Menya amoko ya screens za smartphones

Abenshi (si bose) iyo bagiye kugura smartphone bareba Camera, memory space gusa. iyo ibyo babona bibahagije bitewe n'ibyo bifuza  nta kindi bitaho. Muri iyi nkuru turasobanura ubwoko bwa Screens ziba kuri smartphones, nawe ukaba wamenya screen ya smartphone yawe ubwoko bwayo, ukamenya ibyiza byayo, n'ibibi byayo. Ukamenya izihenda n’iza make.

Amoko ya Screen za Smartphones

Hari amoko abiri y’ingenzi. Ayo ni:

  • LCD
  • OLED 

andi ni amoko akomoka kuri ayongayo, nyo turaza kuyabona.

LCD

(Liquid Crystal display).  LCD ikoreshwa cyane kuri screen nyinshi  n’iza amalaptops zirayikoresha, bukaba ari uburyo bwo kwerekana amashusho kuri screen bidatwaye ingufu nyinshi(less power)  bityo bigatuma itamara umuriro wa battery cyane bikaniyongeraho ko  ibara ryose riri muri screen ritwara umuriro ungana, ni ukuvuga ngo haba muri screen harimo umutuku cyangwa hakazamo umukara byose bitwara umuriro kimwe. Bakoresha icyo bita liquid crystal mu gukora izi screen, ikaba yerekana amashusho uko urumuri rwaba ruhari rwose uko rungana  no mu zuba kuko igira urumuri rwinshi kurusha OLED

Hari amoko abiri ya LCD ayo ni  TFT LCD na IPS LCD


TFT LCD

Kuzikora birahendutse, ariko zikagira ikibazo zihariyeho. Sinzi niba warigeze kubibona uko nka laptop cyangwa smartphone za kera iyo ugiye ku ruhande rwayo (wahinduye inguni ya sceen, ukajya muri angle iri hagati ya 45 na 90 ubona uko amashusho ahita ahinduka akagaragara nabi) bituma utaharebera, bigasaba ko TFT LCD screen bisaba ko umuntu uyireberamo  ko aba ateganye nayo.


IPS LCD

Nizo zikunda gukoreshwa cyane kuri smartphone zihendutse. Nazo ni nka TFT LCD gusa zo zikagira umwihariko zongerewemo wo kuba warebera mu nguni zose ukareba nta kibazo ugize.

OLED

OLED yaje ari ikintu gikomeye cyari kigezweho (milestone) mu gukora screens za smartphones, ikagira nayo amoko abiri ariyo AMOLED na Super AMOLED, izi screens zikaba zisohoka muri smartphone zihenze cyane, muri smartphone ziriho screen ya OLED twavuga nka Google Pixel 2, Apple iPhone X, Huawei Mate 10 Pro, Samsung galaxy C8, LG V30,  n’izindi.

AMOLED

Bukaba ari ubwoko bwa screen bunahenda kuko bufite umwihariko,  nko kuba bya bindi twavuze ruguru, amabara atwara umuriro bitewe nayo ariyo, kuba yerekana amashusho n’amabara asa neza cyane kurusha LCD, ikagira n’urumuli rutica amaso cyane nka LCD

Super AMOLED

Ni AMOLED isanzwe ariko yongerewe ubushobozi ikaba ikunda gukoreshwa muri smatphone za Samsung zihenze.


RETINA

Izi screen zikaba zikoreshwa na Apple muri smartphones za iphone bakora, zatangiye gukoreshwa muri  iphone 4, Ubu ntabwo wabufata nk’ubwoko kuko ari IPS LCD yafashwe ikongerwamo utundi tuntu duto duto, ikaba igira pixel 330 kuri inch imwe  (330 ppi), inch ikaba ingana na sentimetero 2.5 (2.5 cm). 330 ppi zikaba arizo pixel  nyinshi zishoboka ko umuntu yareba kuri inch imwe, apple ikaba bisa nk'aho ititaga cyane ku kongera ubu bushobozi kuko ibona ko ntacyo byari kuba bimaze mu kongera ubushobozi bw’amashusho pixel nyinshi muri inch imwe (ppi=pixel per inch) mu gihe amaso y’umuntu atashobora kubibona. gusa ibyo hari ku bwa Steve Jobs akiyobora Apple, nyuma y'uko Tim Cook abaye CEO wa Apple barongereye  kuko nka iphone 6 plus yasohotse ifite 401 ppi, mu gihe apple iphone X iheruka gusohoka yo yaje ifite Super AMOLED

itandukanyirizo riri hagati ya LCD na OLED


Niba udatunze ziriya telephone za rutura zikigera ku isoko ziba zihenze, ibyo aribyo byose utunze IPS LCD screen, ubutaha nujya kugura smartphone uzarebe specifications zayo urebe screen ugiye kugura.

