[Igice cya 2] Bimwe Mubyo CIA na NSA Zikoresha Bishyirwa Hanze na Wikileaks

... by BahatiPhill in Tech News Hacking 643

Mu gice kibanza twabagejejeho ku murungo uko programu za mudasobwa NSA na CIA zikoresha zinjira mu bikoresho bya electronic ku isi hose, hakubiyemo amatelephone, SmartTV, Mudasobwa, n'ibindi byinshi zagiye zishyirwa hanze na wikileaks n'uko zagiye zisohoka zikurikirana, tukaba twari tugeze ku yasohotse muri Gicurasi bita Archemedes. 

niba aribwo bwa mbere usomye iyi nkuru, wabanza ukajya gusoma igice cyayo cyabanje ukanze aha


After Midnight

Yasohotse kuwa 12 Gicurasi, isohoka hamwe ifatanye n'indi bita "Assassin" zikaba zo zari mu bwoko bwa Malwares (niba udasobanukiwe na malware kanda aha, ukabasha kuyisobanukirwa n'itandukaniro ryayo na virus), zikaba zo bazikoresha kuri mudasobwa y'umuntu kugiti cye, nko kuba zajyamo, bakajya bamenya aho uherereye, ibyo wiriwe ukora kuri internet (internet History), ibyo ubitse mu mashini yawe, n'ibindi byinshi bijyanye na mudasobwa y'umuntu kugiti cye (personal Computer)

Athena

Kuwa  19 Gicurasi, athena ikaba yarakozwe ku bufatanye bwa CIA n'ikindi kigo gikora ibijyanye na cyber security bita Siege technology, ikaba nayo yari igamije kwibasira imashini zirimo Operating system ya Windows, guhera kuri  windows Xp kugeza kuri windows iheruka ariyo windows 10


Pandemic

Wikileaks yayishyize hanze kuwa 1 Kamena, ikaba ikora kuburyo imashini yagezemo ishobora gusangiza (share) ibiri muri iyo mashini maze igihe babishakiye bakaba baza kubitwara


Cherry Blossom

Kuwa 15 kamena, cherry blossom, ikoreshwa nayo mu kuba wagenzura (monitoring) ibyo abantu bakoresha wenda wireless runaka bakunda kuba bari gukoresha kuri internet, no kumenya andi makuru menshi y'ibintu bibashishikaza


Brutal Kangaroo

Kuwa 22 kamena, kubera ibigo bimwe bimaze kumenya agaciro k'umutekano wabo n'imashini zabo akenshi hari imashini bahitamo maze bakirinda kuba zagera na rimwe kuri internet bakazirinda batyo (kuko imashini yageze kuri internet uko wakora kose kuyirinda uwagushatse kandi abishoboye ni indi ntambara), ibyo babyita air gaped system, gusa iyi brutal kangaroo yo ikora uburyo ishobora kwiba byinshi bishoboka muri izo air gaped system, aho bakoresha uburyo nko kuba wagenda ugata aga flash disk  kariho iyi malware ku biro bitandukanye by'icyo kigo ushaka kwinjirira, maze uwagatoragura yaba atagira amakenga akaba yagenda agacomeka kuri za mashini ngo arebe ibiri kuri flash (kubera abantu bagira amatsiko), maze imashini akaba ayanduje atyo, ikaba ikora nka Stuxnet ya malware y'abanyamerika yigeze kwinjirira inganda zikora ingufu za nuclear muri Iran mu myaka ishize, icyo kigo nacyo computer zabagamo zari air gaped


ELSA

Ni malware yo bita geo-location malware yibasira ibikoresho bishobora gukoresha Wi-Fi (wireless), cyane cyane imashini zikoresha Windows, ikaba ikora ku buryo iyo imaze kugera mu mashini igenda ikazajya iscanninga aho uri ikamenya wireless zihari ikabika amazina yazo n'andi makuru menshi ahagije kuri izo wireless (navuga nka MAC address ya Access point iri gutanga iyo Wireless), ntibinasaba ko uba uri gukoresha internet, igihe uzakoresha interent, Elsa yiconnectinga kuri database za Google cyangwa Microsoft (ushobora gukoresha izi database umenya ahantu wireless runaka iherereye kuko kuzikoresha ntacyo bagusaba), maze ikabasha kugerageza kumenya aho uherereye neza cyane itibeshye (kuko ikoresha longitude na latitude za wireless ucometseho), kandi waba kure ute ntiwaba kure ya wireless uri gukoresha ngo urenze metero 200. ushaka kumenya uko bakoresha elsa wakanda aha


OutlawCountry

yageze hanze kuwa 30 Kamena, ikaba yibasira imashini zirimo Operating system ya Linux aho outlawCountry iyo imaze kugera muri system ihita ifata traffics zose zisohoka mu mashini zijya kuri internet (outBound traffic) ikajya ibanza kuzinyuza kuri NSA , bayikoresha mu gihe bashaka kumenya umuntu ukoresha iyo mashini ya linux traffic ze za internet, nibyo yirirwa akora kuri internet


BothanSpy

yageze hanze kuwa 6 Nyakanga, zasohotse ari ebyiri BothanSpy na Gyrfalcon zikaba zo zigamije kwiba icyo bita, SSH Credentials, zikaba ari nka keys zikoreshwa muri protocol yitwa SSH  ikoreshwa mu gihe ushaka gukoresha imashini mutari kumwe ariko ari iyawe (Remote Computer), SSH ikaba ikoreshwa cyane mu bantu bahostinga imbuga za internet, imbuga zabo za internet ntiziba ziri mu mashini zabo, bisaba ko bakora nk'icyo nakwita kugura imashini online izajya ihora icanye inafite internet idahagarara (kugira ngo itazima cyangwa ikagenda gake wasura urubuga ukarubura),  muri uko kugura iyo mashini online iyo abakora urubuga bagiye kuyikoresha akenshi bakoresha iyi protocol yitwa SSH, nubwo hari ubundi buryo bwinshi (nka FTP no gukoresha Cpanel). Iyi BothanSpy ikaba ikora uburyo bwo kwiba izi keys zikoreshwa muri ssh


HighRise

Kuwa 13 Nyakanga, HighRise yo ikaba yaragenewe kuneka SmartPhone zikoresha android versions iri hagati ya 4.0 kugeza kuri 4.3 (niba utazi version za android wazisoma kuri iyi nkuru), HighRise ikaba ikora nk'icyo twakwita SMS proxy, ni uburyo iyo smartPhone yawe imaze kwinjirirwa na HighRise,  Highrise ikora uburyo bwo kuzajya ibanza gufata SMS zawe wohereza ukanakira muri telephone yawe (SMS interception) maze ikazohereza nyiri iyi Highrise. ushaka kumenya gukoresha HighRise wajya kuri USER GUIDE yayo.

Duhinire aha tuzasubire mu cyumweru gitaha mu gice cya gatatu ari nacyo gisoza, kizavuga tools zanyuma zasohotse muri aya mezi abiri ashize! Comments

Write your comment

Bahati Philbert

@BahatiPhill
...

About me

Very interested in Cyber Security, Python is my favorite language, Net Neutrality is all we have to stand for!

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017