Menya Amoko Ya Processors [Part 1]

Nk'uko inkuru iheruka twanditse ivuga ibyo wakwitaho mu gihe ugiye kugura mudasobwa (niba utarayisomye, kanda aha uyisome), twavuze ko tuzafata umwanya tukavuga kuri processors zonyine, ukamenya amoko ya processors ari kw'isoko ubu, aho atandukanira, iyo wahitamo mu gihe runaka bitewe nibyo ukora ukamenya iya kubera nziza, aha turabanza tuvuge kuri processors zijya muri mudasobwa, hanyuma ubutaha tuzavuga kuzikoreshwa muri smartphones

Processors za mudasobwa hari amoko menshi yazo menshi cyane kw’isoko, gusa hakaba hari amoko abiri ya processors ahora ahanganye, ayo moko akaba anahanganye kuko akorwa n’inganda ebyiri nazo zihora zihanganye muri uyu mwuga wo gukora processors (nk'uko Samsung ihora ihanganye na Apple mu gukora smartphones), izo kompanyi akaba ari: "Intel na AMD"

Abenshi muri twe dutunze cyangwa dukunda kubona mudasobwa ziriho agapapuro k'ubururu gafashe kuri mudasobwa kanditseho akajambo "intel" n’irindi zina runaka rivuga ubwoko bwa processor ya intel iri muri iyo mudasobwa yawe.

Aka kamenyetso abanshi murakazi kuri za mudasobwa zanyu

Intel

Duhereye kuri Intel ifite processors ikora  (turi kuvuga izikiri kw’isoko kuko hari izo bakoze mu myaka y'I 1970 ziba zitagikorwa kandi zitanakigurishwa)  harimo  intel core (i3,i5,i7, i9),  xeon, celeron, intel atom,  pentium n’izindi, ariko ugasanga muri izi processors ziba ari uruhererekane nk’urugero usanga hari intel core i7-7820X, hakaba i7-6950X , i7-6900X, i7-8700X. gutyo gutyo ariko zose zikitwa Intel core i7. Bikaba no kuri i9 n’izindi nazo zigira ama series.

Ni gute nasoma processor model za intel?


Aha tugiye kugenda turebera ku gishushanyo kiri haruguru

Ijambo rya mbere ni brand, ahangaha tukaba dufite  ”intel Core”, hari aho uzasanga handitseho Xeon, Celeron, Pentium cyangwa atom bitewe na brand iyo ariyo. Ahakurikiraho urabona icyo bita Brand Modifier, hano dufite ”i7”, hari aho uzasanga hari i3, i5 cyangwa i9 cyangwa se niba brand atari Intel core (ari nka  pentium) hari izo brand modifier uzasanga handitse m5, x5, E cyangwa N.   Ahakurikiyeho urahabona  Generation indicator, ibi bikaba bivuze generation iyi processor irimo, iyi yacu iriho ”7” bikaba bivuze ko iri muri generation ya karindwi, intel ziheruka gukorwa ubu zikaba ari generation ya 8 (kubera ko zikiri nshya zinahenze ntiwapfa kuzibona ku masoko ubungubu, keretse uyitumije, kuko intel yazitangaje mu kwezi kwa 8 k'uyu mwaka, iyi generation ikaba yarahawe akazina ka (”kaby Lake refresh”). Inyuma noneho urahabona imibare cyangwa inyuguti nka U, Y, HQ, cyangwa  HK,  izi nyuguti zerekana icyo bita Processor line, gusa ntitujya gusobanura processor line kuko byasaba ko twandika byinshi kuri yo, gusa processor line ni ingezi kuko ikubwira wattage (uburyo irya umuriro) ya processor. 

Mu kurangiza kuri intel nakubwira ko  brand nka Celeron na Pentium nizo z’abantu bakoresha mudasobwa gake badakenera gukoraho ibintu byinshi, twavuga nko kujya kuri internet gusa, kureba filime n’ibindi nkibyo byoroheje cyangwa bakaba nta mafaranga ahagije bafite yatuma bagura mudasobwa yisumbuyeho, Atom yo iraciriritse cyane ntawe nagira inama yo kuyitunga, Xeon zo zikunda gukoreshwa muri za workstation, za mudasobwa ziba atari ngendwana akenshi kandi zikoreshwa akazi karemereye, aha twavugamo nka za server, abakora ubushakashatsi, animation n’ibindi nkibyo biremereye. Mu gihe intel Core nka i3, i5 zo ari iza mudasobwa za buri munsi k’umuntu usanzwe, naho nka i7 na i9 zikaza zisumbuyeho.

AMD

Tugiye kuri AMD nubwo yo idafite izina zikomeye nka intel, igira umwihariko wayo ukundwa n'abakiriya bayo cyane, uwo mwihariko akaba ari GPU.