by BahatiPhill in Android IOS

Byavumbuwe ko 41% by'amatelefone ya Android yifitemo intege nke zatuma byinjirirwa n'aba hackers (Vulnerable)

Abenshi muri twe dutunze amaterefone ngendanwa akoresha ikoranabuhanga rya Android (Android OS) rikomoka kuri kompanyi y'ikirangirire tuzi ku izina rya "Google" gusa igitangaje nuko ubu izi telefone tugendana twarapakiyemo amabanga yacu ku kizere gihagije duha Google zishobora kwinjirirwa byoroshye n'igitero kizwi nka "KRACK Attack."
Byihuse ushobora kwibaza uti KRACK Attack ni iki?
KRACK Attack mu magambo arambuye ni Key Reinstallation Attack, iki kikaba ari igitero cyibasira icyo twita WPA2.
Aha ukongera ukibaza uti WPA2 yo ni iki?
WPA2 mu magambo aramuye ni Wi-Fi Protected Access 2 (ubwo bivuzeko habayeho indi mbere y'iyi), Ubu ni uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu kurinda ubusugire bw'itumanaho kuri murandasi by'umwihariko kuri itumanaho rya murandasi ry'inzira mugozi (Wi-Fi), WPA2 yaje ije gusimbura WPA (Wi-Fi Protected Access) nayo yari yaje ije gusimbura WEP (Wired Equivalent Privacy), ku girango ubyumve neza wowe wese wigeze kugerageza gukoresha inziramugozi ya Wi-Fi ndahamya ko waba warigeze kubona nk'imirongo myinshi ya Wi-FI ndibaza ko hari nk'aho wagiye ujya gufungura Wi-Fi ukabona haranditse ngo Secured by WPA, Secured by WPA2, Secured by WEP n'ibindi, aha rero niho ugombera kumvira akamaro ka WPA2, iyo bakubwiye ngo network runaka irinzwe na WPA2 bivuze ko WPA2 ari nkayo musirikare uri ku marembo yerekeza kuri iyo Wireless (Wi-Fi bitewe nuko ubyita) bivuzeko numara gutangira gukoresha iyo Wireless uraba uri mubarinzwe nuwo musirikare ariko nanone igihe waruri hanze warurimo ukumirwa na wa musirikare ngo utajya kuvangira abandi.
WPA2 ikaba ikoreshwa kuva mu mwaka wa 2006 nk'uburyo bw'izewe kandi bwemewe na IEEE standard ya 802.11i, nyuma y'imyaka 11 yose ikoreshwa nibwo hagaragaye ko yifitemo intege nke zatuma umuntu wese uri kuri network irinzwe n'iyi WPA2 ashobora kuhakura igihombo cyo kwinjirirwa ku kigero cya 41% umubere utari muto na gato.
Nawe wibaze niba twamaze kwiyuvisha ko WPA2 ari nkumusirikare urinze abari gukoresha Wireless arinze, none bikaba bigaragaye ko wa musirikare afite ibyago byinshi byo gushyirwa hanze n'ibitero bya KRACK Attack, bivuzeko abari gukoresha ya Wireless bamaze kujya mumaboko y'umwanzi.
Si kuri Android gusa ariko iki gitero cya KRACK Attack cyagaragaje ko gifite n'ubushobozi bwo kujegeza Linux, Apple, Windows, OpenBSD, MediaTek tutibagiwe na Linksys. Ni ugishishoza tukaba maso rero.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Byinshi kuri Google Pixel 2 na Pixel 2XL zamuritswe mu gikorwa cyiswe Made By Google.

Google yongeye gushyira ku mugaragaro ibikoresho byayo bishya mu gikorwa cyiswe Made by Google aho yamuritse telephone zayo ebyiri nshya zari zitegerejwe n'imabaga nyamwinshi arizo Google Pixel 2 na Google Pixel 2XL. Si ibyo gusa yamuritse kuko yanamuritse mudasobwa igendanwa yiswe Google Pixelbook, ndetse n'ibindi bikoresho byinshi gusa muri iyi nkuru njyiye kwibanda kuri telephone Pixel 2 na Pixel 2XL

Google Pixel 2 na Pixel 2XL ni telephone nshya zigezweho za Google nubwo zakozwe na HTC(Pixel 2) ndetse na LG(Pixel 2XL), zashyizwe ku mugaragaro n'iyi kompanyi iri mu ziyoboye isi y'ikoranabuhanga. Izi telephone zombi zifite ikoranabuhanga ritambutse cyane iry'izindi zari zisanzwe ku isoko kuko zasohotsemo udushya twinshi njyiye kuva imuzingo.

