Dore application zishobora guconshomera Data za Internet yawe utabizi

... by filsuo in Android How To 3814

Fata iminota mike maze wite kuri izi apps zigoranye kugenzura, uraba wizigamiye ama data yawe! Telephone yawe ikenera umuyoboro wa internet kugira ukore ikintu cyose ushaka. Ibyo bishoboka ukoresheje Wi-fi aho akenshi ama data ukoresheje utaba uyitayeho akenshi. Ariko ushobora no kuba uri gukonoza za megabytes zawe zari zikenewe mu gihe uri gukoresha cellular data(ama unite yo kuri telephone).

Iyi niyo mpamvu rero wagura icyo twita data plan(guhitamo data uzajya ukoresha), mu rwego rwo kugira ngo ukore icyo ushaka ukoresheje telephone yawe. Gusa hari amwe mu ma porogramu ashobora kwiharira izo data zose. Kuzitahura no kugabanya uburyo ziharira Data biroroshye iyo umaze kumenya aho ubirebera!

Twitter


Twitter ni imwe mu zikomeye mu kureba ibiri kuvugwa(kandi rimwe na rimwe bisekeje) amashusho mato n'amavideo. Uko umanuka hasi ku rukuta rwawe uba ubona uburyo izo tweets zisize agasenda ,kandi iyo urebye neza bihita byikina utana bikanzeho(auto-play), rero birya ama data yawe menshi. Impamvu nuko byikina byonyine ako kanya aho niho byi downloadinga kurukuta(background) rwawe na mbere yuko umanuka ngo ubigereho.

Ushobora kubihagarikira muri settings:

-Fungura Settings and Privacy ukanze ku Ifoto ya account yawe.
-Fungura Data usage nurangiza ukande Video autoplay.
-Uyishyire kuri Wi-Fi only or Never.

Google Photos / Google+

Backing up(gukora copy) y'amafoto yawe na video ni uburyohe,kandi twagusaba gukoresha Google Photos gukora ibyo. Ariko iyo utashyize ibintu ku murongo neza, bishobora kujya byikora(auto-upload) bishobora kurya ama data yawe. Reba maze wemeze ko bizajya bikora uri kuri Wi-Fi.

-Fungura Settings Kuri Menu yayo.
-Reba ahari Back up & sync, Nurangiza uhakande.
-Urebe neza ko Cellular data back up ko ifunze (disabled) kugira ngo amafoto na videos ntibikajye byikora utabizi.

Instagram

Instagram ni iyo gusakaza amakuru, nka Twitter, izo foto,amashusho ndetse nibiri muri stories bizifungura ukibigeraho keretse nuhagarika ubu buryo muri settings. Ibi ushobora kubishyiramo!

-Fungura Settings nrangiza urebe kuri  Cellular Data Use.

-Mugihe iri kuri Default ubwo uri preloading(nukuvugako bihita byifungura byose).

-Hitamo Use Less Data kugira uhagarike preloading content Wizigamire data zawe.

Widgets


Widgets ziba zigaragara ku gice kimwe n'amaapps. Zimwe zishobora gutwara ama data menshi mugihe utacukumbuye ngo urebe muri settings nurangiza uzihagarike.

Ibi ni akarusho nyakuri ku ma widgets y'ama apps nk'ayabasoma amakuru cyangwa ikindi kintu kiri kuzana ibintu biri kuba ako kanya(live feed).Akenshi cyane iyo Widgets zirifreshinze ninako zikoresha data nyinshi. Fungura app ifite widget hanyuma ushake settings yayo.Reba ku bintu nka Refresh Rates cyangwa data usage muri settings nurangiza urebe ibyo watunganya(adjust).

Facebook


Facebook nayo izakora bimwe nka Twitter cyangwa Instagram mu gihe bigeze ku by'amashusho n'amafoto ku rukuta rwawe(Timeline). Gusoma mbere ndetse no gufungura Ibintu bishobora gutuma ugira experience, Gusa hagendera data zawe ukoresha; tutiriwe tunavuga ko bitwara umuriro mwinshi wa telephone kugira ngo bibe.

-Fungura menu nurangiza Umanuke hasi , hasi ushake App settings.

-Kandaho Nurangiza urebe kuri Videos in News Feed Start With Sound ugafunge (toggle it off.)

-Ukomeje hasi muri settings shaka  Autoplay nurangiza ushobora kuyishyira kuri autoplay on Wi-Fi only.

Netflix

Netflix ikoresha gusa data mugihe uri kuyikoresha kandi uba ubiziko uri gukoresha data. Ariko nayo ushobora kureba uko wazigabanya uhinduye Cellular Data Usage Settings. Kandi ntiwibagirwe ko kuri ubu wamanura video kuri Netflix ukaza kuzireba nyuma.
Uyu ni umwihariko wa Netflix ubwayo, ariko ntabwo ari ikibazo cyayo gusa. Application iyo ariyo yose isakaza amashusho(video streaming app) ishobora kwica data plan yawe mu gihe utacunganye n'ubwiza (quality) urikureberaho ngo uhindure settings.

-Fungura settings Nurangiza ushake Cellular Data Usage.

-Hitamo setting ikunyuze bigendanye n'amadata itwara.

YouTube


 YouTube app isakaza amashusho ku bwiza butandukanye(quality),bumwe muri bwo bushobora kugabanya data utakaza ku kwezi. Ushobora guhindura izi settings mu gihe ushaka kugira zimwe muri data wizigamira.

-Fungura Settings Maze ukande kuri General.

-Munsi kuri Limit mobile data usage,wemeze quality limit ushaka kujya ukoresha.

Hangouts/Duo/Any video chat app

Iyo muhamagarana mwembi icyarimwe murebana(video conferencing) birya data zawe nyinshi. Video bagerageza uburyo bayigabanya(compress) kandi burigihe bayicamo uduce twinshi kugira ngo bishoboke ko ikora neza. Ariko nubundi bigakomeza gutwara data nyinshi kugira ngo uganire ukoresheje app ukunda. Application nyinshi z'ubu bwoko ntago zigira uburyo wakishyiriraho quality ushaka. Ariko zo zifite uburyo zikora mu kugabanya ibintu bikajya ku kigero gikwiye uko byagenda kose. Nubona setting ikwemerera kuba wahagarika data za mobile, Ibuka kuyemeza.

Ningombwa kumenya ko zishobora Guconshomera data zawe mugihe uri kuzikoresha. Gerageza kuguma kuri Wi-Fi.

Ahasigaye nahawe Nawe. Nawe wasangira natwe uburyo ukoresha.

Gusa ibi bireba cyane ba bantu badakoresha Wi-fi cyangwa unlimited data plan, nibo bakunda guhura n'ibi bibazo bashaka kwizigamira data kukeza igihe babageneye kirangiye. 



Comments

Write your comment

Uwimana Fils Olivier

@filsuo
...

About me

I am a software engineer with extensive experience and author and works for a ktimez.com

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017