Byatahuwe ko umuhungu wa Trump avugana bya hafi n'urubuga WikiLeaks ruri inyuma y'itsindwa rya Hillary Clinton

... by origene in Tech News 377

WikiLeaks ni urubuga rwazengere leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n'ibindi bihugu byinshi bikomeye aho rugenda rushyira hanze amabanga akomeye y'ibi bihugu, aho rukunze gushyira ibintu byinshi by'ibanga bijyanye nibiba bihishwe bikorwa na FBI (Federal Bureau of Investigation) na CIA (Central Intelligence Agency), iyi yose ikaba ari imitwe cyangwa se ibyo twakwita nk'amatsinda ashinzwe gukurikirana iby'umutekano n'ubutasi muri leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi rero bivuze ko WikiLeaks ndetse n'undi wese ufite aho yahurira nawe yabarwa nk'umwanzi w'iki gihugu gifatwa nk'igikomeye kw'isi iyo ubaze impuzandengo y'ubushobozi n'ubuhangange bw'ibihugu mu bikorwa bitandukanye nk'igisirikare, ubuvuzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano n'ibindi.
Ibi rero byatunguye abantu batari bake ubwo byamenyekanaga ko Donald Trump Jr. umuhungu mukuru wa Perezida Donald Trump avagana na WikiLeaks ndetse ko yanahereye kera avugana nabo guhera umwaka ushize wa 2016 igihe se umubyara yiyamamarizaga kuba umukuru wa kiriya gihugu cyigikomerezwa, ibintu abanyamerika bo bafata nk'ubugambanyi kuko uru rubuga barwanga urunuka kubera kubamenera amabanga. Kanda hano usome amwe mumabanga ya USA yamenywe na WikiLeaks 
Donald Trump Jr. w'imyaka 39 y'amavuko yabyishyiriye hanze we ubwe ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Twitter rwe bimwe mu biganiro yagiranye na WikiLeaks, ariko ibi yabikoze nyuma y'amasaha make iby'ibi biganiro byanugwanuzwe n'ikinyamakuru The Atlantic kuri uyu wa mbere uheruka. Icyatumye abantu benshi babyibazaho ni uko mu butumwa bunyuranye uyu mugabo yashyize hanze harimo bwinshi bugaragaza ko bwahererekanyijwe mu gihe gihuye n'igihe uru rubuga rwashyiraga hanze amabanga y'ibijyanye na emails z'uwafashaga Hillary Clinton mu kwiyamamaza, kandi ukibuka ko Hillary ariwe wari uhanganye na Trump mu kwiyamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, ibintu biri no mubyaciye intege umurego Hillary yari yatangiranye ubwo yamaraga gutangaza ko aziyamamariza kuba perezida wa kiriya gihugu, abenshi rero bakaba bibajije bati kuki uru rubuga rwashyize hanze umuyobozi mu kwiyamamaza wa Hillary rufitanye umubano wo kuganira n'umuhungu wa Trump? Ese ubu ibi bintu ntamahuriro byabi bifitanye? 

Umuhungu wa Trump yakoze ibisa nko kwivamo, kwiyo foto haragaragaraho Tweet ya Trump Jr. iherekejwe n'ibiganiro byose yagiranye na Wikileaks

Perezida Donald Trump n'imfura ye Donald Trump Jr.

Twababwira kandi ko Trump kuva yaba perezida hari ibyo yagiye atangaza binyuranye n'uko leta ubwayo ibibona, nko kukibazo cya WikiLeaks Trump we yumva ngo ntacyo itwaye. Ikindi twababwira nukoko WikiLeaks yashinzwe n'umunya Australia witwa Julian Paul Assange Hawkins mu mwaka wa 2006 ikaza kwamamara mu mwaka wa 2010 ubwo yatangiraga kumena amabanga akomeye, nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ihohotera abenshi bahamya ko ari iryo yahimbiwe kugirango haboneke impamvu yo kumufunga kuri ubu Julian Assange yibera muri ambasade ya Ecuador nk'impunzi kuva mu kwezi kwa munani 2012.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

Write your comment

Dusabe Origène

@origene
...

About me

I earned an advance A1 Diploma in Information Communication Technology from IPRC-KIGALI (KICUKIRO CAMPUS), I am mostly interested in technology and wise knowledge with both my heart and my soul.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017