Abakoresha Twitter bakwiye guhindura amagambo y'ibanga (Password) yabo hakiri kare

Abarenga miliyoni 336 bakoresha urubuga nkorayambaga rwa Twitter baragirwa inama yo guhindura amagambo y'ibanga (Password) bakoresha binjira muri konti zabo kuko habaye amakosa yatuma bishoboka kuba yagaragarira abahacker nk'uko bitangazwa n'abayobozi b'iyi kompanyi.

Uko ikibazo giteye

Ubundi Twitter ibika imyirondoro y'uyikoresha mu buryo bubasha gusomeka byoroshye (Plain text) ariko siko biba bimeze ku magambo y'ibanga. Ubundi mu isi y'ikoranabuhanga kirazira kugaragaza amagambo y'ibanga mu buryo busomeka byoroshye ni nayo mpamvu ubona ko iyo ugiye kwinjira muri konti yawe runaka wandika amazina ukoreshaho akaba asomeka neza nyamara wakwandika passwords zo zikaza ari utudomo, utunyenyeri cyangwa se utundi tumenyetso. Iyo password zigeze aho zibikwa rero zihindurwa ukundi kuntu kudashobora gusomwa byoroshye kuko zihinduka uruvange rw'inyuguti, imibare n'ibimenyetso. Iyo nzira yo guhinduka ikaba yitwa "Hashing".

Urugero nanditse "hello" ishobora kubikwa yahindutse "EnCt27a12d8bdb4fe6f59449dd342a4f751c7c05c18617a12d8bdb4fe6f59449dd342CYcAW9v/wwG
y86YV7FpAJz7ZIg==IwEmS". Bigaragara ko uwabona ibyo bigambo byose atapfa kubibyazamo hello. 

Twitter rero  byaje kuyibana ingutu ubwo yahuraga n'akabazo (bug) katumye passwords zibika mu buryo busomeka (plain text) ibyo bikaba byatuma hagize ubasha kuyinjirira yahita abona amakuru yose uru rubuga rubitse bityo akaba yayakoresha nabi nko guhita ashyira hasi konti z'abandi bigateza igihombo gikomeye iyi kompanyi.

Twitter itangaza ko iyo bug yamaze kubonerwa umuti ndetse ubu nta kibazo kuko iyi kompanyi yemeje ko nta muntu n'umwe watwaye ayo makuru mu gihe akabazo kari kakirimo. Ibyo ariko biragoye kubyizera kuko kuba ntaw'urigamba ko yatwaye aya makuru ntibivuga ko wakwizera ijana ku ijana ko ntawayatwaye akaba ari nayo mpamvu buri wese ukoresha uru rubuga agirwa inama yo guhindura amagambo y'ibanga akoresha yinjira muri konti ye.

Uburyo wakoresha uhindura passwords zawe:

Injira muri konti yawe ukande ku ifoto ikuranga (profile picture) >> Settings and Privacy >> Password (Ahagana ibumoso).

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wacyandika ahabugenewe.

by alainmat in Tech News

Menya byinshi ku makuru yibwe facebook na cambridge analytica

Hashize ibyumweru birenga bibiri amakuru y’ikoranabuhanga yiganjemo Saga za Facebook, aho yatakaje akayabo ka miliyari zigera kuri 60 z’amadollars ($ 60B) mu minsi itarenze itatu, hakiyongera ho ko n’umuyobozi wayo Mark Zuckerberg ari nawe wayishinze nawe yatakaje agera  kuri $ 5B, mu minsi ibiri gusa, byose bitewe no kugwa kw’agaciro k’imigabane ya facebook ku isoko ry’imari ni imigabane facebook icururizwaho ryitwa Nasqad.


Ibi byose byatewe n’iki? 
Iyi nkuru nicyo igiye kuva imuzi!

Ibi byatangiye mu cyumweru gishize ubwo umukozi w’ikigo gikora ibikorwa bya Data science (Data Science ni uburyo bwo kwiga, kuba ufite amakuru ku bantu cya ibintu menshi ukaba wayashakamo ibyo wifuza kumenya, bijya gusa na statistics gusa mu buryo buteye imbere cyane, urugero: ushobora kuba ufite amakuru n’imibare yose yerekana uko imvura yagiye igwa muri Kigali wenda guhera muri 2005 kugeza muri 2015, maze ukaba wafata aya makuru ukabasha kuba Wabasha gu predictinga uko imvura izagwa mu myaka 2 itaha, cg ukaba wamenya niba hazabaho Ibiza mu myaka iza, n’andi makuru yose ushaka kureba, nubwo ibi bitaba aribyo 100%, gusa amahirwe aba ari menshi ko ibyo wa predictinga biba hejuru ya 80% iyo ifite amakuru menshi nanone  bitewe n’ubuhanga ufite muri data science)

Tugarutse kuri iyi saga. 
Uyu mukozi yitwa Christopher Wylie wakoreraga iki kigo bita Cambridge analytica gikora akazi ka Data Science yashize hanze amwe mu makuru Atari akwiye kujya hanze, aho yavuze iki kigo  cyakoreshejwe  kugira ngo babashe gucengeza propaganda yabo maze trump abashe gutorwa.


[photo: Christopher Wylie]

Ku itariki 18 werurwe, ikinyamakuru The Guadian cyashyize inkuru k’urubuga rwabo inkuru ifite umutwe uvuga ngo “I made Steve Bannon’s Psychological Warfare tool”.

"Psychological warfare" ni amayeri yose ushobora gukoresha kugira ngo umuntu muhanganye umuhindure imitekerereze cg utume atekereza uko ubyifuza byaba binyuze  mu kumutera kumva ko adashoboye, cg kumva ko ibitekerezo bye nta shingiro bifite, n’ibindi byinshi.

Tugenekereje “I made steve Bannon’s psychological warfare” bishatse kuvuga ngo “Nakoreye Steve Bannon igikoresho akoresha ahindura abantu imitekereze”. Nubwo Wylie we mu magambo ye yivugiye ati “Steven Bannon’s psychological warfare mindfuck tool”

Steve Bannon ni muntu ki ?

Nta byinshi mvuga kuri steve Bannon gusa, yari umwe mu bakuriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump mu matora ya 2016, yari mu bantu bimbere cyane ku buryo trump amaze no gutorwa yagizwe umwe mu bari bagize akanama k'abajyanama be bakomeye, nubwo muri Kanama 2017 , amaze amezi 8 gusa, byarangiye trump amwirukanye bagatandukana utyo. Uyu steve bannon n'undi muherwe bita Robert Mercer niba bashoye amafranga menshi muri iki gikorwa nubwo Bannon ariwe wakireberaga.


[photo: Steve Bannon]

Wylie ubwe mu magambo ye aganira na Observer (gikorana na the guardian) yavuze ati: “We exploited Facebook to harvest millions of people’s profiles. And built models to exploit what we knew about them and target their inner demons. That was the basis the entire company was built on”.

aya makuru yose  byatangiye imyaka 4 ishize ubwo umwarimu wigisha muri kaminuza ibijyanye na Pyschology (imitekerereze ya kimuntu) witwa Aleksandr Kogan yegereye uwitwa Michal Kosinski wakoraga applications zikorana na facebook (facebook third-party apps), aho yari yarakoze application abantu bakoreshaga
babanje kwinjiramo bakoresheje facebook zabo kugira ngo bazikoreshe.

Izi programu mvuga hano (facebook third-party apps) ni zimwe, dukunze kubona abantu bakoresha kuri facebook zitwa nka “How you will look in your 80s” ifata amafoto yawe zikayahindura ubuto bwawe zikayahindura uko uzaba usa nugera mu busaza, n’izindi nka “which celebrity you look like”, “Who will be your valentine this Year”. 

