Kompanyi nka Google, Facebook, WhatsApp n'izindi zinjiza amafaranga gute?

... by alainmat in Tech News 471

Mu isi y'ikoranabuhanga ryibanda ku itumanaho usanga habarizwamo kompanyi zikize cyane kandi ugasanga ibyo zikora byarigaruriye imitima y'imbaga itagira ingano, ibi bikagaragarira buri wese ukurikirana impinduka zigenda ziba mu buryo abantu bakoresha bahanahana amakuru. Mu myaka yashize abantu bandiiranaga amabaruwa cyangwa bakohereza inuma itwaye ubutumwa bashaka kugeza kubo bifuza ariko muri iyi minsi biragoye kuzabona umuntu ari kwandikira undi ibaruwa mgo amubaze amakuru y'iminsi. Ibyo byose bituruka ku ikoranabuhanga ryateye imbere rikatuzanira uburyo butandukanye buhendutse kandi bwihuta cyane nka Whatsapp, Facebook, Email, Instagram, Snapchat, Twitter n'ubundi buryo bwinshi cyane busigaye bukoreshwa mu itumanaho.

Ikibazo kibazwa na benshi rero usanga gishingiye ku kuba application z'ayo makompanyi bazibonera ubuntu bakazikoresha nta kiguzi bityo bagahora bibaza aho kompanyi zikura amafaranga kandi ibikorwa byazo babibonera ubuntu. Iki ni ikibazo cyumvikana buriwese yakwibaza akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uburyo kompanyi zikomeye nka Google, Whatsapp, Facebook n'izindi zibona amafaranga.

Google

Ku ikubitiro reka duhere kuri Google nka kompanyi iri mu zambere zikize kandi zitanga serivisi zigaruriye imbaga nyamwinshi. Google niyo kompanyi iyoboye izindi mu bikorwa byo kwamamaza binyuze ku mbuga nyinshi cyane zitandukanye. Ibi bihita byoroshya kumva ingano y'amafaranga ikura mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye. Hari igihe usura urubuga runaka wenda rwandika ibijyanye n'imyidagaduro waba uri gusoma inkuru ukabona ubutumwa bwamamaza nk'ishuri runaka. Ibi bituruka ku kuba Google iba yarabitse amakuru ajyanye n'ibyo ukunze gushakisha mu ishakiro ryayo bityo ikakuzanira ubutumwa bwamamaza bwa kompanyi zikora ibijyanye n'ibyo ukunda gushakisha.

Google kandi nk'uko ariyo nyiri YouTube urubuga ruyoboye mu kureberwaho amashusho kuri internet aha naho ihasarura akayabo katagira ingano biturutse mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye mu mashusho agaragara kuri uru rubuga. Si Youtube gusa kuko n'izindi applications za Google zicamo ubutumwa bwamamaza. Nk'uko Google ifite abayikoresha benshi cyane ni nako itambutsa ubutumwa bwwamamaza bukagera kuri benshi kurusha undi wese.

Imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram, Snapchat n'izindi zikoreshwa cyane nazo ntizasigaye inyuma mu gutambutsa ubutumwa bwamamaza ndetse zigakuramo agatubutse. Urugero nka Facebook igenda igerageza kumenya byinshi ku muntu uyikoresha nko kumenya ahantu yize, aho atuye, ubwoko bw'imiziki akunda kumva, cyangwa amafilime akunda kureba igakoresha ayo makuru yose igatambutsa ku rukuta rw'uyikoresha ubutumwa bwamamaza bujyanye n'ibyo yivuzeho kuko amakuru niwe ubwe uba yarayatanze. N'izindi mbuga nkoranyambaga zikorera amafaranga muri ubwo buryo.

