Niba wari utunze izi telephone, ikitwa Whatsapp ukibagirwe mu mwaka wa 2018

Whatsapp yongeye gupanga guhagarika application yayo mu bikoresho (device) bimwe na bimwe babona ko bitakibafitiye akamaro. Vuba aha nibwo iyi kompanyi ifite application ya whatsapp yabitingaje kuri rumwe mu rubuga rwayo ko igiye guharika application ya Whatsapp muri telephone za Blackberry, Microsoft Windows na Nokia.

Iyi ikaba ari inkuru mbi ku bantu batari bake bari basanzwe bakoresha Whatsapp muri izo telephone, nk'uko twabibonye buri gihe mu mpera z’umwaka Whatsapp ihagarika application yayo mu bikoresho (devices) bimwe na bimwe. Aho twabonye mu mwaka washize Whatsapp yahagaritse application yayo mu bikoresho bitagendanye n’ igihe (outdated devices), ubu whatsapp ikaba itagikora muri ibyo bikoresho.

Ubu bikaba bigaragara ko iyi Kompanyi igiye guharika application yayo mu ma telephone menshi babona ko atakibafitiye akamaro, Whatsapp ikaba ari iya nyiri Facebook ariwe Mark Zuckberg, izi mbuga z’itumanaho (instant messaging app) zikaba arizo zikoreshwa cyane ku isi kurusha izindi zose. Vuba aha nibwo iyi kompanyi ifite application ya whatsapp yabatingaje kuri rumwe mu rubuga rwayo ko igiye guharika application ya whatsapp muri telephone za Blackberry, Microsoft Windows na Nokia, niba ukoresha blackberry zirimo version ya 10 ya operating system cyangwa indi yaba iri munsi yayo umenye ko umwaka utaha wa 2018 utazongera gukoresha Whatsapp, ndetse n'abakoresha windows phone zirimo version ya 8.0 ya perating system cyangwa indi yaba iri munsi ya 8.0 nabo ntabwo bazongera gukoresha Whatsapp umwaka utaha wa 2018.

Whatsapp ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko uyu wari umwanzuro ukomeye gufata, ariko babona ko aribwo buryo bwiza bwo guha abakunzi bayo inzira nziza yo kuganira n’imiryango n'inshuti zabo n’abandi bantu batandukanye bagirana ibiganiro babinyujije kuri Whatsapp, niba uri umwe muri abo bantu bakoresha izi telephone twavuze haruguru tukaba twakugira inama yo kuba wakoresha izindi telephone zirimo operating system ya Android, iOS zizwi nka iPhone cyangwa Windows phone zifite operating system iri hejuru y’umunani (8.0).

Tukaba tubibutsa ko iyi Kompanyi yari yongereye amasezerano yo gukorana na google ifite operating system ya Android ndetse na Apple ifite operating system ya iOS muri Kamena uyu mwaka. Gusa ikaba yatangaje ko muri Gashyantare 2018 ama telephone arimo version ya 2.1 na 2.2 ya Android, windows phone 7 ndetse na zimwe muri version nke za iOS nazo zitazongera kwakira application ya Whatsapp.

Niba hari icyifuzo, inyunganizi cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "Ktimez.com".

Umutekano wa iPhone X urakemangwa nyuma yo gufungurwa n'igishushanyo

Umutekano wa telephone ndetse n'uw'amabanga aba ayibitsemo ni ikintu gikomeye kuko umutekano mwinshi utanga icyizere ku bahisemo gukoresha ubwoko runaka bwa telephone. Inganda zikora ama telephone agezweho zishobora kubona abakiliya benshi cyane mu gihe ibikoresho byazo bifite umutekano uhagije ndetse bitanga umutekano uhagije ku makuru abibikwamo, ku rundi ruhande kandi ni nako abakiliya bashobora kwigendera mu gihe bitahuwe ko umutekano w'amakuru babika muri telephone zabo udahagaze neza bakaba bayoboka izindi telephone, nyir'uruganda agahomba atyo.

iPhone ni imwe muri telephone zitanga umutekano uri ku rwego rwo hejuru gusa kuri ubu haribazwa uko byagendekeye abakoze iPhone X iheruka gushyirwa hanze na Apple (Kanda hano usome byinshi kuri iPhone X) kuko umutekano wayo waje kunyurwa mu rihumye n'inzobere zo muri Vietnam zibumbiye mu kitwa Bkav zikabasha kuyinjiramo zikoresheje igishushanyo giteye nk'isura y'umuntu. 

