Menya amoko ya screens za smartphones

... by BahatiPhill in Android IOS 652

Abenshi (si bose) iyo bagiye kugura smartphone bareba Camera, memory space gusa. iyo ibyo babona bibahagije bitewe n'ibyo bifuza  nta kindi bitaho. Muri iyi nkuru turasobanura ubwoko bwa Screens ziba kuri smartphones, nawe ukaba wamenya screen ya smartphone yawe ubwoko bwayo, ukamenya ibyiza byayo, n'ibibi byayo. Ukamenya izihenda n’iza make.

Amoko ya Screen za Smartphones

Hari amoko abiri y’ingenzi. Ayo ni:

  • LCD
  • OLED 

andi ni amoko akomoka kuri ayongayo, nyo turaza kuyabona.

LCD

(Liquid Crystal display).  LCD ikoreshwa cyane kuri screen nyinshi  n’iza amalaptops zirayikoresha, bukaba ari uburyo bwo kwerekana amashusho kuri screen bidatwaye ingufu nyinshi(less power)  bityo bigatuma itamara umuriro wa battery cyane bikaniyongeraho ko  ibara ryose riri muri screen ritwara umuriro ungana, ni ukuvuga ngo haba muri screen harimo umutuku cyangwa hakazamo umukara byose bitwara umuriro kimwe. Bakoresha icyo bita liquid crystal mu gukora izi screen, ikaba yerekana amashusho uko urumuri rwaba ruhari rwose uko rungana  no mu zuba kuko igira urumuri rwinshi kurusha OLED

Hari amoko abiri ya LCD ayo ni  TFT LCD na IPS LCD


TFT LCD

Kuzikora birahendutse, ariko zikagira ikibazo zihariyeho. Sinzi niba warigeze kubibona uko nka laptop cyangwa smartphone za kera iyo ugiye ku ruhande rwayo (wahinduye inguni ya sceen, ukajya muri angle iri hagati ya 45 na 90 ubona uko amashusho ahita ahinduka akagaragara nabi) bituma utaharebera, bigasaba ko TFT LCD screen bisaba ko umuntu uyireberamo  ko aba ateganye nayo.


IPS LCD

Nizo zikunda gukoreshwa cyane kuri smartphone zihendutse. Nazo ni nka TFT LCD gusa zo zikagira umwihariko zongerewemo wo kuba warebera mu nguni zose ukareba nta kibazo ugize.

OLED

OLED yaje ari ikintu gikomeye cyari kigezweho (milestone) mu gukora screens za smartphones, ikagira nayo amoko abiri ariyo AMOLED na Super AMOLED, izi screens zikaba zisohoka muri smartphone zihenze cyane, muri smartphone ziriho screen ya OLED twavuga nka Google Pixel 2, Apple iPhone X, Huawei Mate 10 Pro, Samsung galaxy C8, LG V30,  n’izindi.

AMOLED

Bukaba ari ubwoko bwa screen bunahenda kuko bufite umwihariko,  nko kuba bya bindi twavuze ruguru, amabara atwara umuriro bitewe nayo ariyo, kuba yerekana amashusho n’amabara asa neza cyane kurusha LCD, ikagira n’urumuli rutica amaso cyane nka LCD

Super AMOLED

Ni AMOLED isanzwe ariko yongerewe ubushobozi ikaba ikunda gukoreshwa muri smatphone za Samsung zihenze.


RETINA

Izi screen zikaba zikoreshwa na Apple muri smartphones za iphone bakora, zatangiye gukoreshwa muri  iphone 4, Ubu ntabwo wabufata nk’ubwoko kuko ari IPS LCD yafashwe ikongerwamo utundi tuntu duto duto, ikaba igira pixel 330 kuri inch imwe  (330 ppi), inch ikaba ingana na sentimetero 2.5 (2.5 cm). 330 ppi zikaba arizo pixel  nyinshi zishoboka ko umuntu yareba kuri inch imwe, apple ikaba bisa nk'aho ititaga cyane ku kongera ubu bushobozi kuko ibona ko ntacyo byari kuba bimaze mu kongera ubushobozi bw’amashusho pixel nyinshi muri inch imwe (ppi=pixel per inch) mu gihe amaso y’umuntu atashobora kubibona. gusa ibyo hari ku bwa Steve Jobs akiyobora Apple, nyuma y'uko Tim Cook abaye CEO wa Apple barongereye  kuko nka iphone 6 plus yasohotse ifite 401 ppi, mu gihe apple iphone X iheruka gusohoka yo yaje ifite Super AMOLED

itandukanyirizo riri hagati ya LCD na OLED


Niba udatunze ziriya telephone za rutura zikigera ku isoko ziba zihenze, ibyo aribyo byose utunze IPS LCD screen, ubutaha nujya kugura smartphone uzarebe specifications zayo urebe screen ugiye kugura.



Comments

... by Jean d'Amour

Mujye mudusobanurira nuko twareba izo specification

Write your comment

Bahati Philbert

@BahatiPhill
...

About me

Very interested in Cyber Security, Python is my favorite language, Net Neutrality is all we have to stand for!

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017