Wamenya ute niba imyirondoro yawe yo ku rubuga runaka yarigeze ishyirwa hanze

Kubera ko ubu hafi ya twese dusigaye dukoresha murandasi (internet) buri munsi dusura imbuga zitandukanye, ubu buri muntu ukoresha internet usanga aba afite konti ku mbuga za internet zitandukanye aba yaragiye asura ashaka gukoresha services zabo, nk'urugero, abenshi muri twe bafite konti kuri facebook, indi kuri instagram, indi kw'irembo, indi kuri twitter indi kuri ebay n'ahandi henshi ugenda usura bikagusaba ko ubanza gufunguza konti kuri urwo rubuga kugirango ubone uburenganzira ubone bwo kurukoresha. Ibi bigakubitaho ko hafi ya hose aho dufunguza konti badusaba email yacu, ugasanga email yawe wenda niba ufite imwe cyangwa ebyiri, nizo ukoresha ufunguza konti ahantu hose ugeze. Aha rero tugiye kubabwira uburyo wamenya niba imyirondoro yawe yaba yarigeze ishyirwa hanze n'abahackers mubyo bita Data Breach.

 Data Breach

Data breach ni iki?  data breach ni ukujya hanze kw'amakuru yari isanzwe ari ibanga, ibi bikunda kubaho ku mbuga za internet ziba zibitse ariya makuru y'abantu baba barahafunguje konti zabo. Biba igihe abahackers baba babashije kwinjira mu bubiko bw'amakuru (database) bw'urubuga runaka aho rubika amakuru yose ajyanye na konti z'abantu bahafunguje maze abo ba hackers bakaziba bakaba banazishyira hanze, aha ni hamwe twumva ngo aba hackers bamennye amabanga y'urubuga runaka.
Data breach yagiye iba ku mbuga zikomeye cyane twese tuzi aho zinjirirwaga maze amakuru yose zibitse y'abantu bahafite konti akajya hanze, izi mbuga zirimo nka myspace, tmblr, Uber, 000webhost, VK, linkedln, ashley madison n'izindi nyinshi.
email cyangwa andi makuru akwerekeyeho kuba yajya hanze ntacyo urebye bivuze cyane, igiteye impungenge nuko muri data breach akenshi usibye email ukoresha haba hanarimo password ukoresha kuri iyo konti bikongera kurushaho gutera impungenge cyane kuko abantu benshi bakoresha password imwe ahantu hose, bivuze ko password ya email ye usanga ari nayo password ya konti ye ya facebbok, ariyo ye yo kuri instagram n'ahandi hose afunguza konti akenshi abantu bakabikora gutya murwego rwo kwirinda kuzibagirwa passwords bakoresha.
Bikumvikana ko ugize amahirwe yo kumenya password ye y'ahantu hamwe ushobora kuba konti ze zose wazizenguruka winjiramo ugakora ibyo ushaka ukoresheje ya password imwe yonyine.  Akenshi bamwe mu bafunguje konti kuri izi mbuga zigira data breach ntibanamenya ko byabaye, kuko kompanyi nyinshi zigeregeza guhisha ibi bintu iyo bizibayeho.

Have I Been Pwned?

Have i been pwned ni iki rero? Have i been pwned ni urubuga rwashinzwe muri 2004 rufata data breaches zose zabayeho zishoboka maze bakabika izo information ku buryo umuntu wese ubishaka nta kiguzi ushobora kuza ugashyiramo email yawe ukareba ko imbuga za intenet zose wigize gufunguzaho konti nta na rumwe rwaba rwaragize data breach ntubimenye maze umwirondoro wawe wabahaye ugashyirwa ahagaragara. 

Ubu ngubu mu Kuboza 2017 ubwo twandikaga iyi nkuru have i been pwned yari imaze kugira miliyari 4.8 za konti zose muri  data breaches 251 bamaze kuba babika.

Njye na kwireba gute muri data breaches zimaze kujya hanze

Kureba niba emails ukoresha niba nta nimwe yaba yarashyizwe hanze icyo ukora ni ukujya ku rubuga rwa Have i Been Pwned maze ugashyiramo email yawe byonyine bakaguha igisubizo. Hano ndakoresha urugero rw'imwe muri email nkoresha 


Kubw'amahirwe imbuga zose nakoreshejeho iyi email mpafunguza amakonti urabonako nta na rumwe rwari rwagira data breach.

Gusa dushobora kugerageza indi email yaba  yaragiye ijya muri data breaches nyinshi,   reka dukoresha email ya ajit pai (niba utazi ajit pai wasoma ibye ukanze hano


Ajit Pai konti ze yafunguje akoresheje iyi email ye zabaye bleached kuri dropbox muri 2012, exploit muri 2016 na linkedln muri 2016.  