Ubundi iPhone X ifite uburyo bwa PIN(passcode) ndetse na faceID bwombi bushobora kwifashishwa mu gufungura telephone. FaceID ni uburyo umuntu afungura telephone ye akoresheje isura ye, naho PIN yo ni uburyo telephone ifungurwa hakoreshejwe imibare nk'uko twabibonye mu nkuru yacu yo hambere (Kanda hano usome inkuru irimo byinshi bijyanye na PIN). FaceID ni bumwe mu buryo bwizewe ku kigero cyo hejuru mu kurinda umutekano wa telephone ariko burya muntu ahora asumbya ubwenge ikoranabuhanga dore ko ari nawe uba yararikoze kandi nk'uko abasha gukora ibirinda umutekano ni nako yashobora gukora ibiwuca mu rihumye.

Iki gishushanyo cyari gikozwe gute?

Inzobere zo muri Vietnam zaje gukora igishushanyo giteye nk'isura y'umuntu kibasha gufungura iPhone X yari ifungishijwe faceID, icyo gishushanyo kikaba cyarakozwe hifashishijwe abamenyi mu bintu bitandukanye kugira ngo kibe kimeze neza kuburyo kibasha kubeshya faceID ko ari isura nyayo ya nyiri telephone. Cyari gifite izuru rikoze muri Silicone, ahagana mu ruhanga rwacyo hari hitaweho bihagije n'ababigize umwuga mu guhanga ubwiza(make up) kuburyo haba hameze nk'ah'umuntu muzima. Mu mboni z'amaso y'icyo gishushanyo hashyizwemo udushushanyo twa 2D kuburyo bimera nk'aho ari ibikikije umuntu biri kwigarukamo(reflection) mu maso ye ndetse ku matama hari hakozwe muburyo bwa 3D kuburyo bimera nk'aho ari inyama z'umuntu muzima.

Nyuma y'uko icyo gishushanyo kimaze gukorwa, nyiri telephone yafashe iPhone X ye maze ayishyira imbere yacyo ariko gitwikiriye kuburyo bifatwa nk'aho nta sura ri aho hafi. Telephone yahise imusaba gushyiramo Passcode nk'uko bisanzwe iyo nta sura ibonye cyangwa ikabona isura itariyo iguha amahirwe yo kuyifungura ukoresheje passcode bisanzwe. Amaze kubikora noneho yarongeye arayifunga maze atwikurura cya gishushanyo, agerageza gufungura telephone ye akoresheje faceID ako kanya ihita ifunguka, niko guhita yongera ayifungura noneho akoresheje isura ye ya nyayo, ibyo bihita bigaragaza ko uko Apple yavuze umutekano wa faceID atari ko uri. 

Apple imurika iyi telephone yari yamurikiye rubanda ko faceID yayo ifite ubuhanga mu kumenya isura y'umuntu ndetse n'ibishushanyo nyamara inzobere za Bkav zaberetse ko nk'uko byakozwe n'abantu, byanashyirwa hasi n'abandi.

Bivugwa ko iki gishushanyo cyakozwe gitwaye amadolari $150 ya Amerika kandi ibi birashyira mu kaga abakomeye bakoresha iyi telephone kuko mu gihe yaba yibwe uwayibye yakwemera agatanga ariya mafaranga agakorerwa igishushanyo kibasha kuyifungura bityo akamena amabanga atari make ya nyirayo.