Niba ukoresha facebook nziko hari imwe muri izo application ushoborakuba uzi, warayibonye zimwe mu nshuti zawe ziyikoresha cg nawe warazikoresha, gusa iyo ugiye kuzikoresha bakubwira amwe mu makuru iyo application izatwara facebook ibitse, wabyemera ikayatwara. Nubwo facebook Platform policy itemera ko izi application aya makuru zatwaye zitemerewe kuyagurisha cg ngo ziyakoreshe mu bindi bikorwa.

Ni uko izi third-party apps zibasha gutwara amakuru y’abantu bakoresha facebook, uko bagenda babika menshi y’abantu benshi ni nako baba bafite ubushobozi bwinshi

Igihe Kosinski yanganga gutanga amakuru iyi application ye yari yaramaze gufata iyakura mu bantu bayikoresha, Kogan yahisemo ku mwishyura ibihumbi  800 by’amadollars ($ 800K) ngo amukorere indi application izajya ifata amakuru menshi ashoboka ku muntu wese uyikoresha hakubiyemo na pages yahiye akurikirana (likes) kuri facebook,  iyi application yaje kwitwa “ThisIsYourDigitalLife”, iza no gukundwa cyane kuko yakoresheje n’abantu ibihumbi 270, muri abo bantu bose ariko harimo abishyuwe kugira ngo bakoreshe iyi application nabo amakuru yabo akajyanwa. 

gusa kubera ko icyo gihe facebook itari yagafata umurongo uhamye wo kurinda amakuru y’abantu bayikoresha, icyo gihe byari byoroshye kugira ngo niba umuntu akoresheje iyo application ube wagenda umenye n’inshutize (friends) amakuru yazo nubwo bo   baba batarigeze bakoresha iyo
application.  

Ibi byatumye iyi application ibasha kuba yafata amakuru y’abantu bagera kuri million 50 zose kuri facebook.

Nkuko bitangazwa n’abakora ibi bikorwa bya data science, byibuze kumenya amapages 68 umuntu aba yara likinze kuri facebook birahagije kuba wamenya ibara ry’uruhu rwe (skin color), sex orientation(abo aryamana nabo. Gay or Straight), ibitekerezo bye kubyerekeye politike (political views), n'ibindi byinshi.

Iki gitekerezo aba bagabo bari bafite cyari gikubiyemo kubasha kumenya imyitwarrire y’umuntu n’imitekerereze ye bagendeye kubyo akunda ‘likes’ (likes akora kuri
facebook na pages akurikirana), maze bakaba bakwiga ku mitekereree ye. maze bagakora uko bashoboye kose harimo nko kugerageza guhindura amakuru umuntu abona kuri news feed ye (amakuru ubona iyo dufunguye konti ya facebook yawe), ayo makuru harimo ay'ibinyoma, ibihuha byose bigamije ku muhindura ibitekerezo byuko abona umukandida ateganya gutora. Ku buryo birangira ahinduye imitekereze yuko yabonaga uruhande rumwe rwa politike.

Nyuma yuko iyi saga imenyekanye byagize ingaruka kuri facebook bikomeye aho byagaragaye ko amakuru facebook ibitse ku bantu barenga miliyari y’abatuye isi bayikoresha ashobora kuba akoreshwa mu buryo bubi ndetse no mu bikorwa bibi.

Nibwo hatangiye igisa nka movement yitwa #DeleteFacebook aho abantu benshi bagendaga basiba konti za facebook zabo. Abantu bari bashyigikiye iki gikorwa harimo n’abakomeye bafite amazina azwi mw’ikoranabuhanga twavuga nka Brian Acton washinze whatsapp nyuma akaza kuyigurisha kuri facebook, twavuga na Elon Musk uherutse gusiba pages z’ibigo bye bikomeye nka SpaceX igurutsa ibyogajuru mu kirere.


[photo: Elon Musk kuri twitter ye, asubiza abantu ko agiye gusiba page ya facebook ya company ye]


Iyi nkuru igisohoka, byafashe iminsi irenga itatu, Mark Zuckerberg umuyobozi mukuru wa facebook nta kintu atangaje aho itangazamakuru ryari ryatangiye kuvuga ko yatinye kugira icyo atangaza,
ku wa gatatu tariki 21 werurwe nibwo yakoze interview na CNN  asaba imbabazi anongeraho we mu magambo ye ati: “we have responsibility to protect your data, and if we don’t the we don’t deserve to serve you”,  anongera ho igihe cyose congress ya amerika yamutumiza yaza akisobanura. Ndetse ko facebook yamaze gufatira ingamba zikomeye third-party apps.


[Photo: Mark zuckerberg, umuyobozi wa facebook]

Inteko Nshingamategeko y’ubwongereza nayo ikaba ishaka ko mark Zuckerberg yagezwa imbere y’iyi nteko akaba yasubiza biwe mu bibazo bifuza kumubaza , gusa bikaba bisa nkaho ho adashaka kuzahagera.

nabwo facebook yahise ihagarika Cambridge Analytica hamwe na konti ya Kogan na Wylie kuri facebook.

Ku wa kabiri taliki 20 werurwe nabwo CEO w’iki kigo Cambridge Analytica witwa Alexander Nix akaba nawe yarahagaritswe ku buyobozi bw’iki kigo nyuma yuko afashwe amashusho rwihishwa (undercover Camera) ari kuganira n’umunyamakuru w’igitanzamakuru cya Channel 4 News waje yigize umu client mushya ushaka ko nawe bamukorera nk’ibyo bakora wo muri Sri Lanka, aho uyu muyobozi yafashwe ku mashusho arimo yigamba ko ntacyo batakorera umuclient wabo ko bashobora no kohereza abakobwa bigurisha aho undi mu candida baba bahanganye aba, bikagera mu itangazamakuru isura ye nayo ikaba yagaragara nabi muri rubanda,

Nubwo iki kigo nyuma yo guhagarika uyu muyobozi wacyo cyatangaje ko ntabyo kizi kuri ibyo bikorwa uyu muyobozi yavuze bakora.

Iki kigo si amatora yo muri leta zunze ubumwe z’amerika bagizemo uruhare gusa kuko bivugwa ko banagize uruhare mu matora yo muri Kenya aheruka, ukongera ho ko banagize uruhare muri referendum iheruka kuba mu bwongereza yiswe “Brexit” aho abongereza bahisemo kuva mu muryango wunze ubumwe w’uburayi (European Union)

Mu gusoza navuga ko ubu kubera ikoreshwa rya internet hamwe n’uburyo ubu ikoranabuhanga rijyanye na Data science  rikoreshwa ku rugero rwo hejuru mu bintu byinshi. Ibi byatumye Data(information) ziba imali ikomeye.  Ku buryo ubu kuba utunze information nyinshi zerekeye ku bantu wabinganya no kugira ikirombe cy’izahabu cg icya petrol.

Tekereza kuba nka facebook ukaba ufite amakuru (data) menshi ku bantu barenga miliyari ituye isi, uzi aho baba, numero zabo za telephone, amafoto yabo, aho bakunze kuba bari, abo bakunze kuba bari kumwe, inshuti zabo, ise , mama, aho yize, aho akora, ibyo akunda kurya, ibyo anywa, umugore we  abo bavukana, abana be n’andi makuru menshi

Aya yose bayakurahe?  Nitwe tuyitangira iyo twuzuza imyirondoro yacu n’ibyacu byose kuri facebook, iyo tuhafunguza konti n’ibyo twuzuza kuri walls zacu.

