Imbuga nziza (best websites) za murandasi wakwigiraho programming

... by charles in Tech News Windows 433

Ushobora kuba uri umwe mu bakunzi ba programming cyangwa uri umunyeshuri wiga programming, hari imbuga nyinshi za murandasi zagufasha kwiga programming. Ushobora kuba wacangwa n'izi mbuga kuko ari nyinshi kandi zose siko zakwigisha muburyo bwiza cyangwa muburyo bwagufasha kumenya programming, tukaba twagushakiye imbuga 5 nziza zagufasha kwiyungura ubumenyi muri programming mu buryo bwiza kandi busobanutse

Imbuga 5 nziza zagufasha kumenya programming

1 – The New Boston

·  Video Tutorials: inyigisho z’ amashusho zigufasha kumenya programming

·  C, C++, HTML, Javascript: izi nizimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

The New Boston ni urubuga rufite umwihariko wo kwigisha, mu gihe waba ukunda cyangwa ushaka kumenya programming nka C, C++ ndetse n'izindi technologies zijyanye no gukora imbuga nka HTML na Javascript, uru rubuga rukaba ruzagufasha kumenya izo ndimi. Ndetse ukaba wahasanga amashusho yigisha (video tutorials) ku bindi bintu wakenera kumenya nka Python, Photoshop, imikino yo muri mudasobwa (computer game) n'ibindi byinshi bitandukanye. Uru rubuga rufite kuva kuri 50 kugeza 1000 by’ amashusho kuri buri somo ushaka kwiga kandi zigusobanurira mu buryo bwumvikana. 

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawe: https://www.thenewboston.com

2 – Codecademy

·  HTML, Javascript, CSS, Python, Ruby, PHP: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

Niba uri umutangizi ukaba ushaka gutangirira ku masomo y’ibanze ya programming, Codecademy ni urubuga rwiza kuri wowe. Codecademy izaguha uburyo bworoshye bwo kumva amashusho nyigisho (Tutorials) kandi uhitamo icyiciro ugezeho kuri programming kugira ngo uhabwe amasomo ahwanye n’urwego uriho. Amasomo aciyemo mu bice byinshi kuburyo iyo urangije igice kimwe utangira ikindi cyisumbuyeho kubyo wigaga. Kandi iyo uri kwandika program ugenda ubona aho uri gushyira amakosa kuburyo wakwikosora ako kanya.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawehttps://www.codecademy.com

3 – Learn Code the Hard Way

· Ebooks: ibi ni ibitabo usomera kuri murandasi bijyanye na programming byaba na ngombwa ukaba wabimanura.

·  C, Python, Ruby, Regex na SQL: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

Ntucike intege kubera izina ry'uru rubuga. Learn Code The Hard Way itanga uburyo bwihariye bwo kwigisha indimi za programming zitandukanye nka Python, Ruby, C, Regex na SQL. Inyigisho ziri mu bwoko bw’ibitabo kandi zigendeye ku bumenyingiro (Practice) kugira ngo ubashe gusobanukirwa neza amasomo. Ibi bitabo bigizwe n’inyigisho zitandukanye bitewe n’urwego uriho muri programming, kandi ibi batabo bikaba byizewe kuko urugero ibitabo byigisha kuri Python byamanuwe inshuro zirenga 500,000 bivuze ko birimo inyigisho nziza zagufasha.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawehttps://learncodethehardway.org/

4 – Wibit.net

· Ebooks: ibi ni ibitabo usomera kuri murandasi bijyanye na programming byaba na ngombwa ukaba wabimanura.

· C, C++, C#, Java: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

Wibit.net ni rumwe mu rubuga ruzafasha umutangizi muri programming kwiga neza aho itangira ku kwigisha ihereye mu mizi aho ihera ku mvo n'imvano y'ibyo ugiye kwiga, ndetse n'andi masomo yaba agize aho ahuriye nibyo ugiye kwiga ibi bikaba bizagufasha kugira ubumenyi bukomeye kuri programming. Ikindi cyiza ku bantu bakoresha telephone zirimo android ndetse na iOS uru rubuga rubafitiye ibitabo wasanga muri Play Store na App Store bitewe na telephone uri gukoresha gusa ibi bitabo bikaba bigurishwa, nubwo bitari ku giciro cyo hejuru.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawe: https://www.wibit.net

5 – W3Schools

·  Html, JavaScript, PHP, ASP.net: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

N'iyo waba utari umukunzi wa programming cyangwa nta bumenyi na buke ufite kuri programming uru rubuga ruzagufasha kuba wagira ibyo umenya kuri programming kuko rutanga ubumenyingiro bushobora gutuma ukunda programming kandi mu buryo bworoshye. Rutanga amasomo kuri HTML, JavaScript, PHP, ASP.net ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye. Kandi ikindi cyiza kuri uru rubuga ni uko utagira ikibazo cy'aho wandikira ama code yawe, kuko kuri uru rubuga ushobora kwandika ama code yawe ukaba wanabona umusaruro (output) w'ibyo wari urimo ukora. Ikindi cyiza ubona amahirwe yo kwimenyereza ibyo wigaga binyuze mu ma project atangwa n'uru rubuga.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawe: https://www.w3schools.com


Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho, wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

Write your comment

Ndabaramiye Charle

@charles
...

About me

I undergraduated in IPRC Kigali in Information and Comminucation Technology(ICT), I am a highly motivated young man, completely invested in tech business.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017