Wakunze iyi nkuru cyangwa se izindi bifitanye isano wasangiza n'abandi. Watwandikira ahagenewe kwandikwa ibitekerezo cyangwa kuri page yacu ya facebbok ariyo ktimez.com

by alainmat in Tech News IOS

Sobanukirwa Picture in Picture (PiP) nicyo ikora

Picture in Picture (PiP) ni uburyo bushya buri gucuruzwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga bishya biri gusohoka muri iki gihe, ubu buryo bukaba bwaratangiye mubikoresho bya kompanyi ya apple bivuze ko bwabaga mubikoresho birimo operating system ya iOS, kugeza ubu PiP ikaba yageze no muri Android na Windows Operating system. ushobora kwibaza icyo PiP aricyo? icyo izamarira abayikoresha? ndetse n' ama application azakorana nayo?

Nyuma y'uko kompanyi ya google ishyize hanze version ya Android ya O izwi ku izina rya Android Oreo ikazana niri koranabuhanga rya PiP kompanyi nyinshi zikora ama operating system zahise zikunda iri koranabuhanga, zikaba zaratangiye gushyira iri koranabuha muma version yazo mashya.

Ese Picture in Picture (PiP) n' iki?

Twakomeje kuvuga PiP hejuru ariko se mubyukuri PiP ni iki? PiP ni uburyo bukwemerera gukina amashusho kandi ugakomeza gukoresha n'izindi application icyarimwe, aho amashusho azakinirwa mu gakiramende gato (small rectangular) kuri screen yawe, hanyuma ukaba wakomeza gukora ibindi ya mashusho ari kwikina kandi ntibibangamire izindi application waba uri gukoresha, bityo bikaba byatuma telephone yawe cyangwa mudasobwa yakora ibintu byinshi icyarimwe.

Ni gute wakoresha iri koranabuhanga mu gikoresho (device) cyawe?

Nta kindi kintu bigusaba gukorera igikoresho cyawe kugira ngo PiP itangire gukora, icyo usabwa gusa mu gihe ufunguye amashusho ushaka kureba, uzarebe hasi hazaba hari agashushanyo (icon) k'urukiramende kari mu kandi gashushanyo k'urukiramende. Icyo uzakora ni ugukanda kuri ako ka icon k'urukiramende hanyuma amashusho yawe azahita afunguka mugakiramende gato kuburyo wakomeza gukora ibindi uri no kureba ayo mashusho.

Ese iri koranabuhanga ni iki ryagufasha wowe uzarikoresha?

Iri koranabuhanga hari byinshi rizagufasha wowe uzarikoresha muri ubu buryo bukurikira:

1. Bizagufasha kuba wakora ibintu byinshi mu gihe kimwe (Multitask), kuko wabasha kureba amashusho y'ibintu runaka uri no gukoresha izindi application

2. Ikindi ushobora kuba uri gukoresha ikoranabuhanga ryo kuganira kumashusho (video chatting) ukaba wanakomeza gukoresha izindi application utiriwe uhagarika ibiganiro n'uwo mwavuganaga.

Ese niyihe operating system yakira PiP?

Muri 2015, iOS 9 (operating system ikoreshwa n'ibikoresho bikorwa na kompanyi ya apple version yayo ya 9) niyo yatangiranye niri koranabuhanga rya PiP muri iPad, indi ni Android Oroe (android 8, ni operating system ikorwa na kompanyi ya Google ikoreshwa muma telephone menshi) nayo yasohotse ifite ubushubozi bwo gukoresha PiP, nyuma y'uko kompanyi nyinshi zikunze PiP, Microsoft isanzwe ikora operating system za windows yatangaje ko igihe gushyira PiP muri version zikurikira za Windows 10 zizasohoka muminsi mike iri imbere.

Ese nizihe application zikoresha PiP (which apps use the PiP)?