Nubwo amakuru facebook ifite kubatuye isi ari menshi ntago warangiza utavuze Google yo kubera ko iyo idufiteho ni ntagereranywa. Kubera ko dukoresha products za google mu buzima bwacu bwa buri kanya, Google mail (gmail), Android Phones, Google search, google chrome n’ibindi byinshi ntarondora

Ubonye uburyo ubona amakuru yose google ikuziho, ushobora gusanga ikuzi kurusha uwo mubana mu nzu imwe.

by BahatiPhill in Tech News

Facebook iri kugerageza akamenyetso ka "Dislike"

Facebook, kompanyi ifite urubuga nkoranyambaga rukunzwe ndetse rukoreshwa n'imbaga nyamwinshi, ubu igiye guhaza ibyifuzo by'abayikoresha maze ibazanire akamenyetso ko kugaragaza ko udakunze ikintu runaka ubonye kuri urwo rubuga.

Facebook icyamamara, iyo wabonaga ikintu runaka nk'ifoto, video cyangwa igitekerezo cyashyizweho, washoboraga kugaragaza amarangamutima yawe mu buryo bubiri gusa. Washoboraga gukunda (Like) cya kintu cyangwa se waba ubona kwerekana ko ugikunze bidahagije cyangwa wenda utagikunze ukaba wanashyiraho igitekerezo (comment) gikubiyemo uko amarangamutima yawe ameze.

Uko uru rubuga rwagiye rutera imbere, hagiye haza uburyo bwo gukunda igitekerezo (comment) cyaba cyatanzwe ku ifoto cyangwa video runaka yewe no gusubiza (reply) icyo gitekerezo mu rwego rwo kwagura ibiganiro bibera kuri Facebook.

Ntibyagarukiye aho kuko abakoresha uru rubuga babonye ko ibyo bidahagije ngo berekane amiyumvo yabo ku bintu bitandukanye bitambuka kuri uru rubuga, bityo bakomeza gusaba akamenyetso ko kwerekana ko batakunze ibyo babonye nk'uko hari ako kwerekana ko babikunze. Mu gusubiza ibyifuzo byabo, Facebook ntiyabahaye akamenyetso bifuzaga ahubwo yahise izana uburyo yise reaction butuma ukoresha Facebook agaragaza amarangamutima ye akoresheje utumenyetso tuzwi nka Emoji. Icyo gihe Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook yavuze ko impamvu yo kudakora akamenyetso kasabwe ari ukugira ngo uru rubuga rutazahinduka aho abantu bamera nk'abakora amatora biciye muri utwo tumenyetso.

Aha abakoresha Facebook ntibanyuzwe kuko ubusabe bwabo butahagaze kugeza ubwo magingo aya Facebook yaje kuva ku izima igatangira gukora akamenyetso ka Dislike nk'uko yabisabwe kenshi nubwo yo yirinze kukita Dislike button, ndetse kakaba kari mu igeragezwa ku bantu bake. Aka kamenyetso kazaba ari igikumwe kireba hasi byerekana ikinyuranyo cy'akari gasanzwe kerekana gukunda ibyo ubonye kuri facebook ko kari igikumwe kireba hejuru. Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe aka kamenyetso kazatangira gukoreshwa.

Ufite igitekerezo, ikibazo, icyifuzo cyangwa inyunganizi ushaka kutugezaho, watwandikira ahagenewe kujya ibitekerezo cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Kompanyi 20 zihemba amafaranga menshi mu zikora iby'ikoranabuhanga.

Kompanyi zikomeneye zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga usanga zinjiza amafaranga menshi cyane ariko ntizibagirwa ko zibigeraho zibikesha abakozi bazo b'indashyikirwa bityo zikabagenera umushahara utubutse dore ko aribo baba batumye zinjiza agatubutse. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe kompanyi 20 zambere mu zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga zihemba abakozi bazo amafaranga menshi kurusha izindi zose.

Amatsiko ahita yica umusomyi yo kumenya niba kompanyi zikomeye azi nka Google, Facebook, Microsoft n'izindi ko zaba ziri ku rutonde. Niba se ziriho ni iza kangahe? Ese buriya zirekura angahe ku mukozi wazo?

Uru rutonde ruriho amafaranga umukozi agenerwa yose hamwe (Median Total Compensation) ari nayo yashingiweho zikurikirana mu myanya, hamwe n'agera kuri konti y'umukozi nk'umushahara we(Median Base Compensation), byose mu madolari ya Amerika. Amafaranga umukozi agenerwa yose hamwe aba akubiyemo za komisiyo, amashimwe, inyongera runaka umukozi yagenerwa n'andi mafaranga aba arenga ku mushahara umukozi yagenerwa bitewe n'impamvu runaka. Ubwo nandikaga iyi nkuru idolari rimwe rya Amerika ryavunjaga amafaranga 861.32 y'Urwanda.

Urutonde rwa kompanyi 20 zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga zihemba abakozi bazo amafaranga menshi kurusha izindi.

20. Akamai
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,000
Umushahara ugera ku mukozi: $121,000

19. Palo Alto Network
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,020
Umushahara ugera ku mukozi: $124,700

18. F5 Networks
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,555
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

17. Twitter
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $142,000
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

16. Walmart eCommerce
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $143,500
Umushahara ugera ku mukozi: $124,900

15. Microsoft
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $144,000
Umushahara ugera ku mukozi: $127,000

14. Broadcom
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $145,025
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

13. Informatica
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $147,400
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

12. Synposys
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $148,000
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

11. Dimension Data
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $110,000

10. Salesforce
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $120,000

9. LinkedIn
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $127,000

8. Juniper Networks
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $138,500

7. Amazon Lab126
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $152,800
Umushahara ugera ku mukozi: $130,400

6. NVIDIA
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $154,000
Umushahara ugera ku mukozi: $150,000

5. Facebook
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $155,000
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

4. Google
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $155,250
Umushahara ugera ku mukozi: $120,000

3. Cadence Design Systems
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $156,702
Umushahara ugera ku mukozi: $141,202

2. Splunk
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $161,010
Umushahara ugera ku mukozi: $132,500

1. VMware
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $167,050
Umushahara ugera ku mukozi: $136,750

Ngurwo urutonde rwa kompanyi zihemba amafaranga menshi, ubwo abafite impano n'ubumenyi bwihagazeho muzagerageze amahirwe yanyu murebe ko mwabonayo akazi namwe mujye mufata akayabo bitewe na kompanyi muzaba mwarihebeye.

Ese uko kompanyi zikurikirana byagutunguye? hari iyo usanze itarimo se kandi wayicyekeraga gutanga agatubutse ku bakozi bayo? Ibyo byose n'ikindi gitekerezo, ikibazo, icyifuzo cyangwa inyunganizi waba ufite, wabyandika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Kompanyi nka Google, Facebook, WhatsApp n'izindi zinjiza amafaranga gute?

Mu isi y'ikoranabuhanga ryibanda ku itumanaho usanga habarizwamo kompanyi zikize cyane kandi ugasanga ibyo zikora byarigaruriye imitima y'imbaga itagira ingano, ibi bikagaragarira buri wese ukurikirana impinduka zigenda ziba mu buryo abantu bakoresha bahanahana amakuru. Mu myaka yashize abantu bandiiranaga amabaruwa cyangwa bakohereza inuma itwaye ubutumwa bashaka kugeza kubo bifuza ariko muri iyi minsi biragoye kuzabona umuntu ari kwandikira undi ibaruwa mgo amubaze amakuru y'iminsi. Ibyo byose bituruka ku ikoranabuhanga ryateye imbere rikatuzanira uburyo butandukanye buhendutse kandi bwihuta cyane nka Whatsapp, Facebook, Email, Instagram, Snapchat, Twitter n'ubundi buryo bwinshi cyane busigaye bukoreshwa mu itumanaho.

