Uko wakemura ikibazo cyo gusinzira kwa mudasobwa ntikanguke

Hari ikibazo nahuye nacyo mu minsi ishize, nari natije umuntu mudasobwa yanjye HP 650, nimugoroba arampamagara ngo njye kureba nkemure ikibazo igize. Byangoye kwemera ko koko igize icyo kibazo gusa naje kubyemera nyuma ku mpamvu ndi buze kubabwira. Uwo muntu natije mudasobwa yambwiye ko yafunguye igitabo atangiye gusoma, ihita izima yongeye kuyatsa igaragaza ibimenyetso bikurikira:

Iyo wakandaga kuri button yo kuyatsa umuriro wajyagamo ku buryo n’ itara rya WIFI ryakaga umutuku, icyatumye ntizera ko ibyo yambwiraga ari ukuri ni uko screen yari umukara nta kimenyetso na kimwe igaragaza numvaga ko wenda yayituye hasi ikangirika imbere. Icyatumye mfa kubyemera ni uko nabonye indi myitwarire, aho na Caps lock yakaga ikajya ihita izima byisubiramo, nibwo naje gutekereza nti ari screen yangiritse caps lock ntiyakwitwara nk’uko iri kwitwara kandi n’itara rya WIFI ntiryakomeza kuba umutuku kuko narikanzeho ntiryahinduka. Reka turebe uburyo wakemura iki kibazo gifite ibi bimenyetso tumaze kuvuga.

Gukora Hard Reset ya mudasobwa yawe

Hard reset ni bwo buryo bubangutse kandi bworoshye hafi buri muntu wese yashobora. Ikindi ntabwo butuma hari documents zawe ubura. Dore uko bakora Hard Reset:

1. Kura kuri Mudasobwa ikintu cyose gicometseho

2. Comokora umugozi w’umuriro kuri mudasobwa yawe

3. Kuramo battery muri mudasobwa yawe

4. Hanyuma kanda button yo kwatsa mudasobwa yawe amasegonda 60(Hari aho bagusaba gukanda 15,30 gusa 60 niyo ikubiyemo byose) Kuri Laptops zifite battery itavamo ukanda button ariya masegonda gusa

5. Subizamo battery ubundi ucomeke umugozi w’umuriro ubundi waste, nibyanga utangire ubundi uze kubanza umugozi nta battery urebe.

Hard reset ikora iyo Computer yawe yagiye muri Sleep/Hibernate mode bikayinarira kubyuka. Hard reset niyanga gerageza ibi bikurikira:

BIOS(Basic Input Output System) reset

1. Kura kuri Mudasobwa ikintu cyose gicometseho

2. Comokora umugozi w’umuriro kuri mudasobwa yawe

3. kuramo battery muri mudasobwa yawe

4. Hanyuma kanda button yo kwatsa mudasobwa yawe amasegonda 60(Hari aho bagusaba gukanda 15,30 gusa 60 niyo ikubiyemo byose)

5. Ongera ucomeke mudasobwa yawe ubundi ukandire rimwe button iriho akadirishya n’inyuguti ya B ukibifashe ukande kuri button yo kwatsa uhite urekura. Nibyanga ugerageze ibindi bikurikira:  

Gukura RAM muri mudasobwa yawe hanyuma ukongera ukayisubizamo

RAM (Random Access Memory), ububiko bufasha mu gukora kwa buri Program kuko ariyo iba ifashe ama program yose ari gukora nayo ijya igira ikibazo cyo kuba static bitewe n’umuriro bisaba ko wayikuramo ukayikoza ku cyuma mu kuyikuramo umuriro ukongera ukayisubizamo.

Icyanyuma ari nacyo nakoresheje nkemura ikibazo ni iki:

Guhindura CMOS Battery

Iki ni cyo gisubizo cyanyuma nifashishije ndangiza ikibazo nari nahuye nacyo kitanyoroheye na gato. (Wasoma byinshi bijyanye na CMOS ukanze hano). Gusaza kw’iri buye nicyo cyari ikibazo.

Nyuma y’uko uhinduye iri buye hashobora kuza Errors zitandukanye gusa ntugire ubwoba ziroroshye kuzikemura. Ntabwo ndazivuga muri iyi nkuru ndazibategurira zizabageraho ubutaha. Gusa bikubayeho ntuzazuyaze  kutwandikira kuri Page yacu kuri Facebook ktimez.com.
Twanakugeraho aho ukorera niba ufite ibibazo bya mudasobwa.