Izi telephone zifite ibyo ziguje ndetse n'ibyo zitandukaniyeho. Ntatinze reka mpere kubyo zihuje.

  1. Processor: Qualcomm Snapdragon 835
  2. RAM: 4GB
  3. Ububiko bw'ibanze: 64GB cyangwa 128GB
  4. Camera y'inyuma: 12.2MP, 1.4μm pixels, Autofocus ifite na laser
  5. Camera y'imbere: 8MP, 1.4μm pixels ifite na fixed focus
  6. Video: 1080p kuri 30, 60, cyangwa 120 fps kuri camera y'inyuma
  7. "Active Edge"
  8. USB-C, zo ntabwo zisharija kuri wireless (wireless charging)
  9. Nta hagenewe kujya ecouteur zifite
  10. Zifite Bluetooth nshya ya 5.0
  11. Fingerprint Sensor
  12. Android version: 8 (Oreo)

Reka noneho turebere hamwe bimwe muri ibi byavuzwe haruguru mu buryo burambuye


RAM
Izi telephone zombi zifite RAM ya 4GB. Iyi ni RAM ihagije kugira ngo telephone ikore inyaruka. RAM ubundi icyo iba imariye telephone ni ukubika amaporogaramu ndetse n'ibindi byose biba biri gukoreshwa muri ako kanya. Uko ugira RAM nini niko ubasha gukora byinshi icyarimwe kandi telephone yawe igakomeza kwihuta. Benshi dukoresha telephone zifite RAM idahagije niyo mpamvu rimwe na rimwe ugira utya wafungura ama applications menshi ukabona telephone yawe itangiye kugenda gacye no gushyuha yewe kenshi ikanagagara kuburyo ntakindi wakora uretse kuyitegereza umwanya munini cyangwa ukayizimya kungufu ukongera ugatangira. Kuri izi telephone ho rero icyo kibazo ntuzahura nacyo

Storage
Pixel 2 na Pixel 2XL zifite ububiko bw'ibanze bwa 64GB ndetse na 128GB. Ubu ni ububiko buhagije kuba wabikaho buri kimwe cyose wifuza. Abenshi tujya tubona notification ngo "Your Phone Storage is almost Full" bivuga ko ububiko buba buri kudushirana rimwe na rimwe wakwifatira n'agafoto telephone ntikabike bitewe n'uko ibura aho igashyira. Kuri izi telephone rero ho hashyizweho ububiko buhagije buha uyikoresha umudendezo wo kubikaho ama documents ye, amafoto, ama video n'ibindi byinshi. Amahitamo asigara ku muguzi kuko yihitiramo hagati ya 64GB na 128GB bitewe n'inhano y'ibyo yumva ashaka kuzabikaho.

Camera
12.2MP kuri camera y'imbere na 8MP kuri camera y'inyuma niko camera za Pixel 2 na Pixel 2XL zihagaze. Izi camera zahawe ubushobozi bwo gufata amafoto acyeye bihagije, zifite autofocus ku y'inyuma ndetse na fixed focus ku y'imbere. Izi camera kandi zifite sensors ebyiri zizifasha kugaragaza ifoto mu buryo bunoze. Iyo ukoresha izi camera kandi niyo waba ususumira ubasha gufata ifoto idafite ikibazo kuko ziba zamaze kubona icyo ushaka gufotora akaba aricyo zibandaho.

Active Edges
Active edges, squeezable sides ni agashya kaje muri izi telephone. Impande z'izi telephone zirakandika kandi iyo uzikanze hari icyo uba ubwiye telephone gukora. Bimwe mu byo wakora ukanze imoande z'izi telephone harimo kuzicekesha  mu gihe zari ziri gusona. Ikindi iyo ukanze ku moande z'izi telephone, hafunguka Google Assistant; iyi ikaba ari porogaramu ya Google igufasha kuganira na telephone yawe ukayibwira ibyo ushaka ko ikora, nk'urugero wayibwira ngo ikuririmbire, wayibwira ngo ikwereke resitora zikuri hafi, wayibwira ngo igusetse igutere urwenya ndetse n'ibindi byinshi washaka kuko urayibwira ikumva. Ubusanzwe Google Assistant yazaga iyo uvuze uti "OK Google". 