Ikibazo kibazwa na benshi rero usanga gishingiye ku kuba application z'ayo makompanyi bazibonera ubuntu bakazikoresha nta kiguzi bityo bagahora bibaza aho kompanyi zikura amafaranga kandi ibikorwa byazo babibonera ubuntu. Iki ni ikibazo cyumvikana buriwese yakwibaza akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uburyo kompanyi zikomeye nka Google, Whatsapp, Facebook n'izindi zibona amafaranga.

Google

Ku ikubitiro reka duhere kuri Google nka kompanyi iri mu zambere zikize kandi zitanga serivisi zigaruriye imbaga nyamwinshi. Google niyo kompanyi iyoboye izindi mu bikorwa byo kwamamaza binyuze ku mbuga nyinshi cyane zitandukanye. Ibi bihita byoroshya kumva ingano y'amafaranga ikura mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye. Hari igihe usura urubuga runaka wenda rwandika ibijyanye n'imyidagaduro waba uri gusoma inkuru ukabona ubutumwa bwamamaza nk'ishuri runaka. Ibi bituruka ku kuba Google iba yarabitse amakuru ajyanye n'ibyo ukunze gushakisha mu ishakiro ryayo bityo ikakuzanira ubutumwa bwamamaza bwa kompanyi zikora ibijyanye n'ibyo ukunda gushakisha.

Google kandi nk'uko ariyo nyiri YouTube urubuga ruyoboye mu kureberwaho amashusho kuri internet aha naho ihasarura akayabo katagira ingano biturutse mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye mu mashusho agaragara kuri uru rubuga. Si Youtube gusa kuko n'izindi applications za Google zicamo ubutumwa bwamamaza. Nk'uko Google ifite abayikoresha benshi cyane ni nako itambutsa ubutumwa bwwamamaza bukagera kuri benshi kurusha undi wese.

Imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram, Snapchat n'izindi zikoreshwa cyane nazo ntizasigaye inyuma mu gutambutsa ubutumwa bwamamaza ndetse zigakuramo agatubutse. Urugero nka Facebook igenda igerageza kumenya byinshi ku muntu uyikoresha nko kumenya ahantu yize, aho atuye, ubwoko bw'imiziki akunda kumva, cyangwa amafilime akunda kureba igakoresha ayo makuru yose igatambutsa ku rukuta rw'uyikoresha ubutumwa bwamamaza bujyanye n'ibyo yivuzeho kuko amakuru niwe ubwe uba yarayatanze. N'izindi mbuga nkoranyambaga zikorera amafaranga muri ubwo buryo.

WhatsApp by'umwihariko kuko yo idakoresha uburyo bwo kwamamaza

WhatsApp nk'urubuga nkoranyambaga rwatangiye muri 2009 ubu rukaba rukunzwe kandi rukoreshwa n'umubare munini w'abantu, ifite ubundi buryo yakuyemo amafaranga bidaturutse mu kwamamaza kuko yo ntijya itambutsa ubutumwa bwamamaza. Whatsapp ikimenyekana hari aho yagurishwaga idolari rimwe gusa (1$) kugira ngo uyifuza atangire kuyikoresha ndetse akazajya yishyura iryo dolari buri mwaka. Ibyo ariko ntibyabaga ahantu hose kuko hari aho kuyikoresha umwaka wa mbere byabaga ari ubuntu ariko nyuma y'umwaka hakajya hishyurwa idolari rimwe ku mwaka. Nyuma y'uko iguzwe na Facebbok muri 2014, nyuma gato ibyo kwishyura  nabyo byaje kuvaho muri 2016 WhatsApp ihinduka ubuntu neza neza. Aha byahita byoroha kumva akayabo Whatsapp yari imaze kwinjiza ku bantu barenga Miliyari bayikoreshaga. 

Wakwibaza uti ese ko WahatsApp isigaye ari ubuntu, ubwo hehe no kwinjiza amafaranga? Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yo hambere yagiraga iti " Whatsapp igiye kujya yishyuza ibigo by’ubucuruzi ", kuri ubu Whatsapp yamaze gushyira hanze application yayo WahatsApp Business ikiri mu igeragezwa, iyo application ikazajya ibasha guhuza abayikoresha n'ibigo by'ubucuruzi, abashoramari, ba rwiyemezamirimo n'abandi bifuza kuyifashisha mu rwego rwo kugeza ibyo bakora kuri rubanda nyamwinshi. Birumvikana cyane ko ahubwo amafaranga aribwo agiye kwisukiranya bitewe n'uko ibigo byinshi bizayoboka ubu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabyo ndetse no kwegera abakiliya babyo.

Izindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet zo zinjiza gute?

Tugarutse ku zindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet nk'izijyanye n'imikino, imiziki, amafilime, ibitabo n'izindi, nazo zifite uburyo zikura amafaranga mu bazikoresha. Nka serivisi zikora ibijyanye n'imiziki ni ukuvuga kumvira imiziki kuri internet aha twatanga urugero rwa Spotify, Apple music, Tidal, Deezer n'izindi nyinshi cyane zo usanga hari amafaranga uzikoresha aba agomba kwishyura ku kwezi kugira ngo abashe kuzikoresha. nyinshi muri izi serivisi zifite uburyo bwo kureshya umukiliya, aho ahabwa iminsi runaka yo kuzikoresha ku buntu akazikoresha ijana ku ijana nta kiguzi. Iyo ya minsi irangiye usanga hari bimwe bitagikora kugira ngo ubikoreshe bikagusaba kwishyura ifatabuguzi. Ubu buryo burakora cyane kuko muri ya minsi y'ubuntu uba wararyohewe no gukoresha za serivisi ijana ku ijana ariko yarangira ugasanga ibyakuryoheraga nibyo bitagikora bityo ukanga kubihara ukishyura.

Imikino myinshi nayo usanga ikoresha uburyo bwenda gusa n'ubwo tumaze kuvuga kuri serivisi z'imiziki. Ku mikino ho, hari imikino uzakina ugende urenga ibyiciro runaka uko ugenda uryoherwa n'umukino nitewe no kurenga ibyiciro runaka ugere aho urangize icyiciro runaka ariko bakubwire ko kugira ngo ujye ku cyiciro gikurikira ugomba kwishyura. Hari igihe uzareba ibihe byiza wagize ukina wa mukino, ubigereranye n'udufaranga ducye bagusaba uvuge uti burya akeza karigura ube urishyuye. Ni gutyo bigendekera ama miliyoni aba yikinira imikino ku dufaranga ducye ariko twa ducye iyo uduteranyije ugakuba umubare munini w'abakina wa mukino usanga akayabo karageze kuri konti ya nyir'umukino. Imikino si gutyo yinjiza gusa kuko habaho n'itarindira kuguha ibyiciro by'ubuntu ahubwo ugasanga kugira ngo utunge uwo mukino ugomba kubanza kwishyura.

Iyi nkuru yakozwe ku cyifuzo cy'umusomyi wacu watwandikiye adusaba kumubwira uburyo ziriya mbuga zinjiza amafaranga.

Nawe ufite ikibazo, icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ingingo wifuza ko twazagarukaho mu nkuru zacu zitaha, watwandikira ahabugenewe cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Ni irihe koranabuhanga rizifashishwa mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2018?

Uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu mirimo n'ibikorwa byinshi bitandukanye ni nako umupira w'amaguru nawo utasigaye inyuma kuko naho hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi rikabafasha gufata ibyemezo bya nyabyo bihura b'ukuri ku kigereranyo cyo hejuru. Muri iyinkuru turarebera hamwe ikoranabuhanga rizifashishwa mu mikino y'igikombe cy'isi mu mupira w'amaguru kizabera mu Burusiya kikazatangira kuwa 14 Kamena 2018 i saa Kumi n'ebyiri ku isaha y'i Kigali kigafungurwa n'umukino uzahuza Uburusiya nk'igihugu kizakira iyo mikino ndetse na Saudi Arabia.