Sobanukirwa n'icyo CMOS Battery aricyo

Nk'umuntu ushaka kujya ukemura bimwe mu bibazo bya computer yawe hari ibintu ukeneye kuba ufiteho ubumenyi bw'ibanze muri Ibyo bintu ukeneye kumenya CMOS battery irimo. Wakwibaza uti CMOS battery ni iki? akamaro kayo ni akahe? Ese iba he? Ibi bazo nk'ibi nibyo tugiye gusubiza muri iyi nkuru

CMOS battery ni iki? Ikora iki?

CMOS (complementary metal-oxide-semiconductor) battery ni ibuye dusanga kuri imbere muri computer kuri motherboard iri buye rikaba ribika Settings za BIOS.Zimwe muri izo settings harimo nk'iz'igihe n'amatariki. 

CMOS Battery kuri Motherboard

Aho dukunze gusanga bavuga CMOS ni uburyo bahanagura CMOS kugira ngo tubyumve neza  mu rurimi rw'icyongereza ni Clearing CMOS ari byo gukora reset ya Settings za BIOS zigasubira uko computer yakozwe zimeze. CMOS ihabwa ubushobozi bwo kumara igihe nk’icya motherboard gusa rimwe na rimwe biba ngombwa ko ugura indi ukayisimbuza.

Ni gute wasimbuza CMOS Battery

Gusimbuza CMOS Battery biroroshye cyane reka turebe uko wabigenza. Mbere na mbere shaka ama tournes-Vis ajyanye mudasobwa yawe kugira ngo utaza kuzihongora uri kuzifungura. Ikindi nakongeraho ni uko hari ama devices mato CMOS zidasangwa kuri motherboard ziba ziri inyuma hafunze ukwaho izi zo biroroshye kuzisimbuza. Reka turebe uko basimbuza iziba ziri kuri Motherboard. Banza ukure computer ku muriro.

1. Niba ari Laptop kuramo battery hanyuma utangire ufungure amavisi uhereye ku yo hagati munsi ya laptop apana ayo mu mpande ugende ukuraho turiya twugi. Kuri Desktop ho ni ugufungura kiriya ki box. Twabonye uko ibuye risa reba aho rihereye

2. Shaka amakuru kuri mudasobwa yawe hari izo bariterura byoroshye ahandi bakarinoboramo.

3. Shyiramo irishya ukurikije uko iryari ririmo ryari rimeze.

4. hanyuma ufunge computer yawe

Andi mazina ya CMOS Battery

CMOS Battery ifite andi mazina yitwa reka nayo tuyavuge utazabona twarikoresheje ugashoberwa. CMOS ijya yitwa Real-Time Clock(RTC), CMOSRAM, Non-Volatile RAM (NVRAM), complementary-symmetry metal-oxide-semiconductor (COS-MOS).

BIOS na CMOS Battery bikorana bite?

Reka tubyumve gutya: nta BIOS mudasobwa ntiyakora kubera ko ariyo ituma haba Communication hagati ya Hardware n’ubwonko bwa Computer aribwo CPU. CMOS yo itanga umuriro kuri BIOS. Iyo iri buye urikuye muri mudasobwa iva ku gihe na
computer igasubira inyuma.

Ufite ikibazo n'igitekerezo watwandikira kuri Page yacu kuri pages yacu ya Facebook cyangwa hasi ahabugenewe

Menya Amoko Ya Processors [Part 1]

Nk'uko inkuru iheruka twanditse ivuga ibyo wakwitaho mu gihe ugiye kugura mudasobwa (niba utarayisomye, kanda aha uyisome), twavuze ko tuzafata umwanya tukavuga kuri processors zonyine, ukamenya amoko ya processors ari kw'isoko ubu, aho atandukanira, iyo wahitamo mu gihe runaka bitewe nibyo ukora ukamenya iya kubera nziza, aha turabanza tuvuge kuri processors zijya muri mudasobwa, hanyuma ubutaha tuzavuga kuzikoreshwa muri smartphones

Processors za mudasobwa hari amoko menshi yazo menshi cyane kw’isoko, gusa hakaba hari amoko abiri ya processors ahora ahanganye, ayo moko akaba anahanganye kuko akorwa n’inganda ebyiri nazo zihora zihanganye muri uyu mwuga wo gukora processors (nk'uko Samsung ihora ihanganye na Apple mu gukora smartphones), izo kompanyi akaba ari: "Intel na AMD"

Abenshi muri twe dutunze cyangwa dukunda kubona mudasobwa ziriho agapapuro k'ubururu gafashe kuri mudasobwa kanditseho akajambo "intel" n’irindi zina runaka rivuga ubwoko bwa processor ya intel iri muri iyo mudasobwa yawe.

