Dore ibintu 10 bibi Facebook igeza ku mbaga y'abayikoresha.

... by origene in Tech News 585

Facebook ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikomeye cyane kw'isi, aho imibare igaragaza ko uru rubuga rukoreshwa n'abarenga miliyali ebyiri mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa (2 billions monthly users) aho uyu mubare ushyira uru rubuga mu myanya y'imbere iyo urebye ku ntonde zigenda zikorwa z'imbuga zikoreshwa cyane kw'isi, kuko nko muri uku kwezi uru rubuga ruri ku mwanya wa 3 muzikunzwe cyane kw'isi nk'uko bigaragara ku rutonde rwa Alexa (Alexa ranking) rw'uku kwezi k'Ugushyingo 2017, gusa ibi sibyo twakagombye kwitaho byonyine ahubwo twe nk'abayikoresha twajya tunyuzamo tukanatekereza ku bibi Facebook ishobora kutuzanira ubundi tukabigereranya n'ibyiza tuyikuraho maze tugafata umwanzuro wo kuba twagira ibyo twirinda kuri yo cyangwa ibyo tugomba kwigengeseraho.
Hano rero twabateguriye bimwe mu bintu ugomba kwigengeseraho igihe cyose ukiri mu mubare wabakoresha Facebook.
1. Ibanga cyangwa Ubwiru bidashyitse: Buri wese kw'isi uko yaba asanzwe ateye kose niyo yaba ari bamwe dusanzwe twita ba birihanze usanga hari utuntu tumwe aba ashaka kwikubiraho tumwerekeyeho kuburyo adashaka ko hari undi muntu n'umwe utumenya, ibi bikwereka agaciro abantu baha ibanga. Iyo urebye imikorere y'imbuga nkoranyambaga usanga ibanga ryazo rigerwa ku mashyi cyane cyane Facebook ifatwa nk'ibuye fatizo muri izi mbuga kubera gukomera kwayo, aha rero wowe icyo ugomba gukora ni ugusuzuma settings za account yawe ukareba ibikwerekeyeho biri ku karubanda ukagerageza kubihisha ndetse ukanirinda kujya uposting ibyo wiboneye ku rukuta rwawe ndetse n'izabandi kuko ntawupfa kumenya icyo ejo habitse ushobora kuzagera ahantu runaka ugasanga ubujijwe amahirwe n'ibikorwa bimwe wakoreye kuri Facebook kandi ntanumumaro byari bigufitiye igihe wabikoraga.
2. Kugirwa imbata: Kw'isi hari application n'imbuga nyinshi bikunze kugira abantu imbata (urugero imikino yo mu matelephone cyangwa muri mudasobwa "games" ndetse n'ibindi), Facebook nayo usanga hari abo igira imbata ugasanga nk'umwana w'umunyeshuri yamufashe bugwate ntakiga akamanuka mu manota kuburyo bugaragara, si abana gusa kuko nabakuru usanga hari abirukanwa ku kazi bayizize kubera gufatwa bica akazi bahugiye kuri uru rubuga, inama aha ni ukwibuka ko Facebook atari byose ukaba wayikoresha ariko ntuyihe umwanya munini mu buzima cyane ko nta terambere rihambaye yakugezaho.
3. Amakuru adakenewe: Ushobora kugerageza gukoresha Facebook ku rugero rwo hasi ariko ntibizabuza ko igihe cyose ukibarwa mubayikoresha izahora ikoherereza amakuru amwe namwe udakeneye ndetse ukayinubira aha hakiyongeraho nk kuba ushobora kubona umwe umwe munshuti zawe yashyizeho amakuru wowe washakaga kugira ibanga (urugero ukabona yashyizeho nk'ifoto wowe utashakaga ko igera hanze yitwaje
ko wenda nawe ayirimo)
4. Ingaruka ku mibereho ya buri munsi: Ntitwirengagize ko ya makuru yawe agenda ajya hanze gacye gacye umunsi ku munsi amwe asanzwe, andi ubona ntacyo atwaye nyamara ugasanga ashobora kugera ku mukoresha wawe ibintu byose bigasubira irudubi bitewe nuburyo we yakiramo ibintu ugasanga urirukanwe cyangwa utangiye kurebwa nabi kubera Facebook gusa.