Hari hasanzwe hifashishwa irihe koranabuhanga mu mikino y'igikombe cy'isi?

Mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2014 yaberaga muri Brazil nibwo bwambere ikoranabuhanga ryatangiye kwifashishwa mu mikino y'igikombe cy'isi. Icyo gihe hifashishijwe Goal Line Technology (GLT) ifasha umusifuzi n'abashinzwe kugenzura umukino kumenya niba koko igitego cyagezemo. GLT yatangiye gukoreshwa biturutse ku mpaka zavutse mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2010 cyaberaga muri Afurika y'Epfo, icyo gihe umusifuzi yahakanye igitego cya Frank Lampard w'Ubwongereza ubwo ikipe ye yakinaga n'Ubudage bikaza kuyiviramo gusezererwa muri iyo mikino kuko byarangiye Ubudage buyitsinze bukomeza butyo.

Dusobanuye mu magambo make uko GLT ikora, iyo umupira urenze umurongo w'izamu, umusifuzi ahita abimenya binyuze mu isaha aba yambaye. Ibyo bigerwaho binyuze mu twuma twabugenewe (sensors and trackers) dushyirwa mu kibuga no mu mupira tugafasha abashinzwe kugenzura umukino kumenya aho umupira uhereye mu gihe runaka. Iyo rero umupira urenze umurongo w'izamu, twa twuma twohereza ikimenyetso ku isaha y'umusifuzi igahinda ndetse ikiyandikamo ijambo "Goal" byerekana ko igitego cyageze mu izamu.

Hazifashishwa irihe koranabuhanga mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2018?

Nk'uko byemejwe na  International Football Association Board (IFAB), mu mikino ya 2018 nubundi GLT izakomeza yifashishwe ariko hiyongereho na Video Assistant Referee (VAR) Technology. VAR ni ikoranabuhanga rikoreshwa hafatwa amashusho y'ibiri kubera mu kibuga mu mfuruka zitandukanye kuburyo icyabaye cyose kiba kigaragara mu mashusho bityo abashinzwe kugenzura umukino bagashobora kunganira umusifuzi wo hagati mu kibuga. Ku basanzwe bakurikirana imikino cyane kuribo iri koranabuhanga si rishya ariko mu mikino y'igikombe cy'isi ni ubwambere rizaba rikoreshejwe. 

Impamvu nyamukuru ituma iri koranabuhanga ryifashishwa ni ukugira ngo hafatwe ibyemezo birimo ukuri. Ibi bizafasha mu gufatira ibyemezo abakinnyi bagira imyitwarire itari myiza nko gukorera amakosa bagenzi babo bitwaje ko umusifuzi atabareba, ndetse bizanakuraho akarengane kajyaga kabaho mu itangwa ry'amakarita aho nk'umukinnyi akora aikosa agahabwa ikarita y'umuhondo kandi yari akwiya iy'umutuku cyangwa agahabwa umutuku yari akwiye umuhondo.

Iri koranabuhanga rizajya ryitabazwa igihe umusifuzi wo hagati abisabye cyangwa abashinzwe kugenzura umukino babonye ko ari ngombwa ko hafatwa icyemezo babanje kuryitabaza. Mu byemezo bizajya iri koranabuhanga rizajya rigiramo uruhare harimo: ibitego, penaliti, amakosa abakinnyi bakorerana, itangwa ry'amakarita n'ibindi bijyanye n'imyitwarire y'abakinnyi.

Nk'uko nta mwiza wabuze inenge rero na VAR yakemanzwe kuzajya itinza imikino bitewe n'iminota izajya itakara mu gihe bibaye ngombwa ko ibanza kwiyambazwa mbere y'icyemezo runaka gusa nanone ku rundi ruhande izavanaho za mvururu zajyaga zigaragara ugasanga abakinnyi buzuye ku musifuzi bashwanira icyemezo runaka afashe nubundi ugasanga iminota iratakaye. Byumvikana ko impaka zizajya ziba nke kuko ikoranabuhanga nta marangamutima rigira. Nubwo bwose bizaba bimeze gutyo, umusifuzi niwe uzakomeza kuba umuyobozi w'umukino w'ibanze.

Tubibutse ko imikino y'igikombe cyi'isi cya 2018 izabera mu Burusiya guhera kuwa 14 Kamena kugeza kuwa 15 Nyakanga 2018.

Igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi ufite byandike ahabugenewe.

by alainmat in Tech News

Amazon irafungura iduka ritagira abashinzwe kwishyuza

Uko ikoranabuhanga ritera imbere umunsi ku munsi ni nako ubuzima bugenda bworohera ba nyir'amafaranga ndetse bugakomerera abaciye bugufi bitewe n'uko bagirwaho ingaruka n'iryo terambere rituma akenshi babura akazi. Nk'uko twigeze kubigarukaho mu nkuru ivuga imirimo 10 abantu bashobora kuzabura kubera ama robots ubu Amazon irakataje muri urwo rugendo aho igiye gufungura iduka ritagira abashinzwe kwishyuza umukiliya ibyo yafashe.

Ni iduka ryiswe Amazon Go rifungurwa muri Seattle rizaba risa nk'iryikoresha bitewe n'uko ritazajya rikenera abashinzwe kwishyuza kuko ibintu byose bizajya byikora mu buryo buri automatic kuva umukiliya yinjiye mu iduka, agafata ibyo akeneye, kugeza asohotse. Aha wahita wibaza uti ese ko nta kwishyura nsomye, ubwo ibicuruzwa bizajya biba ari ubuntu? Ibicuruzwa si ubunti cyakora uramara gusoma iyi nkuru wumvise neza uko iri duka rizajya rikora n'uko ibicuruzwa bizajya byishyurwa.

Guhahira muri iri duka bizajya bikorwa bite?

Mbere na mbere ukeneye kujya guhahira muri iri duka agomba kubanza agashyira Application ya Amazon Go muri telephone ye ubundi agafungura konti muri iyo application iyo konti akaba ariyo ahyiraho amafaranga azajya akoreshwa hishyurwa ibicuruzwa yahashye. Umukuliya nazajya yinjira mu iduka azajya akora scan ya telepfone ye ku twuma tubishinzwe tuzaba duherereye aho binjirira bityo application ya Amazon Go imenye ko igikorwa cyo guhaha gitangiye imiryango ifunguke umukiliya yinjire. 

Umukiliya nagera imbere mu iduka, ibicuruzwa bizajya biba bipanze nk'ibisaznwe mu mahahiro asanzwe, agende ahitamo ibyo akeneye guhaha. Umukiliya agifata igicuruzwa runaka, azajya akora scan ya QR code yacyo akoresheje ya Application ya Amazon Go, irebe niba afite amafaranga ahagije yo kukigura nisanga ariho gihite kijya mu gatebo katagaragara ka Amazon Go akomeze gutyo no ku bindi bicuruzwa byose ashaka kugeza arangije gufata ibyo ashaka byose. Kugeza aho birumvikana ko umukiliya atarishyura kandi aracyari mu iduka. Reka twibaze duti ese asanze hari ikintu yafashe yibeshye cyangwa akisubira? Ubwo amafaranga ye ntiyaza kugendera ubusa? Aha nazajya akenera guhindura igicuruzwa runaka cyangwa atagikeneye kugitwara, icyo azajya aba asabwa ni ukugenda agasubiza cya gicuruzwa mu mwanya wacyo nk'aho yagikuye bityo system za Amazon Go zigahita zimenya ko kigarutse zikakivana muri ka gatebo ahubwo kigasubizwa muri system(iduka). 