Nk'uko tumaze kubibona hejuru ko atari buri operating system yakira ubu buryo bwa PiP, bivuze ko atiri buri application yose wakoreshamo PiP, tukaba tugiye kureba application zakira PiP Mu minsi iri imbere WhatsApp nayo izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha PiP. aho uzajya ukoresha WhatsApp video calling uri no gukora ibindi kuri telephone yawe cangwa ukaba wareba amashusho kuri youtube uri no kuganira na bagenzi bawe kuri WhatsApp mu gihe kimwe.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com"

Menya amoko ya screens za smartphones

Abenshi (si bose) iyo bagiye kugura smartphone bareba Camera, memory space gusa. iyo ibyo babona bibahagije bitewe n'ibyo bifuza  nta kindi bitaho. Muri iyi nkuru turasobanura ubwoko bwa Screens ziba kuri smartphones, nawe ukaba wamenya screen ya smartphone yawe ubwoko bwayo, ukamenya ibyiza byayo, n'ibibi byayo. Ukamenya izihenda n’iza make.

Amoko ya Screen za Smartphones

Hari amoko abiri y’ingenzi. Ayo ni:

  • LCD
  • OLED 

andi ni amoko akomoka kuri ayongayo, nyo turaza kuyabona.

LCD

(Liquid Crystal display).  LCD ikoreshwa cyane kuri screen nyinshi  n’iza amalaptops zirayikoresha, bukaba ari uburyo bwo kwerekana amashusho kuri screen bidatwaye ingufu nyinshi(less power)  bityo bigatuma itamara umuriro wa battery cyane bikaniyongeraho ko  ibara ryose riri muri screen ritwara umuriro ungana, ni ukuvuga ngo haba muri screen harimo umutuku cyangwa hakazamo umukara byose bitwara umuriro kimwe. Bakoresha icyo bita liquid crystal mu gukora izi screen, ikaba yerekana amashusho uko urumuri rwaba ruhari rwose uko rungana  no mu zuba kuko igira urumuri rwinshi kurusha OLED

Hari amoko abiri ya LCD ayo ni  TFT LCD na IPS LCD


TFT LCD

Kuzikora birahendutse, ariko zikagira ikibazo zihariyeho. Sinzi niba warigeze kubibona uko nka laptop cyangwa smartphone za kera iyo ugiye ku ruhande rwayo (wahinduye inguni ya sceen, ukajya muri angle iri hagati ya 45 na 90 ubona uko amashusho ahita ahinduka akagaragara nabi) bituma utaharebera, bigasaba ko TFT LCD screen bisaba ko umuntu uyireberamo  ko aba ateganye nayo.


IPS LCD

Nizo zikunda gukoreshwa cyane kuri smartphone zihendutse. Nazo ni nka TFT LCD gusa zo zikagira umwihariko zongerewemo wo kuba warebera mu nguni zose ukareba nta kibazo ugize.

OLED

OLED yaje ari ikintu gikomeye cyari kigezweho (milestone) mu gukora screens za smartphones, ikagira nayo amoko abiri ariyo AMOLED na Super AMOLED, izi screens zikaba zisohoka muri smartphone zihenze cyane, muri smartphone ziriho screen ya OLED twavuga nka Google Pixel 2, Apple iPhone X, Huawei Mate 10 Pro, Samsung galaxy C8, LG V30,  n’izindi.

AMOLED

Bukaba ari ubwoko bwa screen bunahenda kuko bufite umwihariko,  nko kuba bya bindi twavuze ruguru, amabara atwara umuriro bitewe nayo ariyo, kuba yerekana amashusho n’amabara asa neza cyane kurusha LCD, ikagira n’urumuli rutica amaso cyane nka LCD

Super AMOLED

Ni AMOLED isanzwe ariko yongerewe ubushobozi ikaba ikunda gukoreshwa muri smatphone za Samsung zihenze.


RETINA

Izi screen zikaba zikoreshwa na Apple muri smartphones za iphone bakora, zatangiye gukoreshwa muri  iphone 4, Ubu ntabwo wabufata nk’ubwoko kuko ari IPS LCD yafashwe ikongerwamo utundi tuntu duto duto, ikaba igira pixel 330 kuri inch imwe  (330 ppi), inch ikaba ingana na sentimetero 2.5 (2.5 cm). 330 ppi zikaba arizo pixel  nyinshi zishoboka ko umuntu yareba kuri inch imwe, apple ikaba bisa nk'aho ititaga cyane ku kongera ubu bushobozi kuko ibona ko ntacyo byari kuba bimaze mu kongera ubushobozi bw’amashusho pixel nyinshi muri inch imwe (ppi=pixel per inch) mu gihe amaso y’umuntu atashobora kubibona. gusa ibyo hari ku bwa Steve Jobs akiyobora Apple, nyuma y'uko Tim Cook abaye CEO wa Apple barongereye  kuko nka iphone 6 plus yasohotse ifite 401 ppi, mu gihe apple iphone X iheruka gusohoka yo yaje ifite Super AMOLED