Aka kamenyetso abanshi murakazi kuri za mudasobwa zanyu

Intel

Duhereye kuri Intel ifite processors ikora  (turi kuvuga izikiri kw’isoko kuko hari izo bakoze mu myaka y'I 1970 ziba zitagikorwa kandi zitanakigurishwa)  harimo  intel core (i3,i5,i7, i9),  xeon, celeron, intel atom,  pentium n’izindi, ariko ugasanga muri izi processors ziba ari uruhererekane nk’urugero usanga hari intel core i7-7820X, hakaba i7-6950X , i7-6900X, i7-8700X. gutyo gutyo ariko zose zikitwa Intel core i7. Bikaba no kuri i9 n’izindi nazo zigira ama series.

Ni gute nasoma processor model za intel?


Aha tugiye kugenda turebera ku gishushanyo kiri haruguru

Ijambo rya mbere ni brand, ahangaha tukaba dufite  ”intel Core”, hari aho uzasanga handitseho Xeon, Celeron, Pentium cyangwa atom bitewe na brand iyo ariyo. Ahakurikiraho urabona icyo bita Brand Modifier, hano dufite ”i7”, hari aho uzasanga hari i3, i5 cyangwa i9 cyangwa se niba brand atari Intel core (ari nka  pentium) hari izo brand modifier uzasanga handitse m5, x5, E cyangwa N.   Ahakurikiyeho urahabona  Generation indicator, ibi bikaba bivuze generation iyi processor irimo, iyi yacu iriho ”7” bikaba bivuze ko iri muri generation ya karindwi, intel ziheruka gukorwa ubu zikaba ari generation ya 8 (kubera ko zikiri nshya zinahenze ntiwapfa kuzibona ku masoko ubungubu, keretse uyitumije, kuko intel yazitangaje mu kwezi kwa 8 k'uyu mwaka, iyi generation ikaba yarahawe akazina ka (”kaby Lake refresh”). Inyuma noneho urahabona imibare cyangwa inyuguti nka U, Y, HQ, cyangwa  HK,  izi nyuguti zerekana icyo bita Processor line, gusa ntitujya gusobanura processor line kuko byasaba ko twandika byinshi kuri yo, gusa processor line ni ingezi kuko ikubwira wattage (uburyo irya umuriro) ya processor. 

Mu kurangiza kuri intel nakubwira ko  brand nka Celeron na Pentium nizo z’abantu bakoresha mudasobwa gake badakenera gukoraho ibintu byinshi, twavuga nko kujya kuri internet gusa, kureba filime n’ibindi nkibyo byoroheje cyangwa bakaba nta mafaranga ahagije bafite yatuma bagura mudasobwa yisumbuyeho, Atom yo iraciriritse cyane ntawe nagira inama yo kuyitunga, Xeon zo zikunda gukoreshwa muri za workstation, za mudasobwa ziba atari ngendwana akenshi kandi zikoreshwa akazi karemereye, aha twavugamo nka za server, abakora ubushakashatsi, animation n’ibindi nkibyo biremereye. Mu gihe intel Core nka i3, i5 zo ari iza mudasobwa za buri munsi k’umuntu usanzwe, naho nka i7 na i9 zikaza zisumbuyeho.

AMD

Tugiye kuri AMD nubwo yo idafite izina zikomeye nka intel, igira umwihariko wayo ukundwa n'abakiriya bayo cyane, uwo mwihariko akaba ari GPU.

GPU n’iki?