Nyuma yo guhitamo ibyo umukiliya akeneye byose hazajya haba hakurikiyeho kubyishyura n'ubwo bwose ntawe uzajya aba abishinzwe nk'uko byari bisanzwe. Umukiliya nazajya aba arangije guhaha azajya yisohokera bityo ikoranabuhanga rya Amazon Go ryiswe "Just Walk Out Technology" ribone ko umukiliya arangije guhaha maze amafaranga ave kuri ya konti ye angana n'ibyo yahashye ndetse anabone inyemezabuguzi.

Ibyiza by'iri duka ni ibihe?

Iri duka rizaba rifite ibyiza byinshi ku bakiliya gusa iby'ibanze byagendeweho rijya gushyirwa mu bikorwa ni ukuvanaho imirongo abakiliya batondaga bategereje kwishyura mu maduka atandukanye ndetse no kudatakaza uwo mwanya abantu bamaraga ku murongo bategereje kugerwaho ngo bishyure ibyo bafashe. Ikindi kiza cy'iri duka kiri ku ruhande rwa ba nyiraryo kuko rizabagabanyiriza ingengo y'imari bakoreshaga bitewe n'uko umubare w'abakozi uzaba ugabanutse bityo bagakomeza kwigwizaho ifaranga.

Ibibi by'iri duka ni ibihe?

Nk'uko bavuga ngo ibyishimo bya bamwe ni agahinda k'abandi, ba nyir'iduka bazaba bari mu nyungu mu gihe abarenga Miliyoni y'abari basanzwe bakora akazi ko kwakira amafaranga mu maduka atandukanye bazaba bari mu nzira zo kubura ako kazi kuko nk'uko twabibonye mu mikorere y'iryo duka ntaho bazaba bakenewe. Kubura akazi ni ingaruka ikomeye y'iterambere ry'ikoranabuhanga.

Ni izihe ngorane Amazon Go ishobora kuzajya ihura nazo?

N'ubwo ikoranabuhanga rigenda risatira gusimbura umuntu mu bikorwa byinshi bitandukanye burya ntiryagira ubwenge nk'ubw'umuntu Imana yiremeye. Birumvikana rero ko system iri automatic itabura ingorane ihura nazo aha ingorane nyamukuru Amazon Go ishobora kuzajya ihura nayo ni igihe igicuruzwa cyagaruwe nk'uko twabibonye mu gihe umukiliya yisubiye cyagw ashaka guindura ariko yagisubizayo akagishyira mu mwanya utari wo. Aha byumvikana ko bizajya bigora system kumenya niba cyagarutse koko kuko umwanya wacyo wa nyawo uzajya uba ukirimo ubusa bityo system ibifate nk'aho cya gicuruzwa kikiri ku rutonde rw'ibyo umukiliya ari butware.

Indi ngorane ikomoka kuri iyo tumaze kubona ni uguhuzagurika kuko byumvikana ko system izajya ifata igicuruzwa nk'icyaguzwe kandi cyagarutse bityo mu mwanya cyashyizwemo (utari uwacyo) system ibare ko icyari gihari cyagarutse kandi atari byo.

Iri duka rimaze igihe kinini rigeragezwa kuko ryatangiye kugeragezwa bwambere muri 2016 ndetses ryagombaga gufungura no gutangira gukora muri Werurwe 2017 gusa biza gutinda bitewe n'uko hari havumbuwe ko iyo mu iduka harimo abaguzi bzrenze 20 system zicanganyukirwa bigatuma iduka rikora nabi. 

Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com. Sangiza iyi nkuru n'abandi.

by alainmat in Tech News

WhatsApp: Gusiba no gukosora ubutumwa bwamaze kugenda, ibijyanye n'aba group admins byavuguruwe

WhatsApp ni application ikoreshwa n'abantu batagira ingano aho ikoreshwa n'abarenga miliyari y'abantu muri miliyari zirindwi zituye isi, iyi ikaba ariyo mpamvu igihe cyose igaragaje ko igiye kuzana agashya usanga kaba gategerejwe nabenshi cyane ko itajya ipfa gutenguha abayikoresha ngo ibapfunyikire ikibiribiri ahubwo usanga buri kantu gashya bongeye muri application yabo gahita gakundwa n'abafana kuburyo bugaragara, ibi akenshi bigaterwa n'uko baba bakoze iyo bwabaga bakazana akantu koko umukiriya akeneye.
Nk'uko rero idahwema kuvugurura application yabo ubu yamaze gutangira kugerageza beta version (beta version wayigereranya nka application y'agateganyo ikoreshwa bareba imikorere yayo mbere y'uko ishyirwa hanze byeruye aho buri wese yayibona), iyi beta version iri kugeragezwa rero irimo udushya nka 2 tw'ingenzi:

1. Gukura umuntu ku buyobozi bwa group (Group Admin)

Muri WhatsApp isanzwe ubundi iyo wakeneraga gukura umuntu kubuyobozi bwa group runaka byagusabaga kubanza kumukuramo hanyuma ukongera ukamushyiramo, maze icyo gihe akagaruka yabaye nk'umuntu usanzwe muri group utari mubayobozi bayo (normal user), kuri ubu rero siko bizajya bigenda kuko igihe cyose ushatse gukura umuntu kubuyobozi bwa group bitazajya bisaba kwirirwa umukuramo ahubwo uzajya ukanda kwizina rye uhite umwambura ubuyobozi (ubu admin) utiriwe umukuramo.

Ni ukujya ukanda kw'izina rye ubundi ugakanda Dismiss as Admin ukaba umwambuye ubu admin utiriwe umuvanamo

2. Gukosora ubutumwa bwamaze kugenda

Muri version ziheruka nibwo WhatsApp yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa bwamaze kugenda byishimirwa na benshi kuko burya umuntu uwo ariwe wese agira uko avugana n'umwe munshuti ze muburyo bwihariye bitandukanye n'uko avugana nabandi, urugero rworoshye ni uko umuntu burya uko avuga cyangwa ibyo yandika muri group y'abanyeshuri biganye usanga atabyandika muri group y'umuryango cyangwa yabo bakorana, kimwe nuko uko uganira n'umuvandimwe wawe kuri WhatsApp atariko waganira n'umukoresha wawe, ibi byose ugasanga byajyaga bita bamwe mukaga rimwe na rimwe bayobeje ubutumwa runaka bakabwandika aho batashakaga kubwandika bagashiduka bamaze no kohereza nta garuriro, aho ubu buryo buziye rero bamwe babwakiriye neza kuko bufasha gusiba ibyo wanditse mugihe udushaka ko uwo wandikiye abibona akenshi biturutse ku kuba atari we washakaga kubyandikira cyangwa se ugasanga niwe washaka kubyandikira ariko nyuma yo kohereza ukabona harimo amakosa y'imyandikire ugomba gukosora, kuri ubu rero version ya WhatsApp iri kugeragezwa izajya inafasha umuntu gukosora ubutumwa yari yohereje mugihe abubonamo ikosa runaka mumyandikire

WhatsApp ikaba ikomeje kudabagiza abayikoresha ibagenera udushya uko bwije n'uko bukeye
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Ibintu 15 tubona mu ikoranabuhanga ry'ubu byari byaravuzwe na Bill gates mu 1999

Hari muri Werurwe 1999 ubwo umuherwe uri mu bambere ku isi Bill Gates yanditse igitabo yise "Business @ the Speed of Thought", iki gitabo kikaba cyari gikubiyemo ibintu 15 Bill Gates yavugaga ko bizabaho nubwo muri icyo gihe  byasaga nk'inzozi ndetse benshi bakanahamya ko bidashoboka. Ubu iyo usubije amaso inyuma ukitegereza ibyo Bill Gates yavuze usanga atarigeze abeshya kuburyo iyo aza kuba yarabivuze mu buryo bw'abemeramana cyangwa hari nk'idini yabivugiyemo, abayoboke baryo bari kujya bamwita umuhanuzi nta gushidikanya.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo Bill Gates yavuze ko bizaba n'uko bihagaze mu isi y'ikoranabuhanga ry'ubu.