itandukanyirizo riri hagati ya LCD na OLED


Niba udatunze ziriya telephone za rutura zikigera ku isoko ziba zihenze, ibyo aribyo byose utunze IPS LCD screen, ubutaha nujya kugura smartphone uzarebe specifications zayo urebe screen ugiye kugura.

by BahatiPhill in Android IOS

Ikindi cyibazo kuri Iphone 8.

Uyu mwaka Apple ntiri guhirwa nk'uko umwaka ushize byagendekeye mukeba wayo Samsung mu mwaka ushize. Apple mu minsi ishize yasohoye iPhone 8 n'udushya twinshi(Reba hano) Gusa ntiri guhirwa kuko iyi iPhone 8 imaze iminsi ishyizwe hanze iri guhura n'ibibazo bitandukanye bitari kuyihesha isura nziza. Mu nkuru iherutse twanditse ku kibazo cy'urusaku Earphones za iPhone 8(Reba hano ku nkuru yuzuye) ubu hagaragaye ikindi kibazo kuri iPhone 8 cyo guturika.

Nk'uko tubikesha ikiinyamakuru The next web umuguzi umwe wa Iphone 8 wo muri Taiwan yatangaje ko iPhone ye yaturitse icometse ku mururo itaramara icyumweru ayiguze dore ko yari imaze iminsi itanu gusa. Avuga ko yanakoresheje charger yayo bwite.



iPhone y'umuguzi wo Muri Taiwan

Undi mu muguzi w'umuyapani nawe yagize ikibazo nawe iraturika we ntabwo azi icyo yazize kuko itari iri ku muriro ahubwo yasanze ituritse  akiyigezwaho abibona akiyikura muri box; yahise ajya twitter yerekana amafoto ya iPhone ye ukuntu yabaye. Wajya kuri twitter aho iri ukanze hano.

Ifoto yashyizwe kuri twitter

Nta makuru afatika Apple iratangaza kuri icyi kibazo cyangwa ngo igire icyo ivuga kigaragara kuri iki kibazo cyizeza abaguzi ba iPhone 8 umutekano. Tanga ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru hasi ahabugenewe unasangize abandi niba wayikunze.

by losray in Tech News IOS

Apple iri kugerageza gukosora ikosa riri muri iPhone 8 nyuma yo kwinubirwa n'abayiguze

Ni nyuma yuko kuwa gatanu w'icyumweru gishize taliki ya 22 Nzeli
2017 aribwo ikompanyi ikomeye kw'isi ariyo Apple Inc. yashyize ahagaragara imwe
mu ma telefone yabo mashya ariyo iPhone 8, nubwo yabanje kuvugwaho byinshi
mbere y'uko isohorwa ku mugaragaro.

Iyi telefone rero kuri ubu yamaze kwinubirwa n'imbanga
nyamwinshi y'abayiguze aho benshi bahuriza ku rusaku isohora mugihe umuntu ari
kuyivugiraho (ibi twe twita guterefona mu cyongereza bikitwa Phone call),
kur'ubu rero inzobere za Apple zishyize hamwe kugirango zikure iki kibazo mu
nzira aho abenshi bavuga ko urwo rusaku rutanogeye amatwi barwumva igihe bari
guhamagara ari bakoresheje headphones (mu kinyarwanda cy'igitirano tuzita
ekuteri), kuri uyu wa kabiri w'ejo bundi hashize nibwo iki kibazo cy'abakoresha
(Users) iPhone 8 cyo kutanyurwa n'amajwi bumva adakenewe (noises) abavangira
igihe bari kwiganirira cyagiye ahagaragara. Ibi bishobora guhungabanya cyagwa
gutuma iPhone 8 irebeka nabi ndetse na iPhone 8 plus tutayibagiwe, bishobora no
gutuma abantu batangira guta ikizere bagiriraga uruganda rwa Apple.