Isomo ahangaha wa kwiga ni uko ibyiza bishoboka ari uko wajya ukoresha passwod zitandukanye kuri konti zitandukanye, kuba data zawe zaba breached byo ntacyo wabikoraho kuko iyo ufunguje konti ku rubuga runaka nuko uba wiyemeje ko ubaha amakuru bagusaba maze nabo bakaguha ibyo ukeneye kuri urwo rubuga. 

Gusa ubungubu ntiwakagira impungenge cyane kuko abakora imbuga ubu batakibika password z'abantu bahafungujeho konti muri database zabo ngo babibike mu magambo asanzwe (plain text), basigaye bakoresha ibyo bita kubika passwod ziri salted cyangwa digest hash resuklt za password yawe bikaba byo bitanga umutekano usesuye.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Amerika yashinje Koreya ya Ruguru kuba inyuma ya virusi yangije byinshi

Mu mezi atari menshi ashize y'uyu mwaka hagiye hagaragara ibitero by'ikoranabuhanga bitandukanye ku isi hose ndetse byinshi bigasiga biteje ibihombo by'akayabo k'amafaranga bidasize n'amabanga aremereye benshi baba batari kuzigera bamenya, aha twavuga nk'inyandiko Wikileaks yagiye ishyira hanze zuzuyemo uburyo Amerika igenzura rubanda. Ntitwakwibagirwa ransomware yahangayikishije abatari bake muri Gisurasi, ikabakuramo agatubutse iyo ikaba yaritwaga WannaCry Ransomware. Byakunze guhwihwiswa ko iyo ransomware yaba ifite inkomoko mu Bushinwa nyamara ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutunga agatoki Koreya ya ruguru ko ariyo yaba iri inyuma y'iri shyano ryagwiriye imbaga nyamwinshi. Niba udasobanukiwe na ransomware ushobora gusoma byinshi ukanze hano


Ese WannaCry yakoraga ite?

WannaCry iyo yageraga muri mudasobwa, yahitaga ikora encryption ya file zose(Guhindura file mu buryo butakoreshwa n'udafite urufunguzo rwagenwe), bityo nyirayo akaba nta kintu na kimwe yakongera gukoresha mudasobwa ye. Iyo files zamaraga kuba encrypted, WannaCry yatangaga uburyo bwo kubona decryption key(urufunguzo ruhindura files mu buryo busanzwe ku buryo zakongera zigakoreshwa), iyo key ikaba yaratangwaga ari uko nyiri mudasobwa yishyuye amadolari agera kuri $300 (arenga Rwf257,377). 

WannaCry bivugwa ko yageze muri mudasobwa zirenga 400,000 nyamara 0.07% by'izo zose nizo ba nyirazo bashyuye ngo zongere gukora. Byagiye bivugwa ko abenshi mu bagezweho n'icyo kizazane bahitagamo guhita bahindura mudasobwa bakoreshaga aho kwishyura amafaranga yasabwaga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko WannaCry ifite inkomoko muri Koreya ya Ruguru ndetse ko n'abayiri inyuma bari bashyigikiwe na leta. Kugeza ubu ntacyo Koreya iratangaza ku bijyanye n'ibi bivugwa wenda ngo yemeze ayo makuru cyangwa iyahakane. 

Ifoto ikurikira igaragaza uko byabaga bimeze iyo mudasobwa yagerwagamo na  WannaCry.


Nk'uko bigaragara ku ifoto WannaCry yatangaga amahitamo yo kwishyura ngo files zigaruke zimeze neza ndetse ikanatanga igihe ntarengwa cyo kugira ngo amafaranga asabwa abe yishyuwe bitabaye ibyo yiyongere ndetse n'igihe ntarengwa ngo na files zibure burundu. Amafaranga yishyurwaga hakoreshejwe bitcoins zingana na $300.

Ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa inyunganizi watwandikira hasi ahagenewe ibitekerezo cyangwa kuri facebook page yacu "ktimez.com".

Linux for hackers: Igice cyambere

Aba hackers benshi ntabwo bazi cyangwa bamenyereye gukoresha linux ahubwo bakaba bafite ubumenyi bujyanye na Windows operating system na Mac. Rimwe na rimwe ukaba usanga iyi iba imwe mu mbogamizi abantu benshi bashaka kuba aba White Hat Hacker bagenda bahura nayo. Ku mpamvu nyinshi nziza rero Linux akaba ariyo Operating System wakwifashisha mu gihe ushaka kuba umu White Hat Hacker, Grey Hat Hacker cyangwa Black Hat Hacker !! Ushobora guhita wibaza uti ese White Hat Hacker ,Grey Hat Hacker na Black Hat Hacker bishatse kuvuga iki?? Uyu mwanya ntabwo aribyo tuvugaho ariko tukazabikugezaho ubutaha reka dukomeze n'aka gace kambere kavuga kuri Linux.