1. Imbuga zigereranya ibiciro 

Uko Bill Gates yabivuze: Bill gates yanditse ko hazakorwa serivisi zizajya zikora igereranya ry'ibiciro, zikazajya zituma abantu batandukanye ku isi yose babona ibiciro by'mbuga zitandukanye bityo bikaborohera kubona igicuruzwa gihendutse mu bindi byose.

Uko byifashe ubu: Ubu ushobora gushakisha igicuruzwa runaka kuri Google ukakibona ku biciro bitandukanye bitewe n'imbuga zitandukanye gicururizwaho, bityo ukabona aho kigura make kurusha ahandi ugahitamo aho ugurira uzi ibiciro bya hose.

2. Ibikoresho ngendanwa 

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko abantu bazatangira kujya bagendana ibikoresho bito bizajya bibafasha kuguma ku murongo no gukora ubucuruzi bwabo aho bari hose. Yanditse kandi ko abantu bazajya babasha kureba amakuru, kureba ibijyanye n'ingendo z'indege bakatishije, kubona uko isoko rihagaze no gukora ibindi byinshi bifashishije ibyo bikoresho bazaba bagendana.

Uko byifashe ubu: Ugisoma ibikoresho ngendanwa uhita utekereza telephone zigezweho, za mudasobwa ngendanwa, amasaha agezweho, n'ibindi bikoresho byinshi ngendanwa bikora ibyo Gates yavuze. Ibi byumvikanaga nk'inzozi mu gihe uyu mugabo yandikaga igitabo cye.

3. Kwishyura byihuse no kubona serivisi z'ubuvuzi biciye kuri internet

Uko Bill Gates yabivuze: Bill yagize ati: "Abantu bazajya bishyura, bite ku mari zabo ndetse banavugane n'abaganga biciye kuri internet".

Uko byifashe ubu: Ubu ntiwapfa kubona banki itagira uburyo bwo kwishyura kuri internet yewe uretse na za banki, n'ibigo bitandukanye bigiye bifite uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa na serivisi runaka wifashishije internet. 

Mu buvuzi naho hagenda haza uburyo butandukanye bworohereza abantu kuvugana n'abaganga kuburyo bashobora kubasuzuma batarinze bajya aho amavuriro aherereye.

4. Personal Assistants na Internet of Things

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko hazakorwa icyo twagereranya inyunganizi za muntu. Izo nyunganizi zizajya huza amakuru atandukanye ari mu bikoresho bitandukanye mu buryo bwiza ubundi ziguhe amakuru ukeneye igihe uzibajije. Ushobora nko kuzajya uzibwira ifunguro runaka ushaka gutegura zikakwereka ibikenewe byose kugira ngo uritegure.

Uko byifashe ubu: Umuntu wese uzi Siri cyangwa Google Assistant ahita yumva neza ko ibyo Bill Gates yanditse bitari ubusazi kuko byamaze kubaho. Izi assistants zunganira muntu igihe akeneye kubwira igikoresho cye gikora.

5. Kugenzura iwawe ukoresheje internet

Uko Bill Gates yabivuze: Gates yanditse ko uzajya ubasha kubona amashusho agaragaza iwawe murugo mu gihe udahari ndetse ukanamenyeshwa igihe hagaragaye umuntu muri ayo mashusho.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu Abanyamerika nibo bakubwira uburyohe bwo kugenzura ibibera iwawe murugo mu gihe udahari ndetse ukanamenyeshwa mu gihe hagaragaye umuntu. Si Amerika gusa kuko no mu rwanda IP cameras zikurebera aho utari zirakoreshwa.

6. Imbuga nkoranyambaga

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko hazabaho imbuga zigenga zizajya ziguhuza n'inshuti n'umuryango wawe zikakorohereza kuganira ndetse no gutegura ibikorwa runaka.

Uko byifashe ubu: Aha wenda wahita uvuga uti ntinze kurangiza gusoma iyi nkuru ngo nyisangize abantu banjye kuri Facebook, Wahatsapp n'izindi mbuga nyinshi dukoresha uyu munsi. Imbuga nkoranyambaga kandi sinatinya kwemeza ko ziri imbere mu gutegurirwaho ibikorwa bitandukanye bitewe n'uko zikoreshwa na benshi.

7. Poromosiyo zijyanye n'ibyo ukunda

Uko Bill Gates yabivuze: Gates yanditse ko hazakorwa porogaramu zizajya zimenya ahantu werekeje bitewe n'itike wakatishije bityo izo porogaramu zikagufasha kumenya icyo wakora uhageze. Si ukukubwira icyo wakora ugeze aho ujya gusa ahubwo zizajya zinakubwira ahhacururizwa ibicuruzwa bihendutse bitewe n'icyo ushaka.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu Google na Facebook zishobora kukwereka ubutumwa bwamamaza ndetse n'ibyerekezo bitewe n'aho uherereye ndetse n'ibyo ukunze kureba kuri internet.

8. Imbuga zifashishwa hogezwa imikino

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko mugihe uzajya uba ureba imikino kuri televiziyo yawe serivisi zitandukanye zizajya ziguha rugari uvuge icyo utekereza ku mikino ndetse ube wanavuga uwo wumva ari butsinde umukino runaka.

Uko byifashe ubu: Urugero rwiza rw'ibi ni Twitter nubwo hari n'izindi mbuga nyinshi wareberaho imikino ukaba wanagaragaza icyo utekereza ku mukino runaka nka ESPN. Abakunzi ba TWitter barabizi ko hashtag ziba zica ibintu iyo hari kuba imikino runaka.

9. Kwamamaza mu buryo bugezweho

Uko Bill Gates yabivuze: Bill gates yagize ati: "Ibikoresho bizaba byamamaza mu buryo bugezweho. Bizajya bimenya ibyo ukunze kugura bityo bikwereke ubutumwa bwamamaza bujyanye nabyo".

Uko byifashe ubu: Iyo witegereje ubutumwa bwamamaza buguca mu maso kuri Facebook cyangwa ahandi ubona ko bufite aho buhuriye n'ibyo ukunze gushakisha kuri internet.

10. Kukuyobora biciye mubyo uri kureba kuri televiziyo

Uko Bill Gates yabivuze: Gates yanditse ko ibiganiro by'amateleviziyo bizajya biba bikubiyemo links zikujyana ku mbuga zerekanaibijyanye n'ibyo warebaga kuri iyo televiziyo

Uko byifashe ubu: Kuri ubu usanga ubutumwa bunyura ku mateleviziyo runaka buba burangizwa no kwibutsa abantu gukurikirana kuri za Twitter, Facebbok n'izindi mbuga uba wasangaho ibiganiro bijyanye n'icyo warebaga.

11. Uruganiriro rwo kuri internet

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko abatuye imijyi n'ibihugu bazabona uruganiriro bzajya bavugiraho ibibazo bibugarije bijyane na politiki, ubukungu n'ibindi biciye kuri internet.

Uko byifashe ubu: Imbuga nyinshi za internet usanga zifite aho ushobora kwifatanya n'abandi mu biganiro bitandukanye ndetse ukaba wanatanga ibitekerezo. Iyo usuye nka Ktimez.com ubona ko ifite ahagenewe kwandikwa ibitekerezo, inyunganizi cyangwa ibibazo waba wifuza kubaza bityo abandi basomyi bakaba bagusubiza cyangwa mukungurana ibitekerezo.