Izi  nizo Headphones/Earpieces cyangwa izo twe twita ekuteri (ecouteur) za iPhone 8 ziri kunengwa n'abaguzi

Umuvugizi wa Apple aragira ati:"Ubu turajwe ishinga
n'utubazo duto twagaragaje ko turi kubangamira abakiriya, ikipe yacu iri
kubikoraho, bikazaba biri muri software izasohoka mu minsi iza." 

Apple nka kompanyi ihanganye ku isoko ry'amatelefone aho ihora
ihanganye na Samsung y'abanyakoreya yepfo ntiyakabaye igihura n'utubazo
nk'utungutu twa hato na hato tuyigayisha mu maso y'abakiriya, ikiza n'uko nayo
yemeye ikosa no kwikosora.

Ubaye shimishwa cyangwa wungurwa ubumenyi  n’inkuru za ktimez wasakaza iyi nkuru (share) nawe ukagira uruhare mugutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga kubanyarwanda cyangwa wakenera ibindi bisobanuro ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by origene in Tech News IOS

nyuma yuko iPhone 8 igiye hanze opera yahise ikora Opera Mini yayigenewe

Mu minsi ishize nibwo kompanyi ya apple yashyize hanze iPhone 8, kompanyi ya Opera software imenyereweho gukora Opera web browser ikoreshwa cyane ku isi, yahise itangaza ko yakoze opera mini y'iyi iPhone nshya ikaba ifite iterambere ryo kwerekena amakuru agezweho ku isi.

Version nshya ya Opera Mini kuri telephone zikoresha operating system ya iOS ikorwa na kompanyi ya apple ubu ukaba wayimanura muri telephone yawe aho usanzwe uca ugiye kumanura(app store) application ukoresha muri telephone yawe, ikaba yarakozwe mu buryo bushya(design) bwiza ugereranyije n'izindi version zakozwe na opera software, ikintu cyambere uzabona n’itandukaniro ry’uko iyi version nshya izaba igaragara ugereranyije nizindi zabanje

Mumyaka ishize, Opera Software yabonye ko gusoma amakuru no gushakisha(searching) biri mubintu bibiri abakunzi bayo bakoresha telephone bakunze gukora cyane kurusha ibindi niko guhita ifata umwanzuro w'uko ipaji yambere(first page) izakorohereza kubona amakuru agezweho ku isi ndetse no gushakisha mu buryo bworoshye, mu itangazo ryatanzwe n'abashinzwe iterambere rya Opera Software bavuze ko muri version nshya izakoreshwa muri iPhone 8, muzabona ishusho(design) nshya, bivuze ko kubona amakuru mashya agezweho ku isi bizaba byoroshye kuko bizajya bigaragara ku ipaji yambere ya browser yawe, kandi izaba yihuta inshuro zikubye kane(4) mu kwerekana amakuru agezweho ugereranyije na version z'ubushize.

Kuvuga ku byerekeye amakuru, iyi version ikozwe mu ikorabuhanga rishya rya artificial intelligence aho uko uzajya ufungura opera mini yawe izajya ikwereka amakuru atandukanye kandi mashya, igendeye kubyo ukunda gusoma, muri iki gihe ikaba izajya ikwereka amakuru muri ibi bihugu bikurira: United States, India, Indonesia, South Africa, Kenya, Ghana, Nigeria na Tanzania gusa mu minsi iri imbere ibihugu bikaba biziyongera aho Uburusiya(Russia), Bangladesh na Pakistan nabyo biziyongeramo.