Fingerprint

Izi telephone zombi zifite Fingerprint sensor inyuma ahagana hejuru. Iyi sensor niyo isoma urutoki rwa nyiri telephone maze igafunguka.


Ibyo byai bimwe  mu byo izi telephone zihuriyeho, reka noneho turebe kubyo izi telephone zombi zidahuje.

Battery
Battery ni kimwe mu bitandukanye kuri izi telephone. Pixel 2 ifite battery ya 2700mAh  mu gihe baterry ya Pixel 2XL ifite 3520mAh. Ibi bivuga ko Pixel 2XL ifite battery ibika umuriro igihe kinini kurusha Pixel 2.

Ibirahuri byazo(Screen)
Pixel 2XL ifite ikirahuri kingana na 6 inch ndetse kikagira resolution ya 2880 x 1440 yo mu bwoko bwa pOLED, mu gihe Pixel 2 yo ifite ikirahuri kingana na 5 inch, kikagira resolution ya 1920 x 1080 yo mu bwoko bwa AMOLED. Bigaragara ko ikirahuri cya Pixel 2XL aricyo kinini kandi gifite ubushobozi burenze ubw'icya Pixel 2. Cyakora nubwo ibi birahuri bitandukanye byose bifite contrast ratio ya 100,000:1 

Ingano(Size)
Pixel 2XL ifite uburebure bwa 6.2 inches, Ubugari bwa 3.0 inches, n'umubyimba wa 0.3 inches ( 6.2 x 3.0 x 0.3 inches), mu gihe Pixel 2 ifite uburebure bwa 5.7 inches, Ubugari bwa 2.7 inches, n'umubyimba wa 0.3 inches (5.7 x 2.7 x 0.3 inches)

Uburemere 
Benshi baracyafite ya myumvire ya kera y'uko telepfone iremereye ariyo iba ikomeye ndetse bamwe banavugaga ko ariyo iba ari original gusa siko bikwiye kumera ku musomyi wa ktimez. Uko ikoranabuhanga ritera imbere ibi bigenda biba ikinyuranyo kuko abakora ibyuma electronique bagerageza uburyo byagira uburemere bucye mu rwego rwo koroshya gutwarika kwabyo. Pixel 2Xl ipima amagarama 175(Grams) naho Pixel 2 igapima amagarama 143(Grams). Izi telephone  byumvikana ko zitaremereye.

Igiciro
Nk'uko izi telephone zidahuje byinshi, ntizahuza n'ingano y'amafaranga uzikeneye agomba gutanga ngo azibikeho. Pixel 2 ihagaze amadolari $649(Asaga 549,060 Rwf) ku ya 64GB na na $749(Asaga 633,661 Rwf) ku ya 128GB ;mu gihe Pixel 2XL ihagaze amadolari $849(Asaga 718,262 Rwf) ku ya 64GB na $949(Asaga 802,863 Rwf) ku ya 128GB (Nkurikije uko ivunjisha rihagaze ubwo nandikaga iyi nkuru).

Amabara zibonekamo
Pixel 2 iboneka mu mabara atatu ariyo: Umweru, Umukara ndetse n'Ubururu butijimye. Pixel 2XL yo iboneka mu mabara abiri ariyo: Umweru n'Umukara.

Amwe mu mafoto agaragaza izi telephone n'ubusobanuro bwayo:
Ifoto ikurikira igaragaza Pixel 2 mu mabara zibonekamo

Ifoto Ikurikira igaragaza uko imbere hasi hateye, n'umwanya wagenewe kujyamo charger, ndetse na mikoko ituma abo muhamagarana bakumva

Ifoto ikurikira igaragaza inyuma hejuru ahaherereye Camera ndetse na Fingerprint reader isoma urutoki rwawe igafungura telephone


Ifoto ikurikira igaragaza imbere hejuru ahaherereye camera y'imbere ndetse na mikoro ubasha kumviramo abo muhamagarana


Ifoto ikurikira igaragaza inyuma hasi


Ifoto ikurikira igaragaza imbere hose


Amafoto akurikira agaragaza ubushobozi bwa camera z'izi telephone kuko yatanzwe na Google nk'amwe mu yo zafotoye





Ifoto ikurikira igaragaza iyo uri gutegeka telephone yawe icyo izajya ikora mu gihe ukanze ku mpande zayo

Bigaragara kandi ko uyitegeka ingufu uzajya ukoresha kugira ngo imenye ko ari wowe ukanze imoande zayo maze ikore icyo wayitegetse.

Google kandi yashyizeho agashya k'imoano idasanzswe ku bazagura izi telephone mu bambere aho bazajya bahabwa agakoresho kazwi nka Google Home ku buntu. Google home nayo ni assistant ya Google(Assistant nayisobanuye mvuga kuri actice edges) uretse ko yo itaba muri telephone ahubwo yo ni agakoresho ukwako ndetse ifite ubushobozi na features nyinshi ziyongera kuza assistant yo muri telephone.

 Abafite inkwi barya ibihiye ahasigaye ni ahanyu abafite ikofi iremereye mwigurire igikoresho gishoboye. 

Ufite igitekerezo, inyunganizi cyangwa ubufasha wifuza gutanga, andika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo by'abasomyi. Sangiza n'abandi niba iyu nkuru yakunyuze.

Dukurikire kandi kuri page yacu ya facebook ni Ktimez.com, kuri twitter ni @ktimezRwanda, kuri instagram ni ktimez.

Applications zagufasha gukora imikoro (homeworks) wahawe ku ishuri

Abanyeshuri benshi bazi imvune ziba mu gukora umukoro wo murugo (homework) baba bahawe ku ishuri dore ko akenshi uba usaba kurenza ku byo wahawe na mwarimu mu ishuri kugira ngo ubashe kwikura imbere y'umukoro wahawe. Bibaho kandi ko umukoro urenga ubushobozi bwawe ukitabaza inshuti n'abavandimwe bakagufasha ndetse ubu abenshi bifashisha internet cyane nk'isoko y'ubumenyi burenze ariko bwunganira ubwo mu ishuri; niyo mpamvu tugiye kreba applications zagufasha gukora homeworks.

1. PhotoMath

Buri wese azi imibare ku kigero cye kandi si buri wese uri ku rugero ruhagije rwo kwishoboza imikoro y'imibare. PhotoMath ni application igufasha gukora hpomework z'imibare. Akarusho kandi iyi app ikora na graphs. 

Uko ikora:

  • Fungura PhotoMath
  • Tunga camera ku kibazo cy'imibare

Nyuma yo gutunga camera ku kibazo, PhotoMath ihita yerekana igisubizo ndetse n'inzira zakoreshejwe kugira ngo igisubizo kiboneke. Iyi ni application nziza cyane ku muntu ushaka kwimenyereza imibare.


Niba ukoresha Android kanda hano ubone PhotoMath
Niba ukoresha iOS anda hano ubone PhotoMath

2. Socratic Math & homework help

Socratic nayo ni application yagufasha mu gukora homework kandi yo ntabwo ari imibare gusa kuko yo igufasha no gukora ibijyanye na siyansi (science), amateka (history), icyongereza ndetse n'ibijyanye n'ubukungu (economics). Iyi application ikoresha Artificial intelligence kugira ngo iguhe ibisubizo byizewe kandi igendera kuri curriculum  z'amashuri. Socratic nayo kandi ibasha gukora graphs ndetse izana n'amavideo asobanura byimbitse.

Uko ikora:

  • Fungura Socratic
  • Fata ifoto y'ikibazo ushaka ko igufasha gukora

Nyuma yo gufata ifoto y'ikibazo, Socratic ikoresha Artificial intelligence ubundi ikagushakira ibisubizo bya nyabyo.


Niba ukoresha Android kanda hano ubone Socratic

Niba ukoresha iOS anda hano ubone Socratic


3. Quizlet

Quizlet ni indi application igufasha gukora homeworks zirimo flashcards. Flashcards ni udupapuro tuba twanditseho amagambo runaka cyangwa imibare cyangwa ibishushanyo runaka twifashishwa n'abarimu nk'imfashanyigisho kuko tubafasha kwigisha abanyeshuri babo bareba ibyo babwirwa. Quizlet rero ifasha uyikoresha kuba yakuzuza flashcard ze kuko ashobora kwikorera ize cyangwa agahitamo muri nyinshi cyane zakozwe. Iyi application ni nziza cyane kuko ibasha no kuguha amakarita (maps), iyi application kandi igenda ikwereka uko ugenda utera imbere mu mikorere yawe ya za homework.

Niba ukoresha Android kanda hano ubone Quizlet

Niba ukoresha iOS anda hano ubone Quizlet

by alainmat in Android

Uko washyira aga slider ko kongera no kugabanya urumuri kuri status bar ya android.

Mu gihe tugezemo koroshya ibintu niyo turufu igezweho. Ntawe utishimira Service yihutishijwe. Si mu buzima busanzwe gusa no mu ikoranabuhanga niko bimeze twishimira gukora cyane kugirango wowe dukorera ukore ibintu ukora byihuse kandi bikoroheye. Android imwe muri OS zikunzwe iri mu za mbere zidatenguha abazigana kubera ukuntu iha abayigana ikibuga kinini n’ubwisanzure mu byo uyikoreraho bituma ibona abayiyoboka benshi haba abakiriya ndetse n’abakora ama
Applications mpamya ko bafite uruhare mu kugira ngo Android iyobokwe kubera Ama Apps atandukanye yose agamije kutworohereza ibyo twakoraga bitugoye mu buryo bunoze ndetse no kongera ubushobozi bwa Telephone n'ibyo ikora muri Rusange.

Uko washyira aga slider ko kongera no kugabanya urumuri kuri status bar ya android.

Hari Telephone zisanzwe zifite iyi Feature kurimwe itarimo mwakoresha ubu

#1 Manura Display Brightness App.

#2 Installa iyi App

#3. Hanyuma Hindura uko ushaka muri aya Ma Setting utibagiwe Enable Indicator


#4. Funga App ubundi urebe kuri Status Bar

Niba wakunze iyi App wayisangiza wasangiza abandi iyi nkuru.


by losray in Android

Bill Gates ubu akoresha telephone irimo Android.

Umuherwe wambere ku isi Bill Gates akaba umwe mu bashinze ndetse bafite imigabane myinshi muri kompanyi ikomeye ku isi Microsoft ikora Windows Operating System zijya muri mudasobwa na Windows Phone zijya muri za smartphone, kuri ubu asigaye yikoreshereza telephone irimo Operating System ya Android ikorwa na Google. [Google yujuje imyaka 19 ishinzwe

Ni nyuma y'umwaka urenga Windows Phone ivuye ku isoko none na Bill Gates yafashe umwanzuro wo gukomezanya n'izishoboye nk'uko yabitangarije Fox News ko yahisemo kwikoreshereza Android asize iOS yo muri za iPhones. Bisanzwe bizwi ko Bill Gates adacana uwaka n'ibikoresho bya Apple (iPhone, iPad, iPod n'ibindi), kuko no mu myaka yashize yagiye yamaganira kure ikoreshwa ryabyo iwe murugo nubwo bwose yiyemerera ko Steve Jobs washinze Apple yari umunyabwenge wo ku rwego rwo hejuru.

Nyamara nubwo uyu mugabo yitangarije ko asigaye akoresha Android, ntiyatangaje telephone akoresha ahubwo yavuze ko iyo akoresha yose ahanini irimo software za Microsoft. Telephone ishyirwa mu majwi cyane ni Samsung Galaxy S8 iba yaratunganyijwe byihariye.

Abenshi bahise bibaza ibijyanye na mudasobwa akoresha. Uyu muherwe amatsiko yayamaze atangaza ko agikoresha mudasobwa zirimo Windows Operating System nk'ibisanzwe. 

Google yamaze gusinya amasezerano y'ubufatanye na HTC ku kayabo k'amadolari

Kompanyi iri mu ziyoboye mu isi y'ikoranabuhanga, Google yamaze kurekura akayabo ka Miliyari imwe irengaho miliyoni ijana z'amadolari($1.1Billion) kugira ngo yibikeho ikipe yari isanzwe ikora smartphone muri HTC. Nk'uko twabibabwiye mu nkuru yacu y'ubushize (wayisoma ukanze hano), byari biteganyijwe ko Google igura igice kimwe cya HTC ariko HTC ikagumana izina ndetse igakomeza no gukora ibikoresho byayo.

Kuri Miliyari imwe irenga y'amadolari, Google yaguze igice cya HTC gikora smartphones aho yatwaye abakozi barenga 2000. Google na HTC zari zisanzwe ziri gukorana bya hafi cyane dore ko Pixel 2 Google izasohora mu minsi iri imbere iri gukorwa na HTC. Kuwa 4 Ukwakira nibwo Google izamurika ibikoresho bishya izashyira ku isoko, harimo smartphones ebyiri izo ni Google Pixel 2 na Pixel 2 XL, Google Home izaba ari nto kuyari isanzwe ndetse na mudasobwa igendanwa. Abakozi barebwa n'amasezerano mashya bazakomeza gukorera muri Taipei ho muri Taiwan aho HTC isanzwe ifite icyicaro gusa bazaba ari abakozi ba Google.

Si ubwambere Google yaba iguze kompanyi ikora ama telephone kuko muri 2011 yaguze Motorola akayabo ka Miliyari 13.3 z'amadolari($13.3Billion). Google ubusanzwe yakoraga Android operating System ariko ntiyikorere telephone zigomba kujyamo izo OS. Kuri ubu noneho igiye kujya yikorera byose, bikaba biyiha imbaraga binayitiza umurindi ku isoko rya smartphones. Ese aya masezeramo ntaburyo bumwe cyagwa ubundi yaba agiye gusubuzamo inyumma HTC? Ese abandi bafatanyabikorwa ba Google nka LG iri no gukora Pixel 2 XL bo bagomba kwigira iki kuri aya masezerano? Reka tubitege amaso. Tubibutse ko aya masezerano ateganyijwe gutangira kujya mu bikorwa mu ntangiriro za 2018. 

Breaking news: Google yaba igiye kugura HTC.

Amakuru mashya cyane ni uko Google yaba igiye kugura HTC nubwo bitaremezwa neza kuko kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli aribwo HTC izakorana inama n'abakozi bayo izabera ku cyicaro cyayo aho izatangaza byinshi bijyanye n'ahazaza h'iyi kompanyi imenyerewe mu gukora telephone zigezweho nk'uko tubikesha the verge(inkuru ya the verge wayisoma ukanze hano), cyakora bivugwa ko HTC izagumana izina ryayo ahubwo Google ikagura igice kimwe cy'iyi kompanyi.

Igice kizagurwa ni icy'abakora hardware zikoreshwa kuri telephone za HTC, aho Google izatwara ba enjeniyeri barenga ijana basanzwe babikoramo muri HTC ndetse n'abandi bakozi benshi. Google na HTC ziri no gukorana bya hafi muri iyi minsi kuko Pixel 2 Smartphone ya Google iri gukorwa na HTC. Iri gurwa riramutse ribaye ryakongerera Google imbaraga ku isoko rya za smartphone kuko HTC isanzwe ihagaze neza mu ruhando rw'inganda zikora smartphones. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umwe mu batumiwe mu nama twavuze haruguru yagaragaje ko aya makuru ashobora kuba agiye kuba impamo nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira igaragaza tweets za Evan Blass umwe mu batumiwe.

Uyu waba ari umushinga wizwe neza cyane kuri Google.

Android Oreo Vs iOS 11 [Google Vs Apple]

Imyaka igiye kuba icumi Smartphone zibayeho kuri iyi si[Google na Apple zirabishimirwa]. Mu mwaka wa 2007 nibwo Apple yasohoye Operating System(OS) yitwa iOS ikoreshwa muri iPhone, bitarenze umwaka umwe, muri 2008 Google yahise isohora OS yayo ariyo Android. Ntibahagarariye aho uko imyaka igenda yicuma nabo ntibaryama ngo basinzire bagenda bakora updates. Ubu Google iherutse gushyira hanze Android Oreo na Apple ubu igeze kuri iOS 11. Reka tugereranye  rero Features zakozwe buri hamwe ubashe nawe kuba wakwihitiramo aho wayoboka.

Ni ibihe bishya muri Android Oreo

Dore impinduka zibanze zaje muri Android Oreo

  • Umuvuduko w'igihe Smartphone yafataga yaka wikubye 2.
  • Kugabanya background activity
  • Autofill yibuka ama logins wakoze mu ma App
  • Ushobora kureba Video uri gukoresha indi App (Picture in Picture Feature)
  • Uburyo bushya bwa Notifications
  • Google Play Protect iscanna ikanarinda ibintu byawe wabitse kuri Telephone
  • Battery ntizajya imara umuriro vuba nk'ibisanzwe
  • Ama Emoji yasubiwemo hongerwamo n'andi 60 mashya.



Ni Ibihe bishya muri iOS 11

  • Screen Recorder bikoranye
  • Control Center Ufite ububasha bwo kuyihindura uko ushaka(Customize)
  • App Store yasubiwemo (Redisigned)
  • App z'ama Files(kuri iPad)
  • Dock(Kuri iPad)
  • Multitasking (Ubushobozi bwo gukora icyintu kirenze kimwe) yongerewe ingufu kuri iPad
  • Drag an Drop (Kwimura ikintu ugiteruye cg se gusunika) kuri iPad.
  • Apple pencil yaravuguruwe
  • Do not disturb while Driving(ni mode washyira muri iPhone yawe mu gihe utwaye imodoka)
  • Airplay 2
  • Siri nayo yaravuguruwe

Ni Iyihe OS nziza muri izi , iOS cg Android?

Bisanzwe bimenyerewe ko Android iha abayikoresha ubwisanzure mu kuyikoresha cyane(Customisable and lets you do more) kandi ko iOS ifite umutekano ariko ikaba ikoze mu buryo budatatuma wakora cyangwa wahindura byinshi(limits you on how far you can do your things).Nta cyahindutse rero kuri aya manota aziranga. Gusa niba ufite iPad iOS 11 itsinda Android Oreo. Amahitamo ni ayawe rero gusa tugusezeranyije ko iyo uzahitamo yose utazicuza kuko zose ni nziza.

by losray in Android IOS

Menya igihe telephone za google Pixel 2 na Pixel 2 XL zizagira ku isoko

Kompanyi ikomeye ku isi Google isanzwe ikora Operating System z’ama telephone za Android, ndetse ikaba ifite n'ibindi bikorwa bikomeye ku isi nk'urubuga rwa internet rw'ishakiro(search engine) rukoreshwa cyane kucisi kurusha izindi mbuga za internet kuko ni rumwe mucrubuga usanga abantu benshi bakoresha mugushaka amakuru atandukanye ndetse n'ubundi bumenyi rusange butandukanye, iyi kompanyi ya google sibyo ikora gusa kuko ikora n'amatelephone kandi akunzwe cyane kuc si kandi izo telephone ziza zirimo operating system iba yakozwe na google izwi nka android mu minsi ishije abashinzwe iterambere rya android muri kompanyi ya google bakaba baratangiye gukora kuri version nshya ya android ariyo Android P kuko ubu Android O yahawe izina rya Oreo iri gukoreshwa mu ma telephone afite ubushobozi bwo kuyakira.

Kompanyi ya google ikaba yatangarije abakunzi bayo ko telephone zayo Pixel 2 na Pixel 2 XL zizasohoha kuwa 4 ugushyingo 2017 kandi izi telephone zikazasohoka zirimo version nshya ya android ariyo android P.

Nyuma y' iminsi itatu gusa kompanyi ikomeye ku isi Apple yashyize hanze telephone zayo nshya iPhone X, iPhone 8 na iPhone 8 Plus ariko iPhone x ikaba ariyo iri kubica bigacika ku isoko bitewe n' ikoranabuhanga yaje ifite n'kuko twabibasonaruye munkuru yacu yabanje bimwe muribyo nuko ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro kuri wireless(wireless charging), ifite ububiko guhera kuri 64GB kugeza kuri 256GB,  ntiyinjiramo amazi cyangwa ivumbi (Water and Dust resistance) ndetse n'ibindi byinshi twavuze, kuwa 4 ugushyingo 2017 kompanyi ya google ikaba yabonye ko aricyo gihe cyiza cyo kuzashyira telephone zayo ku isoko kuka bizaba ari nyuma y' ukwezi Apple ishyize hanze telephone nshya zayo.

Telephone Pixel 2 ikaba iri gukorwa na kompanyi ya HTC benshi muyiziho gukora amatelephone akomeye kandi aramba, telephone Pixel 2 XL nayo ikaba iri gukorwa na kompanyi ikomeye ku isi izwiho gukora ibikoresho bya electronic bikomeye kandi biramba ariyo LG. izi kompanyi zombi akaba arizo ziri gukora izi telephone za google zizasohoka zirimo version nshya ya ndroid ariyo android P cyangwa android 9.0. icyo tutakwitega kuri izi telephone ni impinduka mu miterere yazo(design) kuko kompanyi ya google ntabwo ikunda guhindura cyane imiterere ya telephone zabo. kimwe mu byatumwe google ikora izi telephone kwari uguhindura telephone yabo Nexus 6P yakunze kugaragaza ibibazo cyane bya battery telephone nshya rero Pixel 2 XL ikazaza ibyo bibazo byarakemutse aho izi telephone zisohoka zirimo na version nshya ya android izaba ifite iterambere riri hejuru ugereranyije n'izindi version za android. ku bakunzi ba android tukaba tubibutsa ko kuwa 4 ugushyingo 2017 aribwo izi telephone zizatangira kugurishwa ku isoko.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017