Mu magambo arambuye akaba ari (Graphical Processing Unit), ukibyumva ubonyemo ijambo graphical. GPU zikoreshwa cyane mu mashini zizakenera gukora ibintu bya Graphics nko gukora animation, ku renderinga films cyangwa videos, gushushanya amashusho ya 3D kuri screen byihuse nko muri games zigezweho ubu. GPU yihuta cyane mu gukora ibintu nk’ibingibi kurusha uko CPU isanzwe ya Processor ibikora bituma abantu bazikunda, akenshi uzasanga  GPU ziza k’uruhande ikaza ari  Graphic card mu mashini yawe ikayongera ubushobozi, aho kuba zifatanye na processor nk'uko Intel yo yakundaga kubikora (igakora processor CPU ikayifatanya na GPU),

AMD ibi bigatuma ukundwa cyane n’abantu bakora ibyo bintu bijyanye na Graphics, abantu bakunda gukina imikino y'amashusho ukongeraho aba hackers kuko mugihe bakeneye gukora ibintu bitwara umwanya munini nko gu crackinga passwords gukoresha GPU birihuta kurusha CPU. bitavuze ko CPU yo itakora ibyo byose tuvuze ruguru, irabikora ariko igatinda nko gu crackinga passwords bigufashe amasaha 8 ukoresheje CPU bishobora gutwara amasaha 3 ukoresheje GPU, 

Mu gukora GPU, AMD nayo igira indi company zihora zihanganye yitwa NVIDIA, gusa iyi ntambara ya NVIDIA na AMD yo gukora GPU zihuta yo ntituyivugaho byinshi mw'iyi nkuru.

Muri processor za AMD harimo nk'izitwa Ryzen, Athlon, AMD FX  , AMD APUs na Opteron,  izikaze kandi akaba ari Ryzen, zikaba nazo zigira uruhererekane nk'uko na intel izigira. Ryzen ikaba iri k’urugero nk'urwa intel core i7, mu gihe Opteron yo ikoreshwa muri za Workstation na Servers nka Intel Xeon

Ubu ubwo twandikaga iyi nkuru processor yabicaga bigacika ni iyitwa Intel Core i9-7980XE, igakurikirwa na AMD Ryzen Threadripper 1950X


Ushaka kureba urutonde rwose uko processors za mudasobwa zigenda zirutanwa mu bushobozi n’ibiciro byazo wajya ku rubuga rwa futuremark ukareba uko ziba zihagaze

Icyo twasorezaho

Twababwira ko ubwoko bwose bwa processor wahitamo  hari ibintu 7 ugomba kwitaho kuri processors kuko zose zibihuriraho:

Cores: na twita nk’udu processors duto tugize processor, (ni nko gufata udu processors twinshi ukaduhuriza hamwe tugakora processor imwe),

Hyper-threading: ni ubushobozi processor iba ifite bwo kwikoramo udu core turi virtual noneho, ikaba ifite nk’udu core tubiri ariko ikaba yakwiremamo udu cores tune turi virtual

Clock-Speed: ibarwa muri GigaHertz, hari iza 2GHZ, 4GHZ cyangwa 8GHZ, abenshi iyo bagiye kugura imashini ni iki barebaho gusa, bumva ko ku kuba ifite 8GHZ bihagije ariko ntibarebe nk'ibi bindi turi kuvuga nka Cores, hyper-threading n’ibindi

Turbo Boost:  ni uburyo ushobora gufata processor yawe ukayongera umuvuduko mu gihe uri gukora ibintu runaka ushaka ko byihuta, processor nyinshi za i5 na i7 zigira ubu bushobozi, mugihe i3 ntabwo ifite.

Cache: aka ni  aka RAM gato kaza kari kuri processor kayifasha kubika utuntu duke CPU igiye gu gukoresha, gakunda kuba kari hagati ya 1MB na 4MB (ugatandukanye naya RAM isanzwe)

TDP (Thermal Desing Power): ingufu z’umuriro  (watts) processor yawe ikoresha, niba ikoresha watts nyinshi bivuze ko ikora vuba, gusa nabyo bitera gushyuha cyane no kurya umuriro mwinshi

vPro: processor zifite ubushobozi bwa remote manager

Ubutaha noneho tuzaza tureba processors zo muri smartphone.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Ni iki wakora kugira ngo mudasobwa yawe yihute

Ese mudasobwa yawe yaba igenda gahoro mu gihe uyifunguye cyangwa mu gihe ufunguye program zimwe na zimwe? Ibi bishobora guterwa n'impamvu nyinshi tukaba tugiye kurebera hamwe uburyo ibi wabirinda mudasobwa yawe kugira ngo ibashe kwihuta, Kurikira bumwe muburyo wakoresha