5. Aho uherereye (Facebook places): Facebook yemerera inshuti zawe kuri Facebook kumenya aho uherereye, ibi nabyo si byiza kuko harigihe uba wibereye ahantu washakaga guturiza ntawundi muntu uzi aho uherereye nyamara Facebook ikakuvamo ukajya kubona umuntu akugezeho kandi wenda wari wamukwepye ngo mutabonana ku mpamvu zawe runaka.
6. Scams: Biturutse ku makuru yandi aba abarizwa muri account yawe ya Facebook nka nomero za telephone, Email n'ibindi ibi byorohera abagizi ba nabi kuri murandasi (hackers) kuba bashobora kuwkwinjirira bahereye kuri bimwe basanzwe kuri Facebook yawe.
7. Ibitero by'amavirusi: Uko urubuga rwaba ruzitiwe kose abahackers nabo bashakisha ubundi buryo bwo kurwinjirira uko byagenda kose, Facebook bitewe nuko abantu baba bagiye batumanaho muburyo bumeze nk'urushorerane (chain) birahagije ko umwe akanda nko kuri link imwe itizewe cyangwa iyobora kuri virus ubundi akaba akongeje inshuti ze zose za nshuti ze nazo zigakongeza inshuti zazo, na zazindi nazo zigakongeza izindi zazo bigakomeza gutyo gutyo, icyo wabikoraho ntakindi ni ukwirinda gukanda kuma link ubonye yose.
8. Facebook ntijya isiba konti yawe burundu: Facebook mu mikorere yayo ntijya isiba konti y'umukiriya wayo burundu kabone niyo umukiriya abyisabiye agakanda Deactivate my account, Facebook icyo ikora ninko gufata konti yawe ikaba iyibitse ahantu hatagaragarira abandi kuko ikikwemeza ko itayisiba ni uko iyo ugerageje kongera gukoresha Facebook yawe naya Email cyangwa Phone number na Password wakoreshaga kuri konti yawe wasibye ya konti ihita iza ako kanya ntankomyi, ibi abenshi babifata nko gufatwa kungufu na Facebook aho abenshi basaba ko igihe cyose umuntu yihitiyemo gusiba konti ye yakagombye gusibwa burundu ntabintu byo kuyimubikira ngo bategereje ko azisubiraho akagaruka.
9. Ukwikubira: Ibi nibyo bita Monopoly cyangwa kwiharira isoko, Facebook isa niyifatiye isoko ryo kwamamaza binyuze mu mbuga nkoranyambaga kubera ubwinshi bw'abayikoresha, ibi bituma imbuga nto zibigenderamo aho kugirango zibonakugirango zibone aho zimenera zisa nk'izitegetswe kwemera kuba imbata za Facebook zikamamaza ziyinyujijeho bimwe bavuga ngo "Akaruta akandi karakamira."
10. Ingaruka ku buzima: Kubera gukoreshwa cyane bikabije cyane cyane kuri bamwe twabonye bakunze kuba imbata za Facebook bishobora kubagiraho ingaruka mbi kubuzima mu gihe batabyitayeho kare ngo bagabanye gukoresha uru rubuga, zimwe muri izo ngaruka twavuga nko kurwara umutwe tutibagiwe n'ibibazo by'amaso biterwa no guhora ureba murumuri rwa telephone cyangwa rwa mudasobwa yawe.
Ngayo nguko rero ugomba kwigengesera ukabungabunga amagara yawe nubwo tutakubuza kwidagadura kuko nubwo twarebye kuri ibi bibi ntibivuze ko ntabyiza tuyibonaho, ariko burya kuvuga ibigenda gusa sibyiza ahubwo n'ibitagenda biba ngombwa kugirango dufatanye kubyigengesera.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

Write your comment

Dusabe Origène

@origene
...

About me

I earned an advance A1 Diploma in Information Communication Technology from IPRC-KIGALI (KICUKIRO CAMPUS), I am mostly interested in technology and wise knowledge with both my heart and my soul.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017