Imigaragarire minshya yakwozwe muri iyi version ifite uburyo bwombi aho wandika ibyo ushaka kubaza (search bar) n'aho bandika urubuga runaka(address bar), bifite ibara ry' umutuku risanzwe rikoreshwa na opera. igufasha kuba wanakwihitiramo amakuru ushaka kuzajya ubona ndetse ukanahitamo urubuga rw' ishakiro(search engine) ikaba inafite ubushobozi bwo kwakira iOS 11 operating system ikorwa na apple, ubu ukaba wayimanura muri app store ya telephone yawe.

by charles in Tech News IOS

Android Oreo Vs iOS 11 [Google Vs Apple]

Imyaka igiye kuba icumi Smartphone zibayeho kuri iyi si[Google na Apple zirabishimirwa]. Mu mwaka wa 2007 nibwo Apple yasohoye Operating System(OS) yitwa iOS ikoreshwa muri iPhone, bitarenze umwaka umwe, muri 2008 Google yahise isohora OS yayo ariyo Android. Ntibahagarariye aho uko imyaka igenda yicuma nabo ntibaryama ngo basinzire bagenda bakora updates. Ubu Google iherutse gushyira hanze Android Oreo na Apple ubu igeze kuri iOS 11. Reka tugereranye  rero Features zakozwe buri hamwe ubashe nawe kuba wakwihitiramo aho wayoboka.

Ni ibihe bishya muri Android Oreo

Dore impinduka zibanze zaje muri Android Oreo

  • Umuvuduko w'igihe Smartphone yafataga yaka wikubye 2.
  • Kugabanya background activity
  • Autofill yibuka ama logins wakoze mu ma App
  • Ushobora kureba Video uri gukoresha indi App (Picture in Picture Feature)
  • Uburyo bushya bwa Notifications
  • Google Play Protect iscanna ikanarinda ibintu byawe wabitse kuri Telephone
  • Battery ntizajya imara umuriro vuba nk'ibisanzwe
  • Ama Emoji yasubiwemo hongerwamo n'andi 60 mashya.



Ni Ibihe bishya muri iOS 11

  • Screen Recorder bikoranye
  • Control Center Ufite ububasha bwo kuyihindura uko ushaka(Customize)
  • App Store yasubiwemo (Redisigned)
  • App z'ama Files(kuri iPad)
  • Dock(Kuri iPad)
  • Multitasking (Ubushobozi bwo gukora icyintu kirenze kimwe) yongerewe ingufu kuri iPad
  • Drag an Drop (Kwimura ikintu ugiteruye cg se gusunika) kuri iPad.
  • Apple pencil yaravuguruwe
  • Do not disturb while Driving(ni mode washyira muri iPhone yawe mu gihe utwaye imodoka)
  • Airplay 2
  • Siri nayo yaravuguruwe

Ni Iyihe OS nziza muri izi , iOS cg Android?

Bisanzwe bimenyerewe ko Android iha abayikoresha ubwisanzure mu kuyikoresha cyane(Customisable and lets you do more) kandi ko iOS ifite umutekano ariko ikaba ikoze mu buryo budatatuma wakora cyangwa wahindura byinshi(limits you on how far you can do your things).Nta cyahindutse rero kuri aya manota aziranga. Gusa niba ufite iPad iOS 11 itsinda Android Oreo. Amahitamo ni ayawe rero gusa tugusezeranyije ko iyo uzahitamo yose utazicuza kuko zose ni nziza.

by losray in Android IOS

iPhone X yageze hanze. Menya byinshi kuri iyi telephone irenze nyinshi mu ziri ku isoko.

Kuwa 12 Nzeri 2017 nibwo kompanyi ikomeye ku isi Apple yashyize hanze telephone zayo nshya iPhone X, iPhone 8 na iPhone 8 Plus gusa ubu ihanzwe amaso cyane muri izo zose ni iPhone X bigaragara ko idasanzwe bitewe n'imiterere yayo ndetse n'ubushobozi ifite  burenze cyane izindi iPhone zari zisanzwe ku isoko.

Reka turebere hamwe ubushobozi iyi iPhone X ifite buyiha kuba imwe mu zikaze ku isi ya none.