1. Shyira (install) program zikenewe muri mudasobwa yawe, izo udakoresha uzikuremo(uninstall)

 Ese ufite umubare ungana iki wa program, application n'ama browser biri muri mudasobwa yawe? Uko ugira umubare mwinshi w’ibiri muri mudasobwa yawe bituma operating system ya mudasobwa yawe igenda gahoro. Nkaba nakugira inama yo gukuramo ama program umaze iminsi udakoresha muri mudasobwa yawe. Ku bantu bakoresha mudasobwa zirimo operating system ya windows biroroshye kureba program zikoreshwa cyane muri  mudasobwa yawe kurusha izindi. Wabireba unyuze muri control panel > Programs > Programs and features. Mbere yo gushyira program nshya muri mudasobwa yawe reba koko niba uyikeneye cyangwa nta bundi buryo bwo kuyikoresha kuko hari program zigira version za web kuburyo wayikoresha utiriwe uyishyira muri mudasobwa yawe

2. Updatinga buri kimwe cyose ufite muri mudasobwa yawe

Ntibyorohera buri wese kw’ updatinga gusa gukomeza kujyanisha software zawe n’ igihe (up to date) ni rumwe mu rufunguzo rwo gufasha operating system yawe gukora neza. Ushobora kwibaza impamvu ibi ari ngombwa? Mugihe uri gukoresha software itajyanye n’ igihe bivuze ko hari technology zimwe na zimwe iba idafite kuko bimwe mu bintu bikunda kugenderwaho mu gusohora indi version nshya ya software runaka no kongera umuvuduko wayo bigenderwaho, bivuze ko iyo uri gukoresha ishaje bishobora gutera mudasobwa yawe kugenda gahoro, icyiza nuko muri iki gihe program nyinshi zisohoka zifite uburyo bwo kuza updatinga automatically kuburyo bitirirwa bikugora ujya kuza updatinga uciye ahandi

3. Genzura program zifunguye muri mudasobwa yawe

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma mudasobwa yawe igenda gahoro ni umubare wa program waba wafunguye kandi ugasanga hari izo utakiri gukoresha. Ibyiza nuko wazajya ureba izo utakiri gukoresha ukazifunga. Kumenya umubare wa program zifunguye muri mudasobwa yawe kandira rimwe ctrl+shift+esc kuri keyboard ya mudasobwa yawe, hazahita hafunguka Windows Task Manager ikwereke umubare wa program zifunguye muri mudasobwa yawe, aha ushobora guhagarika izo utakiri gukoresha ukanze kuri program ushaka nyuma ugakurikizaho End task. Aha uhita unabona izafashe umwanya munini muri mudasobwa yawe. 

4. Ese mudasobwa yawe ifite umutekano

Ushobora kwibaza umutekano mudasobwa yawe ikeneye kugira? Niba mudasobwa yawe uyikoresha kuri internet kuba yakwatakwa n'ama virus ni ibintu byoroshye. Virus ni mbi cyane kuko iyo zatatse mudasobwa yawe itangira kugenda gahoro, kuko zigenda ziremamo ibice zigatangira gukwirakwira muri mudasobwa yawe aho usanga zatangiye gufata umwanya munini muri mudasobwa yawe, kurwanya iki kibazo nakugira inama ya gukoresha Anti-virus kandi nazo zijyanye n’ igihe kandi zizewe urugero nka Kaspersky, Norton, MaCfee, Avast, Avira, AVG.

Ugize inyunganizi cyangwa igitekerezo watwandikira ahagenewe kujya ubutumwa.

N'ibiki Nareba Mu gihe Ngiye Kugura Mudasobwa?

Ikibazo nkunda guhura nacyo ahantu henshi  cyane n’iki ngiki, hey nshaka kugura imashini (mudasobwa,  ni bake numvishe bakoresha ijambo mudasobwa) nagura imeze ite? Nagura ubuhe bwoko? Nagura ifite capacite(ubwo aba abuvuze Hard Disk) ingana ite?   N’ibindi nk’ibyo

icya mbere imashini nziza uyihabwa nuko ikofi yawe ingana! Uko ikofi yawe wajyanye kwisoko ibyibushye ni ko uratahana imashini nziza. Gusa ntibivuze ko utapfa gutanga amafranga yawe uko ubonye kose utabanje kureba ibyo ugura, amafranga arahenda

Ikindi nanone, uhitamo imashini bitewe nicyo ugiye kuyikoresha, ni ukuvuga ngo niba uri umu producer w’indirimbo ntago uzaba ibyifuzo byawe by’imashini bizaba bihuje n’umuntu ukeneye imashini yo kurebaho filims cyangwa uwandikaho documents z’akazi ngo atange rapport. bitewe n'icyo imashini yawe uzayimaza uhitamo imashini mu rugero runaka.

