Ese waruziko igihugu gishobora guteza ikindi ibyago kamere nk'imitingito na za Tsunami gikoresheje ikoranabuhanga?

... by origene in Tech News 696

Isi dutuye ikunze kwibasirwa n'ibiza bidashira ariko bikaba bimaze gukaza umurego mw'iyi myaka turimo, akenshi bikitirirwa imihindagurikire y'ibihe ariko nanone hakavuka ikindi kibazo cyo kumenya igitira iyo mihindagurikire y'ibihe, ibyotsi bituruka mu binyabiziga n'ibituruka mu nganda bikaza ku isonga mugushyirwa mu majwi nka nyirabayazana w'imihindagurikire y'ibihe tutibagiwe n'itemwa ry'amashyamba. Ni kenshi twumva cyangwa dusoma ibijyane n'ibyago byabereye hirya no hino kw'isi umunsi ku munsi, ngaho za Tsunami mu Buyapani, umutingito muri Haiti, umwuzure muri Pakistan naza hurricane muri Florida. Ibi byose bituyobera nyamara ari nako bitwara ubuzimwa bwa bagenzi bacu. Nyamara iyo ugerageje gusoma inyandiko z'abahanga biganjemo inzobere mu bumenyi bw'ikirere,abanyamakuru ndetse n'abanyapoliti usanga abenshi bashinja Leta zunze ubumwe za Amerika guteza bimwe mu biza bikunze kwibasira isi.
Leta zunze ubumwe za Amerika ibinyujijwe mu mushinga wayo yitwa HARRP (High frequency Active Aural Research Program), umushinga wakozwe hagambiriwe kunoza itumanaho ry'amajwi (radio communication) no kwagura ikoranabuhanga rya GPS, nubwo uyu mushinga watangijwe na CIA ifatanyije n'igisirikare cya Amerika ukitirirwa ibikorwa by'ubushakashatsi bitagamije ubugome cyangwa ubuhemu runaka, ngo uyu mushinga niwo Leta zunze ubumwe za Amerika zifashisha ziteza ibyago mu bindi bihugu haba kubushake cyangwa se kubw'impanuka. Aho abenshi bahamya ko Leta zunze ubumwe za Amerika akenshi zikoresha iri koranabuhanga rigateza ibyago birimo imiyaga, imyuzure, imitingito n'ibindi ku gihugu bishaka kwihimuraho cyangwa guhemukira, bimwe mubikorwa nk'ibi byagiye biba bigatuma USA ishyirwa mu majwi ko yaba ibiri inyuma twababwira nka: Umuyaga n'umwuzure byibasiye Pakistan tariki ya 26 Nyakanga 2010, umutingito wo mu Buyapani, Umwuzure muri Korea ya ruguro no mu Bushinwa tutibagiwe n'ubushuhe budasanzwe mu Burusiya (igihugu kimenyerewe mo ubukonje bukabije), nawe ubwawe ugisoma ibi bihugu ndacyeka hari ikintu uhise wibaza, kuki ibi bihugu byose bivugwa kuri uru rutonde ari ibisanzwe nubundibitavuga rumwe na Leta zunze ubumwe za Amerika? Bamwe mu bantu bagiye bashinja USA ibi bikorwa barimo nk'umunyamakuru Nusrat Mirza wahamije ko Leta zunze ubumwe za Amerika arizo ziri inyuma y'umutingito na Tsunami byibasiye Ubuyapani tariki 11 Werurwe 2011, kimwe n'uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Hugo Chavez (umunyapolitiki utarigeze avuga rumwe na Amerika ubuzima bwe bwose kugera atabarutse mu mwaka wa 2013) nawe washinjije Leta zunze ubumwe za Amerika guteza umutingito muri Haiti ugahitana abasaga ibihumbi magana abiri.
Uwitwa Heizo Takaneka wari minisitiri w'ubukungu w'Ubuyapani mu mwaka 2011 ubwo Ubuyapani bwibasirwaga na Tsunamingo yabanje kuburirwa na Leta zunze ubumwe za Amerika mbere gato yuko umutingito na Tsunami bitera, aho ngo yasabwe kwemera kwegurira Amerika iby'amabanga yose ajyanye n'ubukungu bw'igihugu cye (Japan) bitaba ibyo igihugu cye kigatezwa umutingito.
Abahanga benshi bavuga ko USA ikora ibi yifashishije SpacePlane (twagereranya ibyogajuru) aho ibyohereza mu kirere maze nabyo bikohereza ama signals aremereye munzi y'ubutaka bw'igihugu bashaka guteza ibyago, ibyo bigatuma ibice byo munsi y'ubutaka bwa cya gihugu byivumbagatanya ariho hava ibyago byinshi birimo imitingito, kuruka kw'ibirunga n'ibindi. Abakurikiranye neza kandi bavuga ko inshuro nyinshi iyo Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje SpacePlane mukirere ngo bikurikirwa n'icyago kidasanzwe kw'isi kandi akenshi cyikaba mu bihugu bitavuga rumwe nayo.
Ngayo nguko rero nubwotwishimira gutera imbere mu ikoranabuhanga hari nabo rihitanga barengana.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

Write your comment

Dusabe Origène

@origene
...

About me

I earned an advance A1 Diploma in Information Communication Technology from IPRC-KIGALI (KICUKIRO CAMPUS), I am mostly interested in technology and wise knowledge with both my heart and my soul.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017