GPU n’iki?

Mu magambo arambuye akaba ari (Graphical Processing Unit), ukibyumva ubonyemo ijambo graphical. GPU zikoreshwa cyane mu mashini zizakenera gukora ibintu bya Graphics nko gukora animation, ku renderinga films cyangwa videos, gushushanya amashusho ya 3D kuri screen byihuse nko muri games zigezweho ubu. GPU yihuta cyane mu gukora ibintu nk’ibingibi kurusha uko CPU isanzwe ya Processor ibikora bituma abantu bazikunda, akenshi uzasanga  GPU ziza k’uruhande ikaza ari  Graphic card mu mashini yawe ikayongera ubushobozi, aho kuba zifatanye na processor nk'uko Intel yo yakundaga kubikora (igakora processor CPU ikayifatanya na GPU),

AMD ibi bigatuma ukundwa cyane n’abantu bakora ibyo bintu bijyanye na Graphics, abantu bakunda gukina imikino y'amashusho ukongeraho aba hackers kuko mugihe bakeneye gukora ibintu bitwara umwanya munini nko gu crackinga passwords gukoresha GPU birihuta kurusha CPU. bitavuze ko CPU yo itakora ibyo byose tuvuze ruguru, irabikora ariko igatinda nko gu crackinga passwords bigufashe amasaha 8 ukoresheje CPU bishobora gutwara amasaha 3 ukoresheje GPU, 

Mu gukora GPU, AMD nayo igira indi company zihora zihanganye yitwa NVIDIA, gusa iyi ntambara ya NVIDIA na AMD yo gukora GPU zihuta yo ntituyivugaho byinshi mw'iyi nkuru.

Muri processor za AMD harimo nk'izitwa Ryzen, Athlon, AMD FX  , AMD APUs na Opteron,  izikaze kandi akaba ari Ryzen, zikaba nazo zigira uruhererekane nk'uko na intel izigira. Ryzen ikaba iri k’urugero nk'urwa intel core i7, mu gihe Opteron yo ikoreshwa muri za Workstation na Servers nka Intel Xeon

Ubu ubwo twandikaga iyi nkuru processor yabicaga bigacika ni iyitwa Intel Core i9-7980XE, igakurikirwa na AMD Ryzen Threadripper 1950X


Ushaka kureba urutonde rwose uko processors za mudasobwa zigenda zirutanwa mu bushobozi n’ibiciro byazo wajya ku rubuga rwa futuremark ukareba uko ziba zihagaze

Icyo twasorezaho

Twababwira ko ubwoko bwose bwa processor wahitamo  hari ibintu 7 ugomba kwitaho kuri processors kuko zose zibihuriraho:

Cores: na twita nk’udu processors duto tugize processor, (ni nko gufata udu processors twinshi ukaduhuriza hamwe tugakora processor imwe),

Hyper-threading: ni ubushobozi processor iba ifite bwo kwikoramo udu core turi virtual noneho, ikaba ifite nk’udu core tubiri ariko ikaba yakwiremamo udu cores tune turi virtual

Clock-Speed: ibarwa muri GigaHertz, hari iza 2GHZ, 4GHZ cyangwa 8GHZ, abenshi iyo bagiye kugura imashini ni iki barebaho gusa, bumva ko ku kuba ifite 8GHZ bihagije ariko ntibarebe nk'ibi bindi turi kuvuga nka Cores, hyper-threading n’ibindi

Turbo Boost:  ni uburyo ushobora gufata processor yawe ukayongera umuvuduko mu gihe uri gukora ibintu runaka ushaka ko byihuta, processor nyinshi za i5 na i7 zigira ubu bushobozi, mugihe i3 ntabwo ifite.

Cache: aka ni  aka RAM gato kaza kari kuri processor kayifasha kubika utuntu duke CPU igiye gu gukoresha, gakunda kuba kari hagati ya 1MB na 4MB (ugatandukanye naya RAM isanzwe)

TDP (Thermal Desing Power): ingufu z’umuriro  (watts) processor yawe ikoresha, niba ikoresha watts nyinshi bivuze ko ikora vuba, gusa nabyo bitera gushyuha cyane no kurya umuriro mwinshi

vPro: processor zifite ubushobozi bwa remote manager

Ubutaha noneho tuzaza tureba processors zo muri smartphone.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

... by Bruno

Useful kbsa

... by Jean d'Amour

Izinkuru zanyu ziradushimisha mukomeze kutwigisha iterambere turabemeracyane murabantu babagabo

Write your comment

Bahati Philbert

@BahatiPhill
...

About me

Very interested in Cyber Security, Python is my favorite language, Net Neutrality is all we have to stand for!

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017