WhatsApp by'umwihariko kuko yo idakoresha uburyo bwo kwamamaza

WhatsApp nk'urubuga nkoranyambaga rwatangiye muri 2009 ubu rukaba rukunzwe kandi rukoreshwa n'umubare munini w'abantu, ifite ubundi buryo yakuyemo amafaranga bidaturutse mu kwamamaza kuko yo ntijya itambutsa ubutumwa bwamamaza. Whatsapp ikimenyekana hari aho yagurishwaga idolari rimwe gusa (1$) kugira ngo uyifuza atangire kuyikoresha ndetse akazajya yishyura iryo dolari buri mwaka. Ibyo ariko ntibyabaga ahantu hose kuko hari aho kuyikoresha umwaka wa mbere byabaga ari ubuntu ariko nyuma y'umwaka hakajya hishyurwa idolari rimwe ku mwaka. Nyuma y'uko iguzwe na Facebbok muri 2014, nyuma gato ibyo kwishyura  nabyo byaje kuvaho muri 2016 WhatsApp ihinduka ubuntu neza neza. Aha byahita byoroha kumva akayabo Whatsapp yari imaze kwinjiza ku bantu barenga Miliyari bayikoreshaga. 

Wakwibaza uti ese ko WahatsApp isigaye ari ubuntu, ubwo hehe no kwinjiza amafaranga? Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yo hambere yagiraga iti " Whatsapp igiye kujya yishyuza ibigo by’ubucuruzi ", kuri ubu Whatsapp yamaze gushyira hanze application yayo WahatsApp Business ikiri mu igeragezwa, iyo application ikazajya ibasha guhuza abayikoresha n'ibigo by'ubucuruzi, abashoramari, ba rwiyemezamirimo n'abandi bifuza kuyifashisha mu rwego rwo kugeza ibyo bakora kuri rubanda nyamwinshi. Birumvikana cyane ko ahubwo amafaranga aribwo agiye kwisukiranya bitewe n'uko ibigo byinshi bizayoboka ubu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabyo ndetse no kwegera abakiliya babyo.

Izindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet zo zinjiza gute?

Tugarutse ku zindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet nk'izijyanye n'imikino, imiziki, amafilime, ibitabo n'izindi, nazo zifite uburyo zikura amafaranga mu bazikoresha. Nka serivisi zikora ibijyanye n'imiziki ni ukuvuga kumvira imiziki kuri internet aha twatanga urugero rwa Spotify, Apple music, Tidal, Deezer n'izindi nyinshi cyane zo usanga hari amafaranga uzikoresha aba agomba kwishyura ku kwezi kugira ngo abashe kuzikoresha. nyinshi muri izi serivisi zifite uburyo bwo kureshya umukiliya, aho ahabwa iminsi runaka yo kuzikoresha ku buntu akazikoresha ijana ku ijana nta kiguzi. Iyo ya minsi irangiye usanga hari bimwe bitagikora kugira ngo ubikoreshe bikagusaba kwishyura ifatabuguzi. Ubu buryo burakora cyane kuko muri ya minsi y'ubuntu uba wararyohewe no gukoresha za serivisi ijana ku ijana ariko yarangira ugasanga ibyakuryoheraga nibyo bitagikora bityo ukanga kubihara ukishyura.

Imikino myinshi nayo usanga ikoresha uburyo bwenda gusa n'ubwo tumaze kuvuga kuri serivisi z'imiziki. Ku mikino ho, hari imikino uzakina ugende urenga ibyiciro runaka uko ugenda uryoherwa n'umukino nitewe no kurenga ibyiciro runaka ugere aho urangize icyiciro runaka ariko bakubwire ko kugira ngo ujye ku cyiciro gikurikira ugomba kwishyura. Hari igihe uzareba ibihe byiza wagize ukina wa mukino, ubigereranye n'udufaranga ducye bagusaba uvuge uti burya akeza karigura ube urishyuye. Ni gutyo bigendekera ama miliyoni aba yikinira imikino ku dufaranga ducye ariko twa ducye iyo uduteranyije ugakuba umubare munini w'abakina wa mukino usanga akayabo karageze kuri konti ya nyir'umukino. Imikino si gutyo yinjiza gusa kuko habaho n'itarindira kuguha ibyiciro by'ubuntu ahubwo ugasanga kugira ngo utunge uwo mukino ugomba kubanza kwishyura.

Iyi nkuru yakozwe ku cyifuzo cy'umusomyi wacu watwandikiye adusaba kumubwira uburyo ziriya mbuga zinjiza amafaranga.

Nawe ufite ikibazo, icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ingingo wifuza ko twazagarukaho mu nkuru zacu zitaha, watwandikira ahabugenewe cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.



Comments

Write your comment

Mateso alain

@alainmat
...

About me

I am a highly motivated young man, completely devoted to tech business. I am a fast learner and a great team worker, Through Ktimez, tech is the key

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017