Nk’urugero abantu bakora ibintu bijyanye n’amashusho, aba Graphic Designer, aba Architectures, aba gamers bakina amagames asigaye asohoka ubu aremereye ndetse n’abandi bantu bose baba bakeneye gukora ibintu bisa nka simulation muri mudasobwa bakenera imashini zifite ingufu cyane.

Ibintu tuvuga hano wagenderaho uhitamo mudasobwa biragera kwi 9, ikibanza gifite priority cyane kurusha ikigikurikira, ubwo n’ukuvuga ngo ikiza hejuru nicyo wagakwiye kubanza urebaho mu gihe ugiye kugura imashini kurusha ikiza k'umwanya wa 5 cya uwa nyuma. Kandi urebye nka 3 cyangwa 4 bya mbere ubyitayeho birahagije ngo ube wagura mudasobwa nziza niyo ibindi by’inyuma yaba itabyujuje, gusa ibyujuje ikarushaho. Ikindi hano nta biciro turi buvugemo


PROCESSOR

Processor ni umutima wa computer (muri context ya Kinyarwanda nabonye abantu bakoresha umutima bashaka kuvuga ubwonko), yego Processor ni ubwonko bwa computer tubivuze neza. Uko ubwonko bukora vuba nibwo byitwa ko bukora neza, uko na processor ikora vuba bivuze ko ishobora gukora akazi kenshi vuba maze mudasobwa ikihuta. processor bazibarira ku muvuduko wayo babara muri Hertz, ni ukuvuga ngo processor ifite 4 GHz irihuta kurusha ifite 2 GHz hakiyongeraho ko noneho processor ubunbugu bazongereye ubyo bita ama cores, ushobora kuba ufite processor yiruka cyane ariko ifte core imwe ikarutwa nigenda muburyo bugereranyije ariko ifite cores eshatu, Core ni nkagaprocessor gato, iyo ufite mudasobwa ifite core nyinshi bivuze ko ufite uduprocessor twinshi twegeranyijwe hamwe muri processor imwe, maze tugakorana niyo twaba tudafite umuvuduko uhambaye iyo ari twinshi turuta ya processor yihuta cyane ariko ifite core imwe,

mu gihe rero uri kureba processor ntukarebe umuvuduko gusa ujye ureba na cores ifite. naho ngaho rero hazamo izo bita i3 , i5 na i7 , i3 ni processor iba ifite core ebyiri, akenshi uzumva bamwe bayitwa Dual core, i5 iba ifite core 4 bagakunda kuyita Quad Core, gutyo gutyo.    ku muntu ukoresha imashini bisanzwe navugaga i3 irahagije, bamwe bakora akazi kenshi batangira kureba i5 na i7 

hari izindi processors bita AMD gusa tugiye kuzivugaho ntitwazarangiza kuko processor kuyimenya ni nini cyane, nzakora indi nkuru isobanura processor yonyine kuva imuzi. tuzasobanura naza ARM processors zo muri telephone


RAM

Ram niyo ifasha processor ibyo iri gukora ikaba ibibitse umwanya muto mu gihe processor itararangiza kuko RAM ni memory,  bivuze ko ushobora kugira Processor yihuta ufite RAM ntoya nabwo ugasanga imashini yawe ntigenda kubera ko processor ibura ibyo ikora (batanga urugero rwa RAM na Processor bavuga ngo ni nko kugira umufundi wubaka amatafari 100 mu munota ariko umuyede we abasha kumuha itafari 1 mu munota, urumva ko umufundi aba iri gupfa ubusa, n’ubundi inzu yuzura itinze, ni nkuko kwa processor yihuta ariko ram ari ntoya). rero mu gihe ufite processor yihuta ugomba kumenya ko ukeneye na RAM nini