  • iPhone X ifite ubushobozi bwo gukoresha itumanaho rya 2G, 3G na 4G
  • iPhone X igaragaza amashusho ikoresheje ikoranabuhanga rya  Super AMOLED rishobora kugaragaza amabara agera kuri miliyoni 16
  • iPhone X ifite resolution ya 1125 x 2436 pixels
  • iPhone X ifite ikirahure kidapfa gukoboka
  • iPhone X ntiyinjiramo amazi cyangwa ivumbi (Water and Dust resistance)
  • iPhone X irimo iOS ya 11
  • iPhone X ushobora kuyifungura ukoresheje isura yawe
  • iPhone X ifite CPU ya HexaCore (16 Cores) ikubye inshuro enye iPhone 7 Plus kuko yo yari ifite CPU ya QuadCore (4 Cores)
  • iPhone X ifite ububiko guhera kuri 64GB kugeza kuri 256GB
  • iPhone X ifite RAM ya 3GB
  • iPhone X ifite Camera ebyiri z'inyuma zombi zifite MegaPixels 12 na autofocus, zibasha kubona isura cyangwa inseko maze zigafata ifoto icyeye bihagije
  • iPhone X ibasha gufata video zo mu bwoko bwa 4K (abamenyereye iby'amavideo barazizi) zigeza kuri 2160p
  • iPhone X ikoresha Bluetooth nshya ya 5.0
  • iPhone X ubu iraboneka mu mabara abiri: Gray (ibara ry'ivu) na Silver
  • iPhone X ijyamo umuriro vuba kuko mu minota 30 iba igezemo 50 ku ijana by'umuriro
  • Ikiruta ibindi kandi iPhone X yinjiza umuriro kuri Wireless (Wireless charging)
  • Si ibyo gusa kuko no ku biciro iPhone X iragura umugabo igasiba undi kuko yihagazeho ku madolari $999 (Agera kuri 840 713 Rwf) ku ifite ububiko bwa 64GB na $1,149 (agera kuri 966 946 Rwf) ku ifite ububiko bwa 256GB.

Amwe mu mafoto ya iPhone X








Abakunzi ba iPhones nababwira iki dore iyi niyo iPhone ibabereye kuko ntayindi iPhone wayigereranya nayo. Ahasigaye ni ahanyu ho kurekura amafaranga ubundi mukitungira igikoresho gikaze.

by alainmat in Tech News IOS

Uko wascanna (To Scan) document ukoresheje Smartphone

Guscanna documents ni ikintu abenshi dukenera cyane nk'iyo dushaka kohereza zimwe mu nyandiko kuri internet.Bikaba kandi byari bisanzwe bitugora tujya guscanna kure ndetse bikanadutwara amafaranga atari make. Ishimwe ku ikoranabuhanga ritera imbere buri munsi ubu ibyo bibazo byo guhora twiruka duta igihe n'imbaraga tunahendwa tujya guscanna ntibyongere kuguhangayikisha niba ufite Smartphone. Ubu twifashije apps na camera ya Smartphone twascanna document kandi ikaza imeze neza. Reka turebere hamwe izo Apps

CAMSCANNER: Iyi ni imwe mu ma app ascanna akunzwe wayigerageza cyane cyane ko ifite ubushobozi bwo kubika documents zawe ari PDF cyangwa JPG ikaba inafite OCR(Optical Character Recognition) Feature ibona inyandiko ikayihindura document ushobora kongeramo cyangwa ukagira ibyo ukuramo (Editable text document)

TURBO SCAN: Iyi app nayo ni indi app nziza wakoresha uscanna. Iyi app iroroshye kuyikoresha kurusha izi kubera uko igaragara.

GENIUS SCAN+: iyi nayo ni indi app iscanna. Ishobora guscanna documents zirenze imwe icyarimwe.

GOOGLE DRIVE: Google Drive tumenyereye mu kudufasha kubika Files kuri internet (Cloud Storage) nayo irascanna. Ufungura app ukajya kuri Camera ibindi irabyikorera.

EVERNOTE: Nayo ni Cloud Storage nayo iscanna. Nka Camscanner nayo ifite OCR Feature.

Niba ukoresha iOS wakoresha Scannable

by losray in Android IOS

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017