusa hari abarira ngo ni nkeya, hari abo mbona babika amafilim nk’igihumbi yanarangije kureba, n’imiziki  ishyano ryayo, niba utari umu DJ cyangwa udacuruza amafilm n’imiziki kandi Atari na archive(ububiko) uri gukora kuki wamara space memory  yawe, ubundi baravuga ngo “ikintu cyose ushobora gukura kuri internet bitakugoye igihe cyose(imiziki n’amafilm) singombwa ko kigutwarira space yawe mu mashini, kireke kuri internet nugishaka uzakihafata”, ujye ubika documents zawe z'ingenzi n'ibindi wenda uzi ko wabonye bikugoye. Kuri ba bantu bakora akazi gakenera imashini zifite ingufu banakenera kubika ibindi bintu bitwara umwanya munini cyane cyane aba graphic Desinger, n'abakora amavideo  bo wenda bakenera Hard Disk ya 1TB (Tera Byte) kuzamura


NSHASHYA CYANGWA SECOND HAND ?

Nabyo ugomba kubyitaho, kubera inaha ikibazo cy’ubukungu kiba kuri benshi akenshi bahitamo kugura Second hand kurusha uko bagura ibishya. Ibishya ntawushidikanya ko hano aribyo byiza ariko nabyo birahenda, gusa nanone simvuze ko wagura Second hand nayo iba ifite risk nyinshi cyane, ntuba uzi uwo yavuyeho
icyatumye ayirekura, niba itaramuteshaga umutwe, niba Atari injurano, niba bataragiye bayikuramo bimwe na bimwe bakabisimbuza, n’ibindi byiinshi. Gusa hari abazigurisha bakaguha facture na garanti nabwo n’ikindi cyizere


YAKOZWE RYARI?

Kumenya igihe computer yawe yakorewe nabyo ni ingenzi kuko niba ari iya kera bivuze ko itazabasha gukomezanya na technology nshyashya ziri kuza kuko ikoranabuhanga ririhuta, nkubu natangwazwa nuko wajya kugura imashini ukagura nkiyakozwe mbere yaza 2010.


BRAND

Mudasobwa yakozwe n’iyihe kompanyi?, nubwo iyi Atari iturufu, ariko nayo wayirebaho. kugira mudasobwa ifite brand izwi bigufasha mu gihe yagize ibibazo kuko kubona ubufasha biroroha haba muba technician kuba yahita abona nka screen yawe akayisimbuza mu gihe iyo wari ufite wayimennye no kuri internet kubona abo muhuje utubazo batunze mudasobwa nkiyawe bakaba bagufasha. nka Brand za apple, HP na Dell zirazwi cyane


USB 3

Iyo witegereje specifications za USB port ziba kuri mudasobwa ugiye kugura ubonaho version ya USB ziriho niba ari USB 2 cyangwa USB 3,   usb 3 ni nshya kandi ifite ubushobozi bwo gutwara ibintu byinshi vuba kurusha USB2,  zimwe muri mudasobwa ziri kwisoko usanga zifite nka USB ports Ebyiri cg eshatu hari izigira enye, gusa ujye ureba ko muri izo USB enye zose harimo byibuze imwe ya Version ya 3. Nutanayibona nabyo ntibyaba ikibazo


SIZE

Ingano ya mudasobwa yawe, niba uri umunyamingara uzahitami aga computer gatoya, niba ibyo ntacyo bikubwiye uzafata ikora. Gusa uko kaba gato kanakora neza cyane wumve ko ari nako igiciro cyiyongera (simvuze twa Mini Laptop)


KEYBOARD

Keyboard yo si ngombwa cyane, ipfa kuba inyunguti zose dukenera twandika ziriho, ururimi yaba irimo rwose wayikoresha, gusa niba nabyo ubyitaho, ntakibazo wabireba

ibi ubirebyeho cyane cyane 5 bibanza wabasha kwigurira modasobwa nziza cyane 



Comments

... by Figel k

Urakoze kabisa,kuri ubu bumenyi udusangije

... by Jean D'Amour

Urakoze cyane rwose ubu bumenyi buba bukenewe

... by Léon

How can thank you! I miss words to express my gratitude ! sincerely , thank you very much indeed

... by

Thank you so very much , tell us about the best smartphone .

... by

Thank you so very much , tell us on the best smartphone .

Write your comment

Bahati Philbert

@BahatiPhill
...

About me

Very interested in Cyber Security, Python is my favorite language, Net Neutrality is all we have to stand for!

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017