Niba nta bintu bihambaye uzakoresha imashini yawe, RAM ya 4GB irahagije (gusura internet, kureba film, gukina utu games tutaremereye, kwandika documents n'utundi tuntu tutagoye) niba uri umwe muri ba bantu navuze ruguru bakenera imashini z’akazi zihambaye 4GB ntizihagije, bo bahera  8GB kuzamuka


STORAGE (HARD DISK)

Hard disk yo ni ku giti cyawe, kuko hard disk ikoreshwa mu kubika ibintu byawe muri mudasobwa.  500GB zirahagije kuri mudasobwa yawe personal gusa hari abarira ngo ni nkeya, hari abo mbona babika amafilim nk’igihumbi yanarangije kureba, n’imiziki  ishyano ryayo, niba utari umu DJ cyangwa udacuruza amafilm n’imiziki kandi Atari na archive(ububiko) uri gukora kuki wamara space memory  yawe, ubundi baravuga ngo “ikintu cyose ushobora gukura kuri internet bitakugoye igihe cyose(imiziki n’amafilm) singombwa ko kigutwarira space yawe mu mashini, kireke kuri internet nugishaka uzakihafata”, ujye ubika documents zawe z'ingenzi n'ibindi wenda uzi ko wabonye bikugoye. Kuri ba bantu bakora akazi gakenera imashini zifite ingufu banakenera kubika ibindi bintu bitwara umwanya munini cyane cyane aba graphic Desinger, n'abakora amavideo  bo wenda bakenera Hard Disk ya 1TB (Tera Byte) kuzamura


NSHASHYA CYANGWA SECOND HAND ?

Nabyo ugomba kubyitaho, kubera inaha ikibazo cy’ubukungu kiba kuri benshi akenshi bahitamo kugura Second hand kurusha uko bagura ibishya. Ibishya ntawushidikanya ko hano aribyo byiza ariko nabyo birahenda, gusa nanone simvuze ko wagura Second hand nayo iba ifite risk nyinshi cyane, ntuba uzi uwo yavuyeho
icyatumye ayirekura, niba itaramuteshaga umutwe, niba Atari injurano, niba bataragiye bayikuramo bimwe na bimwe bakabisimbuza, n’ibindi byiinshi. Gusa hari abazigurisha bakaguha facture na garanti nabwo n’ikindi cyizere


YAKOZWE RYARI?

Kumenya igihe computer yawe yakorewe nabyo ni ingenzi kuko niba ari iya kera bivuze ko itazabasha gukomezanya na technology nshyashya ziri kuza kuko ikoranabuhanga ririhuta, nkubu natangwazwa nuko wajya kugura imashini ukagura nkiyakozwe mbere yaza 2010.


BRAND

Mudasobwa yakozwe n’iyihe kompanyi?, nubwo iyi Atari iturufu, ariko nayo wayirebaho. kugira mudasobwa ifite brand izwi bigufasha mu gihe yagize ibibazo kuko kubona ubufasha biroroha haba muba technician kuba yahita abona nka screen yawe akayisimbuza mu gihe iyo wari ufite wayimennye no kuri internet kubona abo muhuje utubazo batunze mudasobwa nkiyawe bakaba bagufasha. nka Brand za apple, HP na Dell zirazwi cyane


USB 3

Iyo witegereje specifications za USB port ziba kuri mudasobwa ugiye kugura ubonaho version ya USB ziriho niba ari USB 2 cyangwa USB 3,   usb 3 ni nshya kandi ifite ubushobozi bwo gutwara ibintu byinshi vuba kurusha USB2,  zimwe muri mudasobwa ziri kwisoko usanga zifite nka USB ports Ebyiri cg eshatu hari izigira enye, gusa ujye ureba ko muri izo USB enye zose harimo byibuze imwe ya Version ya 3. Nutanayibona nabyo ntibyaba ikibazo


SIZE

Ingano ya mudasobwa yawe, niba uri umunyamingara uzahitami aga computer gatoya, niba ibyo ntacyo bikubwiye uzafata ikora. Gusa uko kaba gato kanakora neza cyane wumve ko ari nako igiciro cyiyongera (simvuze twa Mini Laptop)


KEYBOARD

Keyboard yo si ngombwa cyane, ipfa kuba inyunguti zose dukenera twandika ziriho, ururimi yaba irimo rwose wayikoresha, gusa niba nabyo ubyitaho, ntakibazo wabireba

ibi ubirebyeho cyane cyane 5 bibanza wabasha kwigurira modasobwa nziza cyane 

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017