12. Kubona imbuga zijyanye n'ibyo ukunda

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko imbuga nyinshi uzajya ubona zitazajya zigendera aho uherereye ahubwo zizajya zigendera kubyo ukunda.

Uko byifashe ubu: Ubu iyo ufunguye browser yawe urubuga runaka muri browser yawe, iyo ugarutse usanga aho uhingukira hariho imbuga zitanga amakuru ajyanye n'ayo wasomaga kare. Urundi rugero rworoshye ni urubuga rwa Reddit. Uru rubuga rugiye rugabanyijemo uduce twitwa SubReddits tugenda twibanda ku ngingo zitandukanye wowe ugahitamo izo ukunda akaba arizo uzajya ubona.

13. Porogaramu zizafasha mu kwiga imishinga

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko hazakorwa porogaramu zizajya zifasha mu kwiga imishinga, zikegeranya ikipe y'abazawukora, ndetse zikanatanga urutonde rw'abo zibona bujuje ibisabwa.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu hari porogaramu nka Slack, Asana n'izindi zifasha abafite imishinga kumenya abo bashobora gukoresha, gukora amakipe y'abakozi ndetse no kugenera akazi abasigaye. Hari na Kompanyi zitandukanye zitanga amakipe atandukanye y'abakozi bujuje ibisabwa kugira ngo umushinga runaka ushyirwe mu bikorwa.

14. Kubona no gutanga akazi biciye kuri internet

Uko Bill Gates yabivuze: Bill yanditse ko abashaka akazi bazajya babona ahari kazi biciye kuri internet ndetse babashe kugaragaza icyo bifuza muri ako kazi n'ubumenyi bafitemo uburambe  n'inararibonye.

Uko byifashe ubu: Imbuga nyinshi zishakirwaho akazi zirahari ku munsi wa none mu bihugu bitandukanye ndetse na mpuzamahanga nka LinkedIn aho ushobora kwandika ibikwerekeyeho byose mu rwego rw'akazi bityo ukazakabona biciye kuri izo mbuga.

15. Porogaramu zifashishwa mu ishoramari

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko kompanyi zitandukanye za rutura zitazajya zijya ku isoko gushaka abakozi ko ahubwo zizajya zikoresha izindi kompanyi akaba arizo zibikora.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu ingero zihari ni nyinshi cyane reka dufate nk'urugero rwa banki runaka aho usanga abacunga umutekano ari abakozi b'iyindi kompanyi ikora ibijyanye no gucunga umutekano. No mu isi y'ikoranabuhanga niko bimeze hari aho uzasanga mu kigo runaka, igice runaka kitabwaho n'indi kompanyi.

Ngibyo ibyo umuherwe yavuze bikumvikana nk'ibidashoboka muri icyo gihe nyamara kuri ubu bikaba bihari mu buzima bwa buri munsi.

Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu y Facebook ariyo ktimez.com. Sangiza iyi nkuru n'abandi nawe ugire uruhare mu kungura abandi ubumenyi.

by alainmat in Tech News

Uko wakoresha internet mu ibanga rikomeye.

Abakoresha internet bamenyereye gukoresha web browsers bareba byinshi bitandukanye kandi bazi neza ko amakuru ajyanye n'imbuga baba basuye asigara muri browser ndetse uwaza wese akaba yakomereza aho wari ugejeje. Urugero iyo ufunguye browser yawe ugitangira kwandika kt uhita ubona ko haza ktimez.com niba uyisura kenshi. Ibaze rero niba ujya usura imbuga udakeneye ko hagira umenya ko uzisura nyamara yaza yakwandika inyuguti yambere browser igahita igutamaza. Turarebera hamwe uburyo wakwifashisha kugira ngo ujye usura imbuga zitandukanye nta makuru usize inyuma.

Kwandika inyuguti z'urubuga runaka zibanza izisigaye zigahita ziyuzuza bivuga ko browser yawe iba yarabitse amakuru ajyanye n'urwo rubuga kugira ngo izajye ikwibutsa mu gihe ugiye kongera kurusura bityo urugereho vuba. Kuba browser yawe ibika aya makuru bifite akamaro ko kuba urubuga rufunguka byihuse bitewe n'uko ruba ruri hafi kandi rumenyerewe. Ibi ariko nanone bifite ingaruka kuko uwo ariwe wese yaza agafungura browser yawe akareba muri history akamenya imbuga usura bityo akaba yagira ishusho nto yerekeye ibyo ukorera kuri internet.

Si imbuga usura gusa zisigara muri log (Ububiko bw'ibyakozwe) ya browser yawe, n'amakuru atandukanye uba waragiye wuzuza mur forms runaka nayo aba abitse ndetse n'ama passwords uba warahisemo gu savinga. Urugero niba ukunda gusura facebook uzabona ko iyo ugiyeho ugatangira kwandika izina ukoresha browser ihita irikwereka ukaba wahita ukomeza utarinze kuryandika ryose. N'izindi mbuga uba waragiye wuzuzaho amakuru yawe niko bigenda buriya aba akibitswe muri browser yawe.

Ubusanzwe hari browser zitandukanye, aha twavuga nka Google Chrome, Mozilla Firefox, Apple Safari, Microsoft Edge, Internet Explorer, Opera n'izindi nyinshi cyane tutarondora. Izi browser usanga zifite uburyo wakoresha usura imbuga runaka mu ibanga nubwo abenshi batabwitaho. Ubu buryo bugufasha gusura imbuga za internet wisanzuye ku buryo nta makuru browser isigarana bityo ntamuntu waza nyuma yawe ngo amenye ibyo wakoraga. Ubu buryo bugira amazina atandukanye bitewe na browser. Muri Google Chrome ubu buryo bwitwa Incognito Mode, muri Firefox ho bwitwa Private mode mu gihe muri Egde ho bwitwa InPrivate mode n'andi atandukanye bitewe na browser gusa byose bikaba bigaruka kuri privacy y'usura imbuga runaka akoresheje iyo browser.

Incognito, Private, InPrivate, n'izindi modes zikora gute?

Iyo uri gukoresha izi modes, broswer yawe yitwara nk'aho ntaho ihuriye n'ububiko bwayo bityo ikamera nk'aho ari ubwambere uyifunguye ntakintu na kimwe yigeze ibika. Ibi bivuga ko iba itagikora nk'uko mode zisanzwe ziba zikora ahubwo yo nta makuru na make ibika. Urugero Niba wari winjiye muri konti yawe ya facebook ukoresheje uburyo busanzwe, hanyuma ugafungura incognito window, uzabona ko nusubira kuri facebook bizamera nk'aho utari wigeze uyijyaho. Izagusaba kwinjiramo bundi bushya bitewe n'uko incognito mode nta makuru isiga inyuma bityo bikaba bimeze nk'aho ibyo wakoze mbere byose yabyibagiwe. Izi modes zikunze kwifashishwa n'abareba ibintu byatuma bakemangwa mu gihe byaba bigaragaye. Urugero nk'abareba amashusho y'urukozasoni (Sinkubwiye ngo ujye uyareba kuko si byiza na gato) bakunze gukoresha incognito mode mu rwego rwo kugira ngo hatazagira umenya ko bajya bayareba.

Ni gute watangira gukoresha Incognito, Private, InPrivate, n'izindi modes?
Gukoresha izi modes biroroshye cyane kuko browser ubwayo iba izifitiye bivuze ko ntakindi bigusaba uretse gusa kuba ufite browser. Ahata turarebera hamwe uko wazifungura ukoresheje Chrome, Firefox na Edge. Izindi browser nazo aba ari kimwe.

Incognito mode muri Google Chrome



Private browsing muri Firefox



InPrivate browsing muri Microsoft Edge



Ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa inyunganizi wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya facebook ariyo "ktimez.com".

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017