Bavuga ko kugira ngo ube umu hacker ugomba kuba uzi byibuze ibyibanze kuri Linux Operating System. Akaba ariyo mpamvu nafashe akanya kugira ngo njye mbagezaho ibyibanze wagakwiye kumenya kuri Linux utu akaba ari uduce tuzajya tugenda dukurikirana tukubwira kubyerekeye Linux Operating System kuva kuri zero kugeza haricyo umenye (professional),White Hacker.

Nzageragerageza kureba uburyo wakongera ubumenyi mu gukoresha Linux Operating System buhoro buhoro uko uzagenda usoma kugeza uburyo uzaba ushobora gukora Hacking.

Muri uru ruhererekane tuzakoresha Linux Operating System Yitwa Kali Linux n'ingero zose uzabona hano inyinshi zijyanye na Hacking Tuzazibereka dukoresheje kali Linux. Ushaka kuyimanura wajya kuri iyi link https://www.kali.org/downloads/

Mbere y'uko ntangira ndizera ko buri wese azi uburyo ushobora gushyira Operating System muri mudasobwa ye cyangwa ukaba uzi uko wakoresha Hypervisor (vmware,cyangwa virtualbox) hari utazi uko yabigenza yatwandikira kuri facebook page yacu tukazamukorera video yerekana uburyo ushobora gukoresha Hypervisor.


1. Fungura Terminal


Mugihe uri gukoresha Linux ikintu cyambere ugomba gukora ni ugufungura terminal. Muri kali linux hari aka Icon kayigaragaza kari kuruhande rw'ibumoso kandaho incuro imwe ebyiri hazahita hafunguka window isa n'iri ku foto ikurikira.

Iyo window ifungura icyitwa shell. ushobora guhita wibaza uti ese shel niki ??shell ni Command Line Interface ituma ukora ama commande amwe n'amwe cyangwa ukaba wayifashisha wandika scripts. Hari ubwoko bwinshi bwa shell ariko ubuzwi cyane akaba ari Bash Shell(Bourne Again Shell). Iyi ikaba ariyo iza muri Kali Linux ndetse n'andi ma Linux Distribution.


2. Ugomba kumenya ibijyanye na File System

Bidahuye no muri Windows Operating System, Linux Operating system yo ntabwo yerekana ama Hard Drives gusa .Linux Operating System yo uko ama File yayo ameze mbere na mbere haza icyo twita root hamwe uzasanga igaragazwa nakamenyetso kameze gutya /.
Ikaba ariyo iza hejuru y'andi ma Logical File Structure.

Urebye neza kuri iyi foto iri hejuru ya Linux File System ahabanza hariho root cyangwa /. Ariko ntuzitiranye “root” user na root(/) ya File System ibi ni ibintu bibiri bitandukanye. Hano root ni nk'ibanze ry’uko File system yubatse.

Reka turebere hamwe amwe muma sub-directories ya root icyo agenda akora  .

1./root:iyi yerekana home directory kuri buri mu super user ni ukuvuga root user:

2./etc iyi folder cyangwa directory yo ibika ama configuration yose ajyanye na linux Operating System.

3./home iyi ikaba ari home directory y’umu user runaka.

4./mnt aha niho andi ma file systems aba abitse

5./bin niho ama binaries cyangwa executables muri Windows  aba abitse.

6./lbb aha niho ama libraries files aba ari.

Reka tube turekeye aha tuzagenda tubona icyo amwe n’amwe agenda akora mu tundi duce cyangwa izindi nkuru zizagenda zigera kuri uru rubuga.

3. PWD

Rimwe na rimwe iyo ukoresha Linux harigihe wumva ushaka kumenya aho urimo gukorera ni ukuvuga kumenya directory urimo, Uyimenya wifashishije Command ya  PWD(Present Working Directory ) iyi yerekana aho urimo gukorera .ibi biba byiza iyo ushaka kuva muri directory imwe ujya muyindi bigufasha kumenya aho uva.

Fungura terminal yawe nk'uko twabibonye mbere andikamo  “pwd” command ukuyeho “” uhite ukanda Enter uzahita ubona aho uri gukorera.

Uko ubibona Linux ihise ituzanira /root itubwira ko turi muri directory ya root user .iyo tuba turi muyindi directory yari guhita izana izina ry'aho turi .

4. whoami

Linux burigihe ntabwo isaba ko ukora login uri Root user burigihe ushobora no gukora Login uri umu user usanzwe .ugereranije na window iyo tuvuze root user muri linux aba ari nka Administrator muri windows Operating System .Bikaba Atari byiza kandi ko burigihe ukora login uri root kuko ushobora kuba waba hacked n'umuntu runaka akaba yakwangiza ibyawe byose bikaba ari byiza ko ugomba gukora login nk’umuser usanzwe .
Rimwe na rimwe rero ushobora kwibagirwa uko wakoze login niba walogginze nka root cyangwa nk’umuser usanzwe rero kugira ngo umenye uko waloginze hifashishwa “whoami” command.

Iyo nza kuba na logginze nka user usanzwe ,system yari guhita izana izina ry’uwo mu user.

5. cd 

cd command icyo ifasha ituma ubasha kuva muri directory ujya muyindi ukoresheje terminal akaba ari bumwe mu bumenyi bw'ibanze ugomba kuba ufite mu gihe ukoresha Linux Operating System.
Bijya gusa neza nko muri windows command Line, naho dukoresha cd (change directory)command dushaka guhindura directory ,Uko cd command ikoreshwa fungura terminal>andika cd usige akanya ukurikizeho izina rya Directory ushaka kujyamo.

Urabona ko twahise tujya muri /etc directory nk'uko ubibona ushobora kureba ko aribyo wandika command twabonye haruguru “pwd”.

ushobora gukoresha cd ugasiga umwanya ugakurikizaho / (cd /) ushaka kujya kuri root level.
cyangwa ukaba ushaka kujya kuri directory ibanziriza iyo urimo ushobora gukoresha kali>cd .. wabikora wandika cd ugakurikizaho utudomo tubiri.
cyangwa ukaba ushaka kujya kuri level ebyiri zabanjye nukuvuga inyuma ho kabiri bitewe n'aho uri
koresha kali>cd .. .. cyangwa cd ../..

6. ls command

Ushobora kuba uri muri directory runaka ukaba ushaka kureba ibintu byose biyirimo ushobora gukoresha “ls” command ukuyeho “” ukareba ibitu byose biri muri iyo directory.
Kali>ls

Uko ubibona kuri iyi photo iri haruguru ama files na directory byose byagaragaye ukoresheje ls command.
Ariko ushobora kuba ushaka amakuru ahagije ajyanye nabyo nko kumenya igihe byahinduriwe ,uko bingana, permissions, na owner. Ushobora kongeraho -l switch nyuma ya ls kugira ubone ibyo tumaze kuvuga.
Uko bikorwa fungura terminal andika ls usige akanya wandike –l (ls –l)

7. help

Ubundi urebye buri command muri linux igira ubufasha(help) ni ukuvuga ko ushobora kubona uburyo ikoreshwa urebye muri file yayo yerekana uburyo ikora ndetse n'uko ikoreshwa. Help command ikwereka uburyo ushobora gukoresha no gusobanukirwa uburyo command ushaka gukoresha ikora n'uko wayikoresha .
Urugero nshobora kuba nshaka uburyo nakoresha wireless cracking tool nshobora kwiyandikira iyo command runaka ngakurikizaho –help ikanyereka uko ikoreshwa.

Kali >aircrack-ng –help

Ubundi buryo ushobora kwifashisha ushaka kubona uko commande runaka ikoreshwa ushobora kwifashisha -h cyangwa ? kugira ngo ubone ubufasha bujyanye na command iyo ariyo yose . Nshobora kuba nshaka kumenya uko nakoresha wordpress vulnerabilitie scanning tool (wpscan)
Nahita nandika wpscan -h muri terminal ako kanya mpita mbona uko wpscan ikora n'uko nayikoresha

Hano ho urabonako nakoresheje minus sign( - ) cyangwa dash imwe 

8. man

Icyiyongera kuri help switch ku ma commands menshi n'ama applications ushobora kubona information zerekeye application runaka cyangwa command runaka ugiye kuri manual page yayo. Urebye buri Linux igira manual page ya buri application na command .
Ushobora kubona manual wanditse muri terminal man commands imbere ya command ushaka kureba manual page yayo cyangwa application :
Urugero: Fungura Terminal wandike man ukurikizeho commande ushaka (man aircrack-ng)

Iyi izahita ifungura manual page ikatwereka information zose kurusha izo twabona dukoresheje -help.

Aka kakaba ari agace kambere twareberaga hamwe. Ndakeka buri kimwe cyagaragaye neza hagize icyo ushaka kudukosoraho cyangwa kutwunganira watwandikira kuri facebook page yacu. 
Ushobora kuba wakunze ibyo twanditse kora share usangize n’abandi.

by crook in Hacking

Samsung iri kwishyura abahackers akayabo ka $200,000 ngo binjirire ibikoresho byayo

Kompanyi y’abanyakoreya y'epfo “Samsung” yashyizeho igihembo cy'akayabo k’ibihumbi magana abiri by’amadolari ya Amerika ku muntu uzabasha kwinjirira ibikoresho byabo akabona ikibazo icyo aricyo cyose cyangwa akabasha kubona intege nke mumikorere ya telephone zabo mu bijyanye n'umutekano. Ibi kandi bikunze gukorwa cyane n'andi ma kompanyi hafi ya yose akora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane ibijyanye n'itumanaho.


Ubu ni uburyo bukoreshwa bwo gushaka aho ikibazo kiri hanyuma bakabikosora bitaragera mu maboko ya ba bihemu bo kuri murandasi (cyber criminals). Kompanyi zikomeye cyane nka Google, Microsoft na Nintendo ubwazo zigira uburyo bwo kwisuzuma hashakishwa ahari cyangwa ahashobora kuvuka inzira kuba hackers (nibyo bita vulnerabilities) izo vulnerabilities twagereranya n’imbaraga nke mu kinyarwanda iyo zimaze kugaragara aho ziri harakosorwa aha baba birinda ko hazagira unyura muri za nzira zirimo icyuho akabangiriza.


Samsung by'umwihariko yiteguye guhemba uzabona ikibazo muri Bixby, Samsung Pay, Samsung Account na Samsung Pass. Aha umuhacker akazahembwa hakurikijwe umubare w'ibibazo yabashije kubona mu gikoresho yakoreyeho ubushakashatsi tutibagiwe nubushobozi bwe mu gusobanura ikibazo n’aho giherereye ndetse na gihamya. Amafaranga make ashobora gutangwa akaba ari amadolari magana abiri ($200) kuzamura kugeza ku madorari ibihumbi magana abiri ($200,000). Uwiyiziye ku bijyanye na computer security wese yagerageza dore aha harimo amafaranga atari make.

Ushimishijwe cyangwa wunguwe ubumenyi n’inkuru za ktimez wakora share nawe ukagira uruhare mu gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga ku banyarwanda.

Ubudage: amatora aragerwa amajanja n'abahackers.

Kuwa 24 Nzeri nibwo abadage basaga Miliyoni 61.5 bazitabira amatora, nyamara nubwo imyiteguro irimbanyije abahackers bagaragaje ko ikoranabuhanga rizakoreshwa rishobora kwinjirwamo bityo ibizava mu matora bikazaba bitizewe bitewe nuko bishobora kuba byahinduwe. Itsinda ry'abasahakashatsi ryitwa Chaos Computer Club(CCC) ryavumbuye icyanzu(Vulnerability) muri PC-Wahl(Software imaze imyaka ikoreshwa mu Budage habarurwa amajwi y'amatora kuva kuri site z'itora zose). CCC kandi yatangaje ko ibi bishobora kubyazwa umusaruro n'abatifuza ko amatora agenda neza bityo bigateza ikibazo nyuma y'amatora.

German Spiegel magazine yatangaje ko abakoze iriya software yavuzwe haruguru bahakanye iby'intege nke ishinjwa, naho CCC yo yaburiye guverinoma na komisiyo y'amatora y'abadage ko bafata ingamba zo kurwanya iki kibazo amazi atararenga inkombe. Asubiza CCC, Dieter Sarreither ukuriye komisiyo y' amatora mu budage, yavuze ko yamenyeshejwe iby'iki kibazo kandi ko yabwiye inzego za leta n'abakoze iriya software ngo impande zombi zicyiteho. 

Kwinjirira imashini zikoreshwa mu matora bimaze kuba intwaro ikomeye y'abahacker kuko no muri 2016 byavuzwe ko abahacker b'abarusiya binjiye mu mashini zakoreshwaga mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu duce 39 nubwo kugeza ubu nta gihamya ihari ishimangira iki gikorwa.

Si amatora yinjirwamo gusa kuko no mu minsi ishize konti ya Twitter y'ikipe ya FC Barcelona yarinjiriwe, ntibyagarukiye aho kuko na konti ya Instagram ya Selena Gomez nayo yarinjiriwe,  ndetse nk'uko Wikileaks ihora ibishyira ku karubanda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjira mu mabanga ya rubanda nyamwinshi zikoresheje tools zitandukanye. 

[Igice cya 2] Bimwe Mubyo CIA na NSA Zikoresha Bishyirwa Hanze na Wikileaks

Mu gice kibanza twabagejejeho ku murungo uko programu za mudasobwa NSA na CIA zikoresha zinjira mu bikoresho bya electronic ku isi hose, hakubiyemo amatelephone, SmartTV, Mudasobwa, n'ibindi byinshi zagiye zishyirwa hanze na wikileaks n'uko zagiye zisohoka zikurikirana, tukaba twari tugeze ku yasohotse muri Gicurasi bita Archemedes. 

niba aribwo bwa mbere usomye iyi nkuru, wabanza ukajya gusoma igice cyayo cyabanje ukanze aha


After Midnight

Yasohotse kuwa 12 Gicurasi, isohoka hamwe ifatanye n'indi bita "Assassin" zikaba zo zari mu bwoko bwa Malwares (niba udasobanukiwe na malware kanda aha, ukabasha kuyisobanukirwa n'itandukaniro ryayo na virus), zikaba zo bazikoresha kuri mudasobwa y'umuntu kugiti cye, nko kuba zajyamo, bakajya bamenya aho uherereye, ibyo wiriwe ukora kuri internet (internet History), ibyo ubitse mu mashini yawe, n'ibindi byinshi bijyanye na mudasobwa y'umuntu kugiti cye (personal Computer)

Athena

Kuwa  19 Gicurasi, athena ikaba yarakozwe ku bufatanye bwa CIA n'ikindi kigo gikora ibijyanye na cyber security bita Siege technology, ikaba nayo yari igamije kwibasira imashini zirimo Operating system ya Windows, guhera kuri  windows Xp kugeza kuri windows iheruka ariyo windows 10


Pandemic

Wikileaks yayishyize hanze kuwa 1 Kamena, ikaba ikora kuburyo imashini yagezemo ishobora gusangiza (share) ibiri muri iyo mashini maze igihe babishakiye bakaba baza kubitwara


Cherry Blossom

Kuwa 15 kamena, cherry blossom, ikoreshwa nayo mu kuba wagenzura (monitoring) ibyo abantu bakoresha wenda wireless runaka bakunda kuba bari gukoresha kuri internet, no kumenya andi makuru menshi y'ibintu bibashishikaza


Brutal Kangaroo

Kuwa 22 kamena, kubera ibigo bimwe bimaze kumenya agaciro k'umutekano wabo n'imashini zabo akenshi hari imashini bahitamo maze bakirinda kuba zagera na rimwe kuri internet bakazirinda batyo (kuko imashini yageze kuri internet uko wakora kose kuyirinda uwagushatse kandi abishoboye ni indi ntambara), ibyo babyita air gaped system, gusa iyi brutal kangaroo yo ikora uburyo ishobora kwiba byinshi bishoboka muri izo air gaped system, aho bakoresha uburyo nko kuba wagenda ugata aga flash disk  kariho iyi malware ku biro bitandukanye by'icyo kigo ushaka kwinjirira, maze uwagatoragura yaba atagira amakenga akaba yagenda agacomeka kuri za mashini ngo arebe ibiri kuri flash (kubera abantu bagira amatsiko), maze imashini akaba ayanduje atyo, ikaba ikora nka Stuxnet ya malware y'abanyamerika yigeze kwinjirira inganda zikora ingufu za nuclear muri Iran mu myaka ishize, icyo kigo nacyo computer zabagamo zari air gaped


ELSA

Ni malware yo bita geo-location malware yibasira ibikoresho bishobora gukoresha Wi-Fi (wireless), cyane cyane imashini zikoresha Windows, ikaba ikora ku buryo iyo imaze kugera mu mashini igenda ikazajya iscanninga aho uri ikamenya wireless zihari ikabika amazina yazo n'andi makuru menshi ahagije kuri izo wireless (navuga nka MAC address ya Access point iri gutanga iyo Wireless), ntibinasaba ko uba uri gukoresha internet, igihe uzakoresha interent, Elsa yiconnectinga kuri database za Google cyangwa Microsoft (ushobora gukoresha izi database umenya ahantu wireless runaka iherereye kuko kuzikoresha ntacyo bagusaba), maze ikabasha kugerageza kumenya aho uherereye neza cyane itibeshye (kuko ikoresha longitude na latitude za wireless ucometseho), kandi waba kure ute ntiwaba kure ya wireless uri gukoresha ngo urenze metero 200. ushaka kumenya uko bakoresha elsa wakanda aha


OutlawCountry

yageze hanze kuwa 30 Kamena, ikaba yibasira imashini zirimo Operating system ya Linux aho outlawCountry iyo imaze kugera muri system ihita ifata traffics zose zisohoka mu mashini zijya kuri internet (outBound traffic) ikajya ibanza kuzinyuza kuri NSA , bayikoresha mu gihe bashaka kumenya umuntu ukoresha iyo mashini ya linux traffic ze za internet, nibyo yirirwa akora kuri internet


BothanSpy

yageze hanze kuwa 6 Nyakanga, zasohotse ari ebyiri BothanSpy na Gyrfalcon zikaba zo zigamije kwiba icyo bita, SSH Credentials, zikaba ari nka keys zikoreshwa muri protocol yitwa SSH  ikoreshwa mu gihe ushaka gukoresha imashini mutari kumwe ariko ari iyawe (Remote Computer), SSH ikaba ikoreshwa cyane mu bantu bahostinga imbuga za internet, imbuga zabo za internet ntiziba ziri mu mashini zabo, bisaba ko bakora nk'icyo nakwita kugura imashini online izajya ihora icanye inafite internet idahagarara (kugira ngo itazima cyangwa ikagenda gake wasura urubuga ukarubura),  muri uko kugura iyo mashini online iyo abakora urubuga bagiye kuyikoresha akenshi bakoresha iyi protocol yitwa SSH, nubwo hari ubundi buryo bwinshi (nka FTP no gukoresha Cpanel). Iyi BothanSpy ikaba ikora uburyo bwo kwiba izi keys zikoreshwa muri ssh


HighRise

Kuwa 13 Nyakanga, HighRise yo ikaba yaragenewe kuneka SmartPhone zikoresha android versions iri hagati ya 4.0 kugeza kuri 4.3 (niba utazi version za android wazisoma kuri iyi nkuru), HighRise ikaba ikora nk'icyo twakwita SMS proxy, ni uburyo iyo smartPhone yawe imaze kwinjirirwa na HighRise,  Highrise ikora uburyo bwo kuzajya ibanza gufata SMS zawe wohereza ukanakira muri telephone yawe (SMS interception) maze ikazohereza nyiri iyi Highrise. ushaka kumenya gukoresha HighRise wajya kuri USER GUIDE yayo.

Duhinire aha tuzasubire mu cyumweru gitaha mu gice cya gatatu ari nacyo gisoza, kizavuga tools zanyuma zasohotse muri aya mezi abiri ashize! 

Ibintu 5 biteye amakenga abantu bakora kuri Internet

Ishimwe kuri Internet idufasha byinshi cyane birimo kutugezaho amakuru; kutworohereza mu itumanaho kandi ryihuse; kudufasha mu myidagaduro n'ibindi byinshi. N'ubwo idufasha ariko ishobora no kuba inzira yo kutwangiriza bitewe n'ibyo dukoreraho ndetse n'uburyo tuyikoresha ariko mbere na mbere bitewe no kuba intamenya. Dore ibintu biteye amakenga abantu twari dusanzwe dukora kuri internet.

  1. Gukanda ku ma documents wohererejwe  n'umuntu utazi kuri E-mail: KOherereza Documents ziherekeza E-mail biri mu buryo bwifashishwa cyane mu gukwirakwiza Virus.
  2. Kw'installant Application ziva ahantu hatizewe: Hari Apps nyinshi zidufasha cyane mu bintu byinshi ziva ahantu hatizewe. Nazo si byiza kuzikoresha kuko ziri muri amwe mu ma soko ya Virus.
  3. Guhagarika program zidufasha mu mutekano wa computer turi kuri Internet: iyo nta murinzi ibyawe biravogerwa, n'ahani ukouba ufunguriye amarembo Virus zose.
  4. Gukina urusimbi kuri Internet no gusura ama web nk'aya porno n'andi akora ibitemewe n'amategeko.
  5. Kuzuza ama Forms  y'ahantu hatazwi kuri Internet : kuzuza form z'ahantu hatazwi bishobora kuba inzira yo kohereza amwe mumakuru y'ingenzi yawe duhereye kuri Password, amakuru ajyanye na bank bikaba byagutera kwibwa.

Irinde uhagarika gukora ibi bintu unafashe n'inshuti n'abavandimwe usangiza iyi nkuru.


by losray in Hacking

Uburyo Wakora KeyLogger Wifashishije Notepad!!

Ushobora guhita wibaza uti ese Keylogger niki?

Keylogger ni imwe muburyo bwakoreshwaga kera mwisi y’aba
Hackers.

Tuvuye kuribyo ubwo buryo buracyakoreshwa!!

Mukanya ndibuze kukwereka ibyo ukeneye byose kubyerekeye
Keylogger nuburyo ushobora gukora iyawe byoroshye !!!Ntakintu kindi
wifashishije uretse mudasobwa yawe.

Ese Keylogger Niki??

KeyLogger nibumwe mubwoko bwa Virus (Spyware) yifashishwa mugufata burikimwe cyose umuntu ukoresha mudasobwa yanditse muburyo bwibanga.

Keyloggers zikoreshwa nabo bita Cybercriminals bashaka gufata amakuru yerekeye kuma banki naCredits cards. Nka Username ,Passwords ndetse nandi makuru yerekeye umuntu kugiti cye!!.

Nyuma yogufata ibintu byanditswe na Victim . Irabifata byose ikabyohereza kwanyiri kuyikora cyangwa kuri Server ikoreshwa numu hacker runaka.

Iyi script ikoreshejwe muburyo bwokwiga nuyikoresha mubundi muryo butaribwiza ukabihanirwa ntabwo ikibazo azaba aricyacu !!

UBURYO WAKORA KEYLOGGER??

Hano ngiye kukwereka uburyo bworoshye nukuvuga nuburyo bw’abatangizi(Beginners) .

Ni notepad na Script ukoresha gusa .

1.Kanda search Wandikemo Notepad  cyangwa ukoresheje Win key +r harafunguka runbox wandikemo notepad ukande Enter.

Notepad nimara gufunguka ufate aya macode ukore copy nurangiza ujye muri notepad ukore Paste.

@echo off

color b

title Login

cls

echo Please Enter Your Username And Password

cd C:\Logs

set /p user=Username:

set /p pass=Password:

echo Username="%user%"Password="%pass%"
>> Log.txt

start https://ktimez.com

exit



2. Hita ukora save yiyo notepad file uyihe izina rifite extension ya “.bat” kuri Desktop cyangwa ahandi hose ushaka!!!


3.Nurangiza gukora ibyo tubonye haruguru jya kuri “C:” drive ukoreho folder yitwa Logs !



4.Uyumwanya tugezemo rero nuwo Kugerageza ibyo twakoze haruguru tukarebako bikora neza.

Jya Aho washyize ya file ya notepad ifite extension ya “.bat” uyikandeho kabiri(Double click) hazahita hafunguka Window imeze itya ikubaza gushyiramo Username and Password.


5.nurangiza gushyiramo Username na Password uhite ujya kuri “C:” Drive muri ya folder wise Logs .Hita uyifungura urasangamo file yitwa "Log.txt' username na password wanditse muri CMD window.


Wifashishije uburyo tubonye haruguru bwose ushobora kuba wabona ikintu cyose cyanditswe kuri keyboard wifashishije batch file na notepad gusa.

Ubu buryo bwarukukwereka cyangwa kugusobanurira ho gake uburyo keyloggers zikora .


Nimba wakunze ibyo twanditse kora share usangize nabandi!!!

by crook in Hacking How To

Numero za Telephone Z'ibyamamare Bikoresha Instagram Zibwe, Reba Aho Wazisanga Kuri Internet

nkuko twabibagejejeho ko konti ya y'icyamamare Selena Gomez ya instagram yinjiriwe, (ushobora no gusoma inkuru unyuze aha). nti bikiri selena gomez gusa kuko byamaze gutangazwa ko urubuga Rwa instagram rwagize akabazo (bugs) katumye aba hackers barwinjirira muri database yarwo maze bakiba amakuru menshi kandi ahagije ku bastar bakoresha instagram, harimo numero zabo za telephone, email zabo n'ibindi byinshi

byabaye kuri uyu wa gatatu  ubwo, aho nuyu mu hacker wabikoze yahise ashyiraho database online kuri internet ayita Doxagram aho ubishaka wese ashobora kujya kureba bamwe mu bastar akunda numero zabo cyangwa emails zabo, gusa bikaba bisaba kwishyura amadolari 10 kandi iyi database urubuga iriho rukaba rukorera muri Darknet (ntago wapfa gusura uru rubuga ukoresheje ubu buryo dusanzwe dukoresha dusura imbuga za internet bikenera gukoresha browser zabugenewe nkiyo bita TOR), address y'uru rubuga mu gihe usanzwe ukoresha darknet ushaka kurusura warusanga kuri ni "freakler444chaos.onion"

gusa bikaba bitangazwa ko instagram yahise ikemura iki kibazo inandikira benshi mu bastar bayikoresha ibamenyesha iki kibazo nuburyo babyitwaramo  nubwo amakuru yo yari yamaze kujyanwa

bamwe mu bastar bibikomerezwa bivugwa ko barimo twavuga nka  Floyd Mayweather, Zinedine Zidane, Neymar, David Beckham, Ronaldinho, Harry Styles, Ellie Goulding, Victoria Beckham, Beyoncé, Lady Gaga  Rihanna, Taylor Swift, Katy Perry, Adele, Snoop Dogg na Britney Spears nabandi benshi


UPDATE: mu kanya tubashije kumenya ko urubuga rwa Doxagram ubu ruri hasi, nti ruragaruka online, ntitwamenya niba birakomeza cyangwa ruri bugere aho rugaruke

Konti ya Instagram ya Selena Gomez yarinjiriwe.

Mu minsi ishize konti ya Instagram y'umuririmbyikazi n'umukinnyi w'amafilme Selena Gomez yarinjiriwe hanyuzwaho amafoto y'uwahoze ari umukunzi we Justin Bieber yambaye ubusa nk'uko tubikesha ikinyamakuru Variety cyandika kuri internet.

Dore Ifoto yashyizwe hanze


Ntibyahagarariye kuri konti ya Selena Gomez gusa nk'uko tubikesha urubuga Tech Viral ubuyobozi bwa Instagram bwitangarije ko aba Hackers binjiriye andi ma konti y'abantu bakomeye ya Instagram.

Instagram ntiyatangaje umubare w'abinjiriwe gusa yavuze ko yahise imenyesha abinjiriwe ko